Harigwa uburyo abana bagezwaho ibitabo by’inkuru ku buryo bworoshye

Umuryango wita ku bana Save the Children wagiranye ibiganiro n’abanditsi b’ibitabo by’inkuru byagenewe abana, kugira ngo hakurweho imbogamizi zibangamira umuco wo gusoma.

Minisitiri Uwacu ni umwe mu bayobozi bari batumiwe gutanga ibitekerezo.
Minisitiri Uwacu ni umwe mu bayobozi bari batumiwe gutanga ibitekerezo.

Mu bushakashatsi Save the Children yamuritse kuri uyu wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2016, bwagaragaje ko mu bantu 74 babajijwe mu turere dutatu tw’igihugu abana bashishikajwe no kumenya ibiri mu bitabo by’inkuru n’ubwo hariho imbogamizi zo kuba batuye ahantu bigoranye kubibagezaho, kuba bitari mu Kinyarwanda no kuba ibyandikwa biba bidahuje n’ibyo bifuza.

Sofia Cozzolino, umujyana w’umushinga Mureke Dusome, yavuze ko batumije abanditsi b’inkuru z’abana, kugira ngo babumvishe akamaro ko gukora ibitabo abakiri bato biyumvamo ariko banarebere hamwe imbogamizi zihari.

Save the Children yaganiraga n'abanditsi b'ibitabo by'abana uko bakora mu kongera ubwiza bw'ibyo bakora.
Save the Children yaganiraga n’abanditsi b’ibitabo by’abana uko bakora mu kongera ubwiza bw’ibyo bakora.

Yagize ati “Aba banditsi ni Abanyarwanda kandi bazi neza ukuri ku muryango Nyarwanda. Ni ingenzi rero ko twita ku bandika mu Rwanda kuruta uko twashyira imbaraga ku banditsi mpuzamahanga.”

Umushinga Mureke Dusome ubu uri mu turere 12 tw’ gihugu, aho ukora ibikorwa byo gukangurira abaturage gutoza abana babo umuco wo gusoma, ukanakwirakwiza ibitabo by’inkuru mu mahuriro yo gusoma y’abana ku buryo byorohera abana kubigeraho.

Vincent Twagiramungu, ukora mu icapiro rya Iga Publishers akaba yungirije n’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanditsi b’ibitabo, yavuze ko bishimiye uburyo imiryango nka Save the Children, USAID na Leta y’u Rwanda byiyemeje kubafasha kugira ngo bageze ibitabo byinshi ku isoko.

Ati “Twifuza ko hanashyirwaho urwego rushinzwe gusuzuma ibitabo kugira ngo babashe kudufasha kugira ibitabo byinshi kandi ku giciro gishobokera buri wese.”

Aba banditsi ariko banagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo zirimo kuba bamwe mu batanga amasoko muri leta batumva neza inkuru zagenewe abana. Umwe ati “Hari igihe muri leta baguha isoko ryo gukora igitabo wamara kukirangiza ukumva arakubajije ati ‘nta nka yambara ipantaro’.”

Minisitiri w’umuco na Siporo, Julienne Uwacu, wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro, yibukije abanditsi uruhare rwabo mu gufasha igihugu kurera abayobozi b’ejo hazaza. Ati “Tubashimira ubwitabire n’umuhate mugaragaza mu kazi kanyu kuko abasoma ubu ni bo bazavamo abayobozi b’ejo.”

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko ari ingenzi ku babyeyi gufatanya n’abarezi kugira ngo abana bakurane umuco wo gusoma kuko ari wo musingi uhamye wo kuvoma ubumenyi bw’ingirakamaro kuri ejo hazaza habo. Muri ubwo buryo harimo kubarira abana inkuru ku babyeyi batazi gusoma no gusomera abana inkuru zitandukanye ku babyeyi bazi gusoma.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu 74 baturutse mu turere dutatu dutandukanye. Muri bo harimo 22.7% baturuka mu mujyi, 14.8% baturuka mu gace kegereye umujyi naho 62.5% baturutse mu gace k’icyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu by’ukuli umuco wo gusoma uracyari hasi mu gihugu cyacu,kuko niyo waba ubikunda ute udafite icyo usoma wisanga wacitse intege,ni muri urwo rwego abanyeshuli biga kuri East African university Rwanda iri i Nyagatare twashinze Club Y’abanditsi n’abasomyi b’inkuru zitandukanye,kugirango tubere urugero barumuna bacu. Twasanze nta mpamvu yagatumye tubura ibyo dusoma kandi dushoboye kubyandika.

Abera jackline yanditse ku itariki ya: 3-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka