Hatangijwe urubuga ruzajya rufasha abanyeshuri gusubiramo amasomo mu rugo
Kuri uyu wa 4 Kanama 2015, mu Rwanda hatangijwe urubuga rwa interineti rwitwa www.practice4ne.com, ruzajya rufasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusubiramo amasomo baba bigiye mu ishuri.
Kamaliza Raissa umwe mu batangije uru rubuga yatangaje ko uru rubuga barutekerejeho, nyuma yo kubona ko hari umubare w’abanyeshuri bagera kuri miliyoni bari mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakifuza kubafasha baborohereza gusubiramo amasomo yabo ku buryo bwizewe, bifashishije ikoranabuhanga.
Yagize ati “Kuri uru rubuga abanyeshuri bitewe n’icyo biga kuko amasomo yigwa yose mu Rwanda tuyafite, bazajya basangaho imyitozo kandi ifite n’ibisubizo byizewe, ku buryo bazajya bayifashisha mu gusubiramo ibyo bize mu ishuri bikabafasha kubifata neza, aho bibeshye bakarebera ku rubuga ibisubizo bakabisobanukirwa’’.
Kamaliza anatanga icyizere ko ibyo bisubizo byizewe kuko uru rubuga rwakozwe ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, REB, ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, imyitozo ndetse n’ibisubizo byayo bakaba barabihawe na REB kandi ngo bazajya banifashisha abarimu bizewe kugira ngo basubiremo ibyo bisubizo bahe abana ibintu byizewe.
Uru rubuga usibye gufasha abana gusubiramo amasomo bakora imyitozo, Kamaliza yatangaje ko ruzajya runafasha ababyeyi kubona abarimu babafashiriza abana gusubiramo amasomo nyuma y’ishuri, ndetse rukanabafasha kubona amashuri bifuza gushyiramo abana babo bitewe n’icyo bifuza kwiga.
Yagize ati “Tuzajya dukorana n’abarimu batandukanye kandi bizewe tube tubafite, ndetse kugera ubu dukorana n’ibigo birenze 100 hano mu Rwanda.
Uwakenera umwarimu cyangwa se ikigo umwana we yakwigaho bitewe n’icyo umwana akeneye kwiga, azajya anyura ku rubuga rwacu tubahuze maze abashe kuvugana nabo bamufashe’’.
Uru rubuga kandi Kamaliza yatangaje ko ruzaba rugaragaraho n’ikinyamakuru kizajya kigaragaramo amakuru yose ajyanye n’uburezi, bikazajya bifasha abantu kumenya aho iterambere mu burezi rigeze, ndetse n’imbogamizi mu burezi zizajya zigaragazwa kugira ngo zibashe gufatirwa ibyemezo hakiri kare, ku nyungu z’iterambere ry’uburezi ku bana b’u Rwanda.
Abanyeshuri cyane cyane abitegura gukora ibizamini bya Leta, Kamaliza yatangaje ko batangira kurubyaza umusaruro kuko ubu ruri gukora.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Practice4ne.com yiseguye kubasuye website bagasanga nta material zirageraho. Kugeza ubu, magazine na school directory birakora, ibijyanye n’imyitozo ndetse n’abarimu nabyo turacyari kubinoza.
Find us on facebook and twitter (practice4ne/@practice4ne).
nange ndanezerewe cyane kubwurwo rubuga akabazo ese abashaka kwiyibutsa babaye bahagaze bo nti bakwiyibutsa1?
iki gikorwa ninyamibwa Pe ariko mwavuze ko mwatangiye gukora ariko iyo ufunguye ntakintu ubonaho
ururubuga rwanyu rwari rwizape cyane, cyarigisbizo kuburezi bufite ireme, ariko ikibabaje yuko nta makuru turigusangaho! none c ubwo ahubwo ntirwaba rubaye urwo kuyoby abanyeshuri batakaza umwanya w,ubusa! turabasaba guhindura imikorere yanyu murakoze .
ni byiza rwose uwatangije uru rubuga kuko ruzafasha benshi
ibyo ndabyumva kandi nibyiza
ariko c kuba abanyeshuri batemerewe telephone kubigo byo ntibizababangamira
woooooow nibyiza cyane pe courage kbsa mwagize igitekerezo cyiza kdi i hope muzazana nibindi birenze ibi
Nibyiza cyane gusa mukore imenyekanisha abantu bose barumenye.Nigisha kuri E S St Joseph Karuganda/Gakenke nange numva mwanyifashisha muri Economics,Accounting&Ent-ship .Thanks.
ururubuga ni rwiza cyane ariko c nabonye rukorana na REB gusa mutekereza iki no kubindibigo by,iburezi nkibigo byigisha ubumenyingiro nibigo nderabarezi bitegamiye kuri REB.murakoze kd twabashimiye .
Mwumva mwarabaye gute?
Urubuga rutaratangira gukora, nta kintu nagito kiriho ubundi you launch!
Ibitekerezo ni kiza ariko mujye mubanza mukore ibintu mubinoninsore mbere yo kubishyira Ku mugaragaro