Hatashywe uburyamo bw’abanyeshuri bwatwaye Miliyoni 71

Ecole Secondaire de Ruhango, ku bufatanye n’igihugu cy’u Budage, tariki 11/10/2015, batashye icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu ryuzuye ritwaye Miliyoni 71 z’amafaranga.

Iyi nyubako igizwe n’ibyumba bitatu birimo ibitanda n’utubati two kubikamo ibikoresho by’abanyeshuri, ndetse n’ubwiherero n’ubwogero, ikaba inafite ibigega bibiri binini by’amazi.

Amazu bubakiwe
Amazu bubakiwe

Iri cumbi ry’abanyeshuri b’abahungu, rikaba ryarubatswe nyuma y’ikibazo cy’uko aba banyeshuri bacumbikaga hanze y’ikigo mu mazu akodeshwa.

Amafaranga yo kuryubaka, yatanzwe mu rwego rw’umubano wihariye (Jumelage) Akarere ka Ruhango gafitanye n’amakomini ya Landau na Mendig yo mu Ntara ya Rhénanie Palatinat yo mu gihugu cy’u Budage.

Umuyobozi w’ishuri rya ESR, Nshimyumuremyi Jérôme, avuga ko iki ari igikorwa cy’indashyikirwa kizabafasha kwiteza imbere. Ubusanzwe Ishuri rya ESR rifite abanyeshuri 305 b’abahungu bacumbikirwa hanze y’ikigo, buri gihembwe aya macumbi akaba atangwaho amafaranga akabakaba miriyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Bishimiye inyubako bateye inkunga
Bishimiye inyubako bateye inkunga

Iyi nyubako rero ngo igiye gufasha ishuri kuzigama amafaranga agera ku bihumbi 324 buri kwezi, akaba ateganyirizwa kuzafasha mu gushyira mu bikorwa imishinga irimo kubaka isomero (Library/Bibliothèque), Laboratwari n’amacumbi y’abanyeshuri.

Ubwo iyi nyubako yatahagwa ku mugaragaro, umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, yishimiye cyane iki gikorwa kiranga umubano uri hagati y’impande zombi, asaba abanyeshuri kurushaho kwiga neza, kuko bafite benshi babashyigikiye mu burezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi muri Rhénanie Palatinat, Günter Kern, wari uyoboye itsinda ryaturutse mu Budage, yavuze ko buri wese utekereza neza, nta handi akwiye gushora amafaranga uretse uburezi, akemeza ko inkunga yo mu burezi itazahwema gushyigikirwa.

Basura iyi nyubako
Basura iyi nyubako

Madam Rham, uhagarariye umubano w’imbande zombi, yishimira ibyo bamaze kugeraho mu gihe bamaze bafitanye umubano n’akarere ka Ruhango, akemeza ko bazakomeza ibikorwa byinshi bishimangira uyu mubano.

Akarere ka Ruhango gafitanye umubano wihariye n’amakomini ya Landau na Mendig yo mu Ntara ya Rhénanie Palatinat, Ishuri rya ESR naro rikaba rifitanye uyu mubano n’ishuri ryo muri Komini ya Landau ryitwa “Max Slevogt Gymnasium Landau”.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndashimira cyane igihugu cy’ubudage kubw’iyi nkunga, ni gikorwa cyiza cyane rwose, ubu abanyeshuri bazaryama bisanzuye.

Edward yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

urabona ko ubu bufatanye ari ingenzi cyane kuko butumye ikigo kibona inyubako nshya ziandukanye, basabwe kuzisigasira rero

Mukandemezo yanditse ku itariki ya: 12-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka