Hari abahawe ikizamini kitari cyo abandi bakorera mu bitaro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, ubwo hatangizwaga ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye ndetse n’ay’imyuga n’ubumenyingiro, abanyeshuri biga mu ishuri ryigisha umuziki rya Nyundo bakoreraga ibizamini kuri site ya Shyogwe mu karere ka Muhanga, bahawe ikizamini kitari giteganyijwe bituma gisubikwa.

Abanyeshuri bagombaga gukora ikizamini cyitwa ‘Music notation’ (amanota ya muzika), ariko batungurwa no gusanga bazaniwe ikizamini cya ‘music composition and orchestration’, ni nk’uburyo bwo kwandika umuziki no kuwuririmba.

Umukozi w’akarere w’agateganyo ushinzwe uburezi mu karere ka Muhanga Emmanuel Ibangaryayo, wakurikiranye iki kibazo, yabwiye Kigali Today ko abanyeshuri 20 bo mu ishuri rya ‘Nyundo music School’ ari bo bari bitabiriye ikizamini bakaza kubona ko ibibazo biri mu ikayi bitandukanye n’inyito y’ikizamini.

Ibyo ngo ntakibazo biteye kuko ari ikizamini cyabo kihariye, dore ko ari ishuri rimwe risa mu gihugu.

Agira ati "Nta kibazo byateje kuko ikizamini bagombaga kugikora mbere ya saa sita, biza kugaragara ko atari cyo bahita bakireka barategurirwa ikindi naho icya nyuma ya saa sita cyo cyakozwe nta kintu bizanahindura ku ngengabihe y’ibizamini”.

Avuga kandi ko ibyo bizamini bibiri byitiranyijwe byose bizasimbuzwa ibindi.

Hari kandi ikibazo cy’abanyeshuri batatu bakoreye ibizamini mu bitaro bya Kabgayi kuko igihe cyo kubikora cyageze barwaye.

Abo ngo bashyikirijwe ibizamini nkuko biteganywa n’amabwiriza ko polisi ibiherekeza bakabikorera kwa muganga, gusa ngo abaganga ni bo bakurikirana niba umunyeshuri urwaye yakora cyangwa atakora ibizamini, ciyakora bose uko ari batatu ngo bakoze.

Ikindi kibazo cyabaye ni imvura yaguye mu gitondo ku buryo ngo bishoboka ko hari abana baba batabashije kujya mu bizamini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka