Iburasirazuba: Hatahuwe abanyeshuri ba baringa Leta yari imaze gutangaho miliyoni 443Frw

Ubugenzuzi bwakozwe mu Ntara y’Iburasirazuba bwavumbuye abanyeshuri ba baringa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, leta yari imaze gutangaho milioyni 443Frw.

Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza bari kwiga
Bamwe mu banyeshuri bo mu mashuri abanza bari kwiga

Mu igenzura ryakozwe guhera muri Kamena kugeza mu Ugushyingo 2017, rigakorerwa mu bigo by’amashuri ya leta abanza n’ayisumbuye mu Ntara y’Iburasirazuba, ryagaragaje ko guhera muri 2015 ari ho abo banyeshuri batangiye kongerwa mu bagomba kwishyurirwa amafaranga afasha ibigo azwi nka“Capitation grant”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, avuga ko basanze bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri batanga imibare y’abanyeshuri badafite, bagamije kubona amafaranga menshi.

Yagize ati “Hari imibare twagiye tubona batwereka bashingiyeho basaba amafaranga bafashwa na Leta, ariko wajya mu bitabo abanyeshuri biyandikamo n’ibyo umwarimu abandikamo ugasanga biranyuranye.”

Nubwo nta mibare y’abanyeshuri batahuye atangaza, Guverineri Mufulukye avuga ko aho basanze hari ibibazo bikabije ngo babiganiriyeho.

Anemeza ko hari ibisobanuro byatanzwe kandi byumvikana, Muri byo harimo kuba hari igihe imibare imara gutangwa abanyeshuri bagahindura ibigo cyangwa se bamwe bagata ishuri.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri ntibemeranywa n’uburyo igenzura ryakozwe, kuko ngo abarikoze bashingiraga ku mibare y’abanyeshuri yanditse mu gitabo cyandikwamo amanota.

Kayitesi Zaina umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rwamashyongoshyo mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ubusanzwe basaba ayo mafaranga yo gufashwa bashingiye ku mubare w’abana bafite banditse mu gitabo bahamagariramo abana.

Ati “Ubugenzuzi bwakozwe hashingiwe ku ikaye yandikwamo amanota y’abanyeshuri igihembwe kirangiye, kandi utarakoze ikizamini ntayigaragaramo, imibare igaragara mu gitabo cy’amanota ntabwo twemeranya nabo neza.”

Kayitesi kandi avuga ko ayo amafaranga atangwa ari uko Ikigo cy’igihugu gishiznwe Uburezi (REB), cyamaze gukora ubugenzuzi kikemeranywa n’ikigo ku mibare y’abanyeshuri.

Yemeza ariko ko bishoboka ko hari ababikora ariko nabo bateshutse, kuko ayo mafaranga agenewe guteza imbere ireme ry’uburezi, atagenewe guhemba umuyobozi w’ikigo.

Ubundi buri munyeshuri leta imwishyurira amafaranga 4.860Frw ku mwaka agamije kuzamura ireme ry’uburezi bwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iri genzura ryakozwe mu buryo bubi cyane, ndahamya ko bakwiye kujya bifashisha amakaye yo guhamagariramo kuruta ayandikwamo amanota

teta yanditse ku itariki ya: 24-01-2018  →  Musubize

Iri genzura Ni rikorwe no muzindi ntara kuko magendu zikorwa k’umutungo wa Leta Ni nyinshi kdi muri sector zitandukanye. Vup, ubudehe, ibyitwa compassion byo Ni agahomamunwa gusa.

Kengo yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka