Ibigo byigenga birakoresha abimenyereza umwuga nk’abakarani - Minisitiri Mutimura

Mu biganiro MINEDUC iri kugirana n’abafatanyabikorwa bayo, hagamijwe kuvugurura uburyo bwo gufasha umunyeshuri ngo yimenyereze umwuga, Minitiri Eugene Mutimura yavuze ko hari aho abimenyereza umwuga bafatwa nk’abakarani, ibintu ngo bidakwiye kandi bigomba guhinduka.

Minisitiri w'uburezi Eugene Mutimura
Minisitiri w’uburezi Eugene Mutimura

Ibyo biganiro byahuje Abayobozi bungirije bashinzwe ibijyanye n’amasomo muri kaminuza n’amashuri y’imyuga yose yo mu gihugu.

Abo bayobozi bazarebera hamwe ibibazo abanyeshuri bahura nabyo mu gihe bimenyereza umwuga, harimo nko kutabona ibyo biteze no kudafatwa neza mu bigo baba bagiye kwimenyererezamo umwuga.

Minisitiri w’uburezi Mutimura Eugene yagize ati “Mu gihe tuvuga ku bibazo birebana n’uburezi tugomba kubyitondera kuko tuba dutegura abantu bazajya ku isoko ry’umurimo.”

Yongeyeho ati “hari aho twumvise ko abimenyereza umwuga bakoreshwa nk’abakarani, ibyo ntibikwiye rwose”.

Kaminuza zasabwe kujya zitanga ibyangombwa bisabwa hakiri kare, kugira ngo abasaba kwimenyereza umwuga babikore ku gihe, bityo n’ibigo bibone umwanya wo kwitegura.

Ruzibiza Stephen, umuyobozi w’urugaga rw’abikorera yagize ati “Tugomba kwigisha abanyeshuri , bakamenya uko isoko ry’umurimo mu Rwanda rihagaze .”

Ruzibiza yongeyeho ati “ Ibigo by’amashuri bikwiye kujya byemerera inararibonye ziturutse mu rugaga rw’abikorera zikajya gutanga amasomo ajyanye n’umwuga .”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka