Huye: Hamwe na hamwe amashuri ya 12YBE ntararangira kubera amikoro make

Bimwe mu bigo byo mu karere ka Huye byabashije kubaka amashuyi y’uburezi bw’imyaka 12 birarangiza ariko ibindi ntibirabigeraho neza kubera ikibazo cy’amikoro. Ibibazo bafite babigejeje ku buyobozi bw’akarere mu nama bagiranye tariki 30/01/2012.

Ibigo bigaragara ko bitararangiza kubaka ni ibyo mu murenge wa Ruhashya, uwa Mukura n’uwa Gishamvu. Muri rusange, abayobozi b’ibyo bigo, bafatanyije n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ibigo byabo biherereyemo bagaragaje ko imirimo yo kubaka igeze kure, ariko ko isigaye cyane cyane yo kurangiza gushyira sima ku mbaraza, ari yo ihenze kandi bakaba badafite amafaranga yo kubirangiza.

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Huye wari uhari, yasabye ibi bigo gushakisha imisanzu mu babyeyi byihuse ku buryo mu byumweru bibiri iyo mirimo izaba irangiye.

Abayobozi b’ibyo bigo bavuze ko bagiye kongera kugerageza gukusanya inkunga z’ababyeyi nubwo batizeye ko bazabona akenewe. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gishamvu yabishimangiye agira ati “Ntidukwiye kwirengagiza ko abaturage dushakamo imisanzu bakennye. Akarere kari gakwiye kudufasha kubona amafaranga yo kurangiza imirimo isigaye”.

Ibi uyu munyamabanga nshingwabikorwa yabivugiye ko Umurenge ayobora urimo abaturage ibihumbi cumi na bitatu, abenshi kandi ari abakene, akaba atabona ukuntu bo ubwabo basabwa miliyoni icumi zose amashuri bubatse yagombaga gutwara.

Mu mafaranga akarere kasabye yo gukoresha mu bikorwa bya buri munsi nta yo kubaka amashuri arimo. Aya mafaranga azava hehe? Ibyo ari byo byose bizarangira ikibazo gikemutse kuko abana bagomba kwigira heza n’ubwo bazagera ku ishuri imirimo itararangira neza, dore ko biteganyijwe ko bazatangira kuwa mbere tariki 06/02/2012.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amashuri yaruzuye mujye mushyiraho inkuru zigenzweho

cyprien yanditse ku itariki ya: 1-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka