Ibizamini bya Leta: Mu banyeshuri batandatu bahize abandi, batanu banganyije amanota
Umwana wa mbere mu gihugu watsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni uwitwa ARAKAZA Leo Victor wigaga ku ishuri rya Wisdom School Musanze wagize 99.4%.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kanama 2025 nibwo hatangajwe Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’ikiciro cyibanza cy’amashuri yisumbuye.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard niwe watangaje uko abanyeshuri bagiye batsinda mu byiciro byose.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’Abana batandatu basoje amashuri abanza, aho ARAKAZA Leo Victor yabaye uwa mbere mu mashuri abanza n’amanota 99.4%, akaba yiga mu ishuri rya Wisdom School ry’i Musanze.
Ni amanota abantu bose bari muri salle bumvise bagatungurwa, kuko bumvaga ko bidasanzwe.
aho aba kabiri babaye batanu.

Umwe muri bo yitwa IMPANO Brave Gloria wagize 98.8% wigagaga mu ishuri ryo mu karere ka Bugesera. Undi ni IHIRWE KANIMBA Honnette
wigaga kuri New Vision Primary School mu karere ka Huye, ndetse na Duhirwe Gall Gaviry Darcy wagize 98.8% wigaga kuri Ecole International La Racine mu Bugesera. Undi na we ni NSENGIYUMVA Joannah Holiness wigaga mu karere ka Bugesera na ASHIMWE KEZA Gerardine wigaga mu karere ka Bugesera.






Hope Haven yikubiye imyanya y’abahize abandi

Mu bakoze ikiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye batsinze neza ni batanu barangajwe imbere na IZERE Henock Tresor wagize 98,67% wigaga muri Es Kanombe/Efotec mu karere ka Kicukiro.
Abanyeshuri batatu bigana muri Hope Haven school mu Karere ka Gasabo, bihariye imyanya itatu kuri uru rutonde rw’abahize abandi.
Abo ni UWUMUREMYI Albert wabaye uwa kabiri n’amanota 98.00%, n’uwa gatatu, INEZA Flora Elyse wagize 97.89%.

NDAYISHIMIYE Jean D’Amour ku mwanya wa kane, nawe yigana n’aba babiri, akaba yabaye uwa kane n’amanota 97.89%.
Urutonde rw’abahize abandi rwashojwe na AGABA Happy Jean Eudes wagize 97.78% wigaga muri Petit Seminaire St Aloys mu karere ka Rusizi.
Abanyeshuri bahize abandi, bahembwe na Minisiteri y’Uburezi, aho bahawe mudasobwa ndetse n’ibikoresho by’ishuri.
Umwalimu Sacco nayo yavuze ko izishyurira aba bana bose amafaranga y’ishuri umwaka wose.

Dr Bahati yavuze ko umwaka wa 2024-2025 biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ni 22927 abiyandikishije mu gukora ibizamini bisoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ni 149206 byose byakorewe mu mashuri 3815.
Abanyeshuri bose batsinze 46,8% ni abanyeshuri b’abahungu na 53,2% ni abakobwa.
Mu turere twatsinze neza akambere ni Kirehe katsidishije ku kigero cya 93,1%, Ngoma 78,8% na Rusizi 70,5%, naho uturere twaje mu myanya y’inyuma harimo Musanze 44,6%, na na Kamonyi iri kuri 45% ndetse na Gakenke iri kuri 46%.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko muri rusange Igihugu gifite intego n’umuhate wo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi.
Yagize ati “ Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme ry’uburezi. Tugomba gukora ibishoboka byose, gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha igihe bari ku ishuri, no kubaherekeza kugira ngo bashobore kwiga kandi bamenye.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko imbaraga inzego zishinzwe uburezi zishyira mu kuzamura ireme ry’uburezi rihabwa abana b’u Rwanda zitazasubira inyuma, ahubwo zizakomeza kongerwa.
Yagize ati “Icyo tutazakora, ni ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga na zimwe tuzasiga inyuma kugira ngo tubafashe bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere, banateze imbere Igihugu cyacu, bubake u Rwanda twifuza kandi rukwiriye.”
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|