Ibizamini bya Leta: Abanyeshuri bagize amanota make bagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri uyu mwaka abanyeshuri bagize amanota make mu byiciro byombi bagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.

Babigarutseho ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye,
Mu banyeshuri 219,926 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 bakabikorera mu bigo by’amashuri 3815, abagera 166,333 bangana na 75.64% nibo batsinze, barimo abakobwa bangana 53.2% mu gihe abahungu bangana na 46.8%.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi n’Amasuzuma mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye (NESA), Dr. Bahati Bernard, yavuze ko mu isesengura bakoze ryagaragaje ko abanyeshuri bakoze neza ugereranyije n’imyaka yabanje.
Yagize ati “Ufashe nk’umwaka ushize mu bizamini bya Leta iyo tuza kuba twarabariye kuri 50%, tukavuga tuti abanyeshuri batsinze ni abazaba bagize nibura 50% y’impuzandego y’ibizamini byose bakoze. Abanyeshuri bari kuba bagize hagati ya 0-10% bari kuba ari 126, ariko uyu mwaka bavuye ku 126 bagera kuri 36 bivuze ko umubare w’abanyeshuri bari kugira amanota make cyane waragabanutse ugereranyije n’umwaka ushize.”
Yongeyeho agira ati “Abari kugira hagati ya 10-20% na bo baragabanutse bava ku 1392 bagera kuri 64 gusa, murumva uburyo abanyeshuri bari mu cyiciro cy’ababona amanota make cyane ugereranyije umwaka ushinze n’uyu nguyu baragabanutse.”
Ibi kandi ni nako byagenze ku banyeshuri bari kugira hagati y’amanota 30-40% bari 45,148 umwaka ushize bakagera ku 10,916 uyu mwaka. Bivuze ko aba banyeshuri bavuye mu cyiciro cy’ababonaga amanota make bakazamuka bakagera mu cy’ababona amanota meza.
Abanyeshuri bagize hagati ya 50-60% umwaka ushize iyo baba barabariye kuri 50% bari kuba ari 43,677 mu gihe uyu mwaka biyongereye bakaba 61,301. Ibi bishimangira neza ko abana bagiye bava mu cyiciro cy’abatsindwa cyane (ababona amanota make) bakajya mu cy’abagerageza gutsinda.
Iyo ugeze ku cyiciro cy’amanota ari hagati ya 60-70% usanga mwaka ushize bari 27,500 ariko uyu mwaka bageze 51,116.
Dr. Bahati agira ati “Iyi mibare iratwereka ko mu by’ukuri nubwo turebye imitsindire rusange umwaka ushize (2023/2024), wavuga ko wenda yari hejuru, ariko turabibutsa ko ubu ngubu twongeye amanota yo gufatiraho, ariko n’imibare iratugaragariza ko abana bakoze neza.”
Mu banyeshuri 166,333 batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza, abahawe imyanya mu mashuri biga babayo ni 15,695, bihwanye na 7%, abasigaye 150,639 bakaziga mu bigo badacumbikirwa.
Avuga kuri uyu mubare muto, Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana yagize ati “ntidukwiye kurwana no kuzamura umubare w’amashuri y’abiga babayo, ahubwo dukwiye kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’abiga bataha.”
Akarere ka Kirehe niko kahize utundi mu kugira abanyeshuri benshi batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, kuko mu banyeshuri bose bakoreye muri ako Karere 97.09% ari bo batsinze, hakurikiraho Kicukiro yagize 92.28%, Ngoma 90.93%, Nyagatare 87.18%, Rusizi 85.93% na Kayonza 83.45%.
Ni irihe banga Kirehe yakoresheje kugira ngo ibe iya mbere mu gutsindisha neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza no mu cyiciro rusange cy'ayisumbuye? Umva ikiganiro twagiranye n'Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira https://t.co/M6WpuuUWdX pic.twitter.com/7IiJ1PUcVC
— Kigali Today (@kigalitoday) August 19, 2025
Uturere dukeneye kongeramo imbaraga turimo Nyaruguru yatsindishije ku kigero cya 64.57%, Ruhango na 66.68% hamwe na Nyabihu na 68.99%.
Icyiciro rusange cy’ayisumbuye naho abari mu cyiciro cy’ababona amanota make baragabanutse
Mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagikoreye mu bigo by’amashuri 1,890 bagikora ari 148,702, aho abagera 95,674 ari bo batsinze bangana na 64.35%, barimo abakobwa bangana na 50.2% mu gihe abahungu ari 49.8%.
Muri iki cyiciro naho ngo isesengura ryakozwe ryagaragaje ko abanyeshuri bakoze neza ugereranyije n’umwaka ushize w’amashuri kuko abanyeshuri bagize amanota make bagabanutse cyane bituma icyiciro cy’abakora neza biyongera.
Dr. Bahati ati “Umwaka ushize iyo tuza kubarira kuri 50%, abanyeshuri bari hagati y’amanota 30-40% bari kuba ari 37,082 ariko ubu baragabanutse bagera 11,850, wajya muri cya cyiciro ndetse tunafatiraho inota ry’abatsinze, guhera kuri 50-60, iyo tuza kubarira kuri umwaka ushize, twari kubona gusa abanyeshuri 24,925, ariko bariyongereye bagera 41,269. Ni ukuvuga ngo umubare wagiye uva muri bariya banyeshuri babona amanota make cyane wagiye wiyongera hariya abanyeshuri batsinda neza.”
Muri iki cyiciro abanyeshuri baziga ubumenyi rusange bahawe imyanya mu bigo bazajya biga babayo ni 20,681 abagera 18,929 baziga bataha, abiga Tekiniki Imyuga n’Ubumenyingiro(TVET) abahawe imyanya yo kwiga baba ku mashuri ni 28,213 abandi 20,641 baziga bataha, naho mu mashuri y’inderabarezi 3,669 bose bahawe, abiga ubuforomo nabo 545 bose bahawe kwiga babayo hamwe n’abiga ibaruramari 2,701 bahawe kwiga baba ku mashuri na 76 baziga bataha.
Muri iki cyiciro naho Akarere ka Kirehe kahize utundi mu kugira abanyeshuri batsinze neza kuko batsinze ku kigero cya 91.3%, Ngoma hatsinda 78.8% na Kayonza ku kigero cya 78.4, mu gihe Uturere twa Gakenke, Kamonyi na Musanze dukeneye kongeramo imbaraga kubera ko twatsindishije ku kigero kiri munsi ya 50%.
Reba ibindi muri iyi video:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|