Hatangiye kugeragezwa uburyo butinyura abantu kwiga imibare

Umuryango witwa Imaginary wita ku iterambere ry’imibare n’ubumenyi, urimo kumurika ikoranabuhanga rikoreshwa cyane cyane mu rwego rwo kwiyigisha no kumenya imibare ari na ko barushaho kuyumva mu buryo bworoshye no kuyikunda.

Ubu buryo butinyura abatinyaga kwiga Imibare bakayiga ku buryo bworoshye
Ubu buryo butinyura abatinyaga kwiga Imibare bakayiga ku buryo bworoshye

Ni ikoranabuhanga rimurikwa n’uwo muryango mu mushinga witwa Holo - Math wigisha imibare n’izindi siyansi zitandukanye ukoresheje uburyo bwo kwirebera n’amaso ibyo umuntu yigishwa (Augmented Science).

Ni uburyo bwifashisha ibimeze nk’indorerwamo umuntu urimo kubukoresha yambara ku maso, akabona ibintu imbere ye nyamara bidahari.

Ibyo bintu bimeze nk’indorerwamo bifite ikoranabuhanga rihanitse rituma imbere yawe uhabona ikimeze nka mudasobwa ndetse ukanayikoresha ukanda mu kirere nyamara nta yihari.

Imaginary irimo kumurika iryo koranabuhanga mu nama ya Next Einstein Forum irimo kubera muri Kigali Convention Center mu Rwanda.

Sebastian Uribe ukorera uyu muryango yasobanuye ko ari uburyo butuma umuntu abasha gusobanukirwa biruseho ibyo yiga mu bumenyi bw’imibare, no mu zindi siyansi zitandukanye.

Ati "Abantu benshi buri wese yambaye icyo twakwita nk’indorerwamo bashobora kubona ibintu bimwe ahantu hamwe bagasangira amakuru mu buryo bworoshye."

Ni ikoranabuhanga ryakozwe n’ikigo cya Microsoft gisanzwe kizobereye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa. Umuryango Imaginary icyo wakoze ngo ni ukuryongeramo uburyo ryakoreshwa mu kwerekana no kwigisha imibare mu buryo bworohera umuntu kuyumva anayireba.

Sebastian Uribe avuga ko intego yabo atari ukuvumbura ibishya mu mibare ahubwo intego yabo ni ukugaragaza ubundi buryo bushya bworoshye bwo kwigamo imibare.

Ati "Ubusanzwe iyo ubwiye abantu ibyerekeranye n’imibare ndetse n’ubugenge (Mathematics and Physics) abantu ntibabyiyumvamo, ntibashaka kubimenya ahubwo bamwe bashaka kubihunga.

Sebastian Uribe Uri gusobanura ibijyanye n'iri koranabuhanga
Sebastian Uribe Uri gusobanura ibijyanye n’iri koranabuhanga

Ariko iyo hifashishijwe uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bufasha umuntu kwirebera n’amaso ibyo yiga, bituma abantu babikunda. Niba rero ubu buryo butuma benshi bakunda siyansi, cyaba ari ikintu cyiza."

Yakomeje asobanura ko iryo koranabuhanga baje kuryerekana ahabera ihuriro rya Next Einstein Forum, ihuriro rigamije guteza imbere imibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga, bagamije kurimenyekanisha no kugirana ubufatanye n’ibindi bigo byibanda ku guteza imbere ubumenyi byo hirya no hino ku isi.

Nubwo abamurika iri koranabuhanga ndetse n’abarisura bagaragaza ko rifite akamaro, ba nyiraryo basobanura ko rikirimo kunozwa kuko uburyo bwo kurikoresha bugaragaramo imbogamizi.

Urugero ni nk’uko bisaba gukoresha umutwe cyane mu byerekezo bitandukanye ku buryo kurikoresha umwanya munini bituma ijosi ribabara.

Uburyo bwo kwambara ibimeze nk’indorerwamo na bwo bavuga ko bakirimo kubunoza kuko busa n’ubwabangamira uzambaye, bukamugora, cyangwa zikaba zakwitura hasi zikangirika.

Ni n’ikoranabuhanga rikoresha batiri zibika umuriro ziba zirimo imbere mu bimeze nk’indorerwamo, ariko izo batiri zikaba na zo zitabika umuriro igihe kirekire.

Reba uburyo iri koranabuhanga rikora n’akamaro rizagirira abiga imibare

Ni uburyo butaratangira gukoreshwa henshi mu myigishirize ariko ba nyirabwo bavuga ko bumaze kugera ahantu hatandukanye bwifashishwa nko mu nganda, muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho bukomoka n’ i Burayi ku masoko na ho ngo burahaboneka.

Ngo hari icyizere ko nibumara gutunganywa neza buzagera henshi no ku mugabane wa Afurika bukifashishwa mu korohereza abantu kwiga imibare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

none se,mwatubwiye ibintu byatuma umuntu yiga neza
agafata ko ngewe byananiye. bibaye byiza mwabishyira
kuri you tube kugirango nabandi bazimenye

HABAKUBAHO Jacques yanditse ku itariki ya: 27-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka