Huye: PIASS yatanze umuganda wo kunoza ireme ry’uburezi mu Karere

I Huye, ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS, ryatanze umuganda wo guhugura abayobozi 50 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Murenge wa Ngoma, ku bijyanye n’ireme ry’uburezi.

I Huye, ishuri rikuru ry'Abaporotesitanti, PIASS, ryatanze umuganda wo guhugura abayobozi 50 b'ibigo by'amashuri abanza n'ayisumbuye byo mu Murenge wa Ngoma, ku bijyanye n'ireme ry'uburezi
I Huye, ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS, ryatanze umuganda wo guhugura abayobozi 50 b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Murenge wa Ngoma, ku bijyanye n’ireme ry’uburezi

Bahugurwa aba bayobozi baganirijwe ku gutegura amasomo, kumenya uko baganiriza abana hagamijwe ko ireme ry’uburezi ryifuzwa mu myigishirize yo mu Rwanda rigerwaho, nk’uko bivugwa na Prof. Viateur Ndikumana, umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo muri iri shuri ry’Abaporotesitanti.

Ati “Amasaha atatu twamaranye twaganiriye ku myigishirize mishyashya, isaba ko umwana yiga ikintu ashobora no gukora. Twabafashije kuzirikana ko umwana agomba kumvwa, yatsindwa ikizamini agasobanurirwa ibyo yishe, kuko ari byo bimufasha kwivugurura.”

Abayobozi b’ibigo banibukijwe ko abarimu bagomba guteganya uko bazigisha, hanyuma hakabaho kugenzura niba barabigezeho, ndetse n’uwagenzuwe akagaragarizwa uko yabonywe mu buryo bumwubaka.

Abitabiriye uyu muganda bavuga ko ibyinshi mu byo baganiriyeho bari basanzwe babizi, ariko ko guhura bakabiganira byatumye bibuka ibyo bari baribagiwe, kandi ngo bazarushaho kubikora neza, nk’uko bivugwa na Louis Sinamenye, umuyobozi ushinzwe amasomo ku ishuri Butare Catholique.

Ati “Uburyo bushyashya bw’imyigishirize twari dusanzwe tubwifashisha, buri wese ariko akabikora uko abyumva. Kubyumva kimwe bizatuma turushaho kugera neza ku ntego yo gutuma umwana yumva neza mwalimu.”

Na none ariko, ngo batashye bagifite byinshi bifuza kuganiraho, bityo bakaba bifuza ko umuganda nk’uyunguyu bazongera kuwuhabwa.

Umuyobozi w’uburezi mu Murenge wa Ngoma, Domina Usanase, yashimye uyu muganda ishuri PIAAS ryabahaye kuko ngo byamwibukije ko ibigo by’amashuri bishobora kwishakira ibisubizo ku ngorane zimwe na zimwe.

Ati “Ubungubu twigisha mu Cyongereza. Hari abarimu bamwe na bamwe batabishobora neza. Hazajya habaho guhugurana hagati y’abarimu, bamwe batange amasomo y’icyitegererezo, bagenzi babo babarebereho.”

Abayobozi bazajya bagena umwanya wo guhugurana, banashakishe ibikoresho, ibyo batabasha kubona babikorere ubuvugizi.

Ubuyobozi bw’ishuri rikuru PIASS buvuga ko bwatekereje ku gutanga bene uyu muganda kuko bwabonaga hari igihe nk’umudogiteri afata igitiyo, isuka cyangwa kupakupa, akajya mu muganda rusange, ariko akavayo nta gikorwa kigaragara akoze nyamara yashoboraga gutanga ku bumenyi afite akagira umumaro kurusha.

Ibi binajyanye na gahunda yashyizweho kuva mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, 2017-2018, ivuga ko abantu bashobora gutanga umuganda ujyanye n’ibyo basanzwe bakora, byagirira umumaro abantu benshi.

Muri PIASS ni ubwa mbere bene uyu muganda ubaye. Wateguwe n’ishami ry’uburezi, kandi bizakomeza. Ndetse ubuyobozi bw’iri shuri ngo bwasabye n’andi mashami kwiga ku kuntu yajya atanga bene uyu muganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi kaminuza yakoze igikorwa cyiza!
Nizindi kaminuza ziyirebereho.
bagize neza kuko nubusanzwe bafite faculty of education ikomeye.
Ubutaha bazakorane cyane n’ abarimu muburezi bw’ibanze babafashe kunoza ireme ry’uburezi

Abel alias pastor yanditse ku itariki ya: 3-10-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka