Ibihugu bya Afurika byagaragaje uburyo bwo kwita ku burezi bw’ibanze
Abayobozi batandukanye barimo ba Minisitiri b’Uburezi muri bimwe mu bihugu bya Afurika bitabiriye inama ya ‘Africa Foundation Learning Challenge 2024’ (Africa FLEX 2024), basangiye ubunararibonye ku buryo bwo kunoza imyigire n’imyigishirize mu mashuri y’ibanze.
Ni ikiganiro cyahuje abayobozi batandukanye bitabiriye inama yiga ku burezi bw’ibanze ibera mu Rwanda, barimo Minisitiri w’Uburezi muri Zambia, Douglass Munsaka Syakalima, Minisitiri w’Uburezi muri Côte d’Ivoire, Mariatou Kone, Minisitiri w’Uburezi wa Malawi, Madalitso Wirima Kambauwa ndetse na Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Joseph Nsengimana.
Ni ikiganiro cyibanze ku miyobore ikwiye mu burezi, hagamijwe kurebera hamwe icyakorwa ngo hakurweho imbogamizi mu myigire muri Afurika.
Abayobozi basangiye ubunararibonye ku myigishirize mu bihugu byabo, ariko by’umwihariko barebera hamwe uko uburezi bw’ibanze butangwa, gahunda zashyizweho zibuteza imbere, ndetse n’imbogamizi zikigaragara muri iki cyiciro.
Minisitiri w’Uburezi w’u Rwanda, Dr. Joseph Nsengimana, yavuze ko u Rwanda rwabonye ko ari ingenzi gushyira imbaraga mu bumenyi bw’ibanze, kuko iyo iki cyiciro cyitaweho, n’ibindi bikurikira bigenda neza.
Minisitiri Nsengimana agaragaza ko byagaragaye ko hari imbogamizi y’umubare munini w’abana mu cyumba cy’ishuri, hakaba harashyizweho gahunda yo kubaka ibyumba by’amashuri bihagije.
Ni muri urwo rwego, hagati ya 2019 na 2021, hubatswe ibyumba by’amashuri birenga 22,500, harimo iby’amashuri y’incuke n’iby’amashuri abanza, mu rwego rwo kugabanya umubare w’abana mu cyumba cy’ishuri.
Yongeyeho ko byajyanye no kongera umubare w’abarimu, aho mu mashuri nderabarezi (TTCs) hashyizweho uburyo bwo kwigisha abanyeshuri, ku buryo barangiza bafite ubushoboozi bukenewe bwo kwigisha muri ibyo byiciro byombi.
Mu myaka itatu ishize kandi, mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza hashyizwemo abarimu bashya bangana na 43% by’abarimu bigisha muri iki cyiciro.
Minisitiri Nsengimana kandi avuga ko mu Rwanda hahoze ikibazo cyo kuba abantu batarakundaga umurimo wo kwigisha, hakaba harashyizweho gahunda nyinshi zo kuwukundisha abantu, harimo nko guha agaciro amashuri nderabarezi, akaba ari yo ahabwa ibikoresho bigezweho mbere y’ayandi.
Ikindi ni uko amafaranga y’ishuri ku biga inderabarezi yagabanyijwe, hanyuma abarangije inderabarezi mu mashuri yisumbuye bakigisha nibura imyaka itatu, bashaka gukomeza muri kaminuza bakiga nta kiguzi, nk’uburyo bwo guhamagarira benshi kwinjira muri uyu mwuga wo kwigisha.
Minisitiri Nsengimana ati “Aho ibyo bitangiriye, ubu umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi wariyongereye, ugereranyije na mbere”.
Minisitiri Nsengimana kandi yagaragaje ko Guverinoma y’u Rwanda yazamuye umushahara wa mwarimu, nk’ubundi buryo bwo guha agaciro uwo murimo, bigatuma abantu benshi bongera kuwukunda.
Minisitiri w’Uburezi muri Zambia, Douglass Munsaka Syakalima, yavuze ko mu gihugu cye abarimu basanzwe bigisha bashyizeho uburyo bwo gushyira hamwe abana bafite ibibazo byo kutagendana n’abandi mu myigire, abafite ibibazo mu gusoma bakajya ukwabo, mu kwandika bakajya ukwabo, kubara, ndetse n’ibindi, hanyuma hashyirwaho uburyo bwo kubigisha amasomo y’inyongera (Catch Up).
Ati “Ibi byatanze umusaruro nyuma y’amasaha 30 yihariye yo kwigisha abo bana. Birakora rwose. Ku birebana no gusoma no kumva imyandiko by’umwihariko, twashyizeho gahunda twise ‘Reka dusome’, kandi yaradufashije cyane”.
Zimwe mu mbogamizi Minisitiri Syakalima yagaragaje, harimo kuba abarimu bafasha muri izi gahunda ari abasanzwe bigisha bafite akazi, ku buryo byasabye Leta kubaha amahugurwa y’inyongera abaha ubushobozi bwo kwigisha ku rugero rukenewe.
Ati “Ubu gahunda ni ugufasha amashuri nderabarezi, abanyeshuri bayigamo bakajya bayarangiza bari ku rwego rwo kwigisha ku rugero rukenewe”.
Minisitiri w’Uburezi muri Côte d’Ivoire, Mariatou Kone, yagaragaje ko kubera ibibazo by’intambara Igihugu cye cyahuye na byo, uburezi bwasubiye inyuma, ariko ubu bakaba barashyizeho gahunda zifasha abarezi ubwabo ndetse n’izifasha abanyeshuri kongera kuzamuka.
Yavuze ko bimwe mu bibazo Igihugu cya Côte d’Ivoire kigihura na byo, ari ukutabona abafatanyabikorwa bahagije mu rwego rw’uburezi, ndetse no kutagira ingengo y’imari ihagije.
Binyuze muri za Minisiteri z’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi, ibihugu bya Afurika byasabwe guharanira ko abana bakunda ishuri, kandi igihe kinini bamara ku ishuri biga bagahabwa uburezi bufite ireme, rizabubakira ejo hazaza.
Intumwa Nkuru akaba n’Umujyanama mu by’Uburezi mu Kigega cy’Isi gitera Inkunga ibikorwa by’Uburezi (Global Partnership for Education), Ruth Kagia, avuga ko kugira ngo ibi bishoboke hasabwa ubushobozi, ndetse no kwita ku cyiciro cy’ingenzi ari cyo cy’uburezi bw’ibanze.
Ati “Iyo fondasiyo y’inzu idakomeye, inzu yose iba ntaho ihagaze”.
Ibihugu birasabwa gukoresha ubushobozi ndetse n’inkunga bibona, mu kuziba ibyuho byagaragajwe mu myigire y’uburezi bw’ibanze, kandi bigaharanira ko amafaranga yagenewe uburezi akoreshwa neza uko bikwiye.
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|