Hari ababyeyi bavuga ko kohereza abana ku ishuri ari ihurizo kubera ubukene

Bamwe mu babyeyi bavuga ko bafite ubukene batewe n’uko batakoze nk’uko bikwiye mu gihe cya Covid-19, none ngo ubukene ntibuzatuma babasha kubona amafaranga y’ishuri n’ay’ibikoresho by’abana.

Hari ababyeyi bavuga ko bazagorwa no kohereza abana babo ku ishuri kubera ubukene
Hari ababyeyi bavuga ko bazagorwa no kohereza abana babo ku ishuri kubera ubukene

Ibyo barabivuga mu gihe Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko amashuri azatangira uhereye muri uku Kwakira, ndetse zimwe muri kaminuza zikaba zo zaratangiye kwakira abanyeshuri, amashuri abanza n’ayisumbuye na yo akazakurikiraho.

Uwimana Josée ucuruza imboga mu isoko rya Nyabisindu mu Mujyi wa Muhanga ufite abana biga mu yisumbuye, avuga ko kugeza ubu atazi uko azabigenza kugira ngo abana be basubire ku ishuri.

Ati “Mfite abana babiri biga mu mashuri yisumbuye, nababoneraga ibyo bakenera byose ari uko nacuruje mu isoko nkabona icyashara none amafaranga yarabuze. Kuva mu kwa Gatatu Coronavirus yaza byarazambye, habanje guma mu rugo nyuma haza ibyo gucuruza dusimburana, ni ikibazo”.

Ati “Mbere naracuruzaga ngacyura nk’ibihumbi bitatu cyangwa bine ku munsi nkabona amafaranga yo gutunga urugo nkanizigamira kugira ngo nzabonere abana banjye ibyo bakenera ku ishuri. None ubu iyo nabonye menshi ni ibihumbi bibiri ubundi nkabona igihumbi, ayo rero aba ari ayo guhaha, ubu sinzi uko nzabigenza ngo abana basubire ku ishuri, ni ukubitura Imana”.

Sezikeye na we ufite umwana mu yisumbuye n’abandi mu mashuri abanza, akaba yabonaga amafaranga ari uko yahingiye abandi cyangwa yakoze akazi k’ikiyede aho bubaka, avuga ko ahangayikishijwe n’uko abana be bazabona ibikoresho.

Ati “Imirimo ntikiboneka neza, hamaze iminsi akazi k’ikiyede ariko abagashakagaga na bo bari benshi kubera n’abanyeshuri bari mu rugo bajyaga kwirwanaho. Ntabwo rero nabashije kubona akazi ngo ngire icyo nzigama ku buryo amashuri azafungura nabonye ibyo abana banjye bakenera, mbonye n’uwanguriza byaba byiza kuko ubu no kubona ibitunga urugo biragoye”.

Yongeraho ko yumvise ko amashuri ari hafi gutangira ariko ko atazi neza ngo ni ryari azafungura, gusa ubu ngo arakora ibishoboka byose ngo arebe niba yabona aho yakura amafaranga azamufasha kohereza abana ku ishuri.

Minisiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, aheruka gutangaza ko za kaminuza n’amashuri makuru ari byo bizabanza gufungura, hanyuma amashuri abanza n’ayisumbuye akazagenda afungura mu byiciro, hakurikijwe uko azaba yujuje ibisabwa ngo atangire kwakira abanyeshuri.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru ku ya 2 Ukwakira uyu mwaka, Minisitiri Uwamariya yavuze ko afite impungenge ko hari abana bashobora kureka ishuri, bityo ko ari ngombwa kureba uko byakwirindwa.

Yagize ati “Amezi atandatu abana batiga ni menshi, hari abashobora guta ishuri, ari yo mpamvu hari igikorwa Minisiteri y’Uburezi n’iy’Ubutegetsi bw’Igihugu tugiye gutangira, cyo gukangurira abana gusubira mu ishuri. Tuzahera ku rwego rw’umudugudu, tunarebe abadafite ubushobozi bwo gusubira mu ishuri kubera ikibazo cyo kubura ibikoresho by’ibanze bityo bafashwe”.

Amashuri yafunze imiryango kuva muri Werurwe uyu mwaka kubera ko Covid-19 yari igeze mu Rwanda, bityo abana barataha mu rwego rwo kubarinda icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiz kub twishimy ko dusubiy kwiga nibyishim kuritwe cyane ark dufit ibibaz aho tuzakur amafaranga yishur ni bikoresh iby niby bizatubangamir kuk coron yatumy ababyey bacu badakor iki Niki az pe

c

assoumpra yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka