Hon. Bamporiki yibukije urubyiruko ko nta ntore yiyambika ubusa
Abanyeshuri bashya 1400 batangiye kwiga muri kaminuza y’Abadiventisiti (UNILAK), basabwe kudatatira umuco Nyarwanda ngo bakururwe n’indi mico yatuma batakaza indangagaciro.

Babisabwe na Hon. Bamporiki Eduard Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, ubwo UNILAK yakiraga abanyeshuri bashya bazatangira muri uyu mwaka wa 2017/2018, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2017.
Yagize ati “Hari ibintu byinshi biza nk’ibiza cyangwa bifite n’umumaro, aho tubona Rihanna yambaye ubusa, umwana wacu mwiza w’i Nyamirambo nawe akavuga ati ndakuramo tu! Hari imitekerereze ya Rihanna n’umuryango we kugeza ku gisekuru cy’ijana, hakaba n’imitekerereze y’Umunyarwanda kugera ku bakurambere bacu.”
Yongeyeho ati “Bigenda bite ngo umwana wacu mwiza ufite bwa buranga twemera, ufite agaciro kubera igihugu cyacu,yigane umuntu atigeze abona cyangwa atazigera anabona mu gihugu gifite abantu!”

Bamporiki avuga ko iyo umuntu amaze kumera atyo imitekerereze iba yamaze kwangirika. Yavuze ko atiyumvisha ukuntu umuntu wize ujijutse yakumva ko ibanga ryo kugera ku cyiza ashaka kugeraho ryaba mu kwiyandarika.
Irakiza Henry Israel umwe mu banyeshuri bashya, yavuze ko kwambara ubusa cyangwa kwambara utikwije bitajyanye n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Ati “Burya umuntu iyo ajya kwambara ubusa inyuma ni uko no mu imbere ntacyo aba afite,aba yarambaye ubusa cyera. No mu bwonko nta kiba kirimo. Kwambara ubusa ni uguta umuco kandi si byiza.”

Irakiza agira inama urubyiruko ko gukurikiza umuco Nyarwanda nk’abatojwe, aribyo byiza bizabahindura abo bakwiye kuba bo.
Mukantwari Daphrose ni umwari wo muri UNILAK, nawe yavuze ko kwambara ubusa bidakwiye mu muryango Nyarwanda.
Ati “Kwambara ubusa mbona biterwa n’ibyo bamwe mu rubyiruko bishyizemo bitewe n’amafirime bareba bagashaka kwisanisha n’abanyamahanga kandi bitajyanye n’umuco wacu. Bikwiye gucika.”
Muri UNILAK mu mashami ya Nyanza, Kigali na Rwamagana hakaba kwiga abanyeshuri bashya 1400. Aba banyeshuri bose biganjemo urubyiruko bahise bashyirwa mu “ntore za UNILAK.”

Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Nukuri impanuro Hon bamporiki yatanze ni ukuri kandi imana imugwirize imbaraga numuhate byo gutanga impanuro zikura cyane urubyiruko ahabi
Uziko bitangaje kubona no munsengero usigaye usangamo abambaye ubusa buriburi wagera muuri zakaminuzaho ugasanga biteye isoni
kandi ikindi kibabaje usanga iyambarwa ryubusa ryose rizanwa nabafite ubumenyi bwo mu mashuri ukibaza ahotujya
kandi ninaho usanga havuye ibyaha byinshi nkbusambanyi
BURYAGA AGAPFUNDIKIYE GATERA AMATSIKO arikose niba ugenda buriburi ninde uzereka umuco ufite ?
icyo nabwira urubyiruko ni uko bareka<< GUSHIMISHWA NABYINSHI BISHOBORA KUBONEKA ARUKO BAMAZE GUTERERWA AMAGARA IMIGWI>>
Ndashima cyane Bamporiki,ku muhati atangiranye,ku kugarura mu murongo indangagaciro nyarwanda,cyane cyane mu rubyiruko,by’umwihariko urw’abakobwa.Namusaba gufatanya cyane na Bosenibamwe w’ibigo ngororamuco,na MIGEPROF,ndetse na MINISPOC,ndetse hakiyongeraho na RGB nk’urwego rureberera itangazamakuru,then bagashyiraho icyerekezo gihamye kirengera umuco wacu,ndetse n’ibihano ku banyuranya n’indagagaciro nyarwanda,ndetse no ku bamamaza iyo migenzo idakwiye guhabwa agaciro.Ibi nibikorwa,izi mbaraga zose zigahurizwa hamwe,then..tuzaba turengeye umuryango nyarwanda cyane,ari naryo pfundo ryo gukomera kw’igihugu! Murakoze
Ibyo Honorable avuga nibyo .
Ahari wenda Hon.Bamporiki Eduard yakuraho abakobwa bambara ubusa cyangwa abambara imyenda baciye.Noneho basigaye bambara n’amakoma.Bamporiki azajye no muli France abuze Miss Rwanda 2014,Akiwacu Lacolombe,usigaye ajya imbere y’abazungu akanika amabere,sex n’ibibero muli Fashion Show.Mujya mubona amafoto ye.
Aho gukoresha ubusore n’ubukumi bwacu twiyandarika,imana idusaba kuyishaka mu gihe tukiri bato (Umubwiriza 12:1).
Abantu banga gukora ibyo imana idusaba,bose bazarimbuka ku munsi w’imperuka uri hafi.Ntacyo bimaze gukoresha ubuto bwacu twambara ubusa,dusambana,dusinda,etc...kuko byatuma tubura ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Mujye mwigana bariya basore n’inkumi bajya mu nzira bakabwiriza ubwami bw’imana.Mubona ukuntu baba bambaye biyubashye.Baliya nibo imana ishaka ko bazaba muli Paradizo.Singombwa ko bajya kwigishwa indangagaciro z’intore,kuko Bible yamaze kubereka icyo imana idusaba.
Biroroshye ko urubyiruko rubonye uyiyandarika rumwegera rukamuhanura yanze baka mwigirayo agasigara ari icyigomeke,intumva, aho kumureka ngo yabaye umustar. Nka wawundi yiyambitse ikoma abantu bakwiye kureba yatangiye kwiyandarika ryari?amakuru mfite nuko yinjiye mu muziki yiyandarika,akahakura inda(ikibabaje nuko nta wupima ADN ubwo umwana yitirirwa uwo nyina ashatse ngo ni Licki!!!).Abanyarwanda nti bakwiye gufata uburwayi,troma,ningaruka zabyo nko kuba umu rastar nka wa mukobwa yanzwe numuhungu wumuririmbyi akabimenya buca akora ubukwe ariwe yarazi ko ari umukunzi we, nawe bukeye akajya mu bantu yambaye ubusa ngo nawe agiye muri music yabaye star(ABANYARWANDA BARI KUMWEGERA BAKAMUFASHA KWIVANA MU BIHE BIBI)ATARI UGUKOMA AMASHYI NGO NIBYO YABAYE STAR.TUMERE NKABAZUNGU KWERI????KERA UMWANA AKOZE IKOSA SOCIETE YOSE YARAMUHANAGA BATITAYE KURI BAPFANA IKI!!!
Ndashimira cyane hon bamporiki ariko uriya muvandimwe wavuze ko umuntu ajya kwiyambika ubusa inyuma imbere ntacyo aba asigaranye yakoze cyaneeeee kuko n’anjye niko mbyumva murakoze!