Harategurwa inkoranyamagambo y’abakoresha amarenga

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda itangaza ko barimo gutegura inkoranyamagambo y’abakoresha amarenga mu gukemura ikibazo cya serivisi mbi bahabwa, bikomoka ahanini ku bumenyi buke buboneka mu bagomba kubaha serivisi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda Emmanuel Ndayisaba avuga ko muri serivisi zitangwa na Polisi, kwa muganga, mu nkiko, mu biro bitandukanye by’inzego za Leta, no mu bigo by’ amashuri ya leta n’ibyigenga badafite abazi kuvugana n’abafite ubumuga mu rurimi rw’amarenga akoreshwa n’abafite ubumuga bwo kutavuga.

Emmanuel Ndayisaba avuga ko gukuraho iyi mbogamizi, Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda barimo gutegura inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga izajya ikoreshwa mu kwigisha mu mashuri amanza n’ayisumbuye, bikureho imbogamizi zo kutamenya ururimi rw’amarenga muri serivisi zitangwa mu Rwanda.

Ndayisaba avuga ko Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda yabonye umuntu uyifasha gutegura iyi nkoranyamagambo kandi ngo mu mwaka w’ingengo y’imari 2020 - 2021 izaba yashyikirijwe ikigo g’igihugu gishinzwe uburezi REB kugira ngo gitegure uko yatangira gushyirwa mu mashuri.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi wa REB Dr. Irenee Ndayambaje avuga ko iyo gahunda ihari kandi izafasha politiki y’uburezi budahezwa yamaze kwemezwa n’inama y’abaminisitiri mu ntangiriro 2019.

“Ni igisubizo kidufasha, kugira ngo abana bafite ikibazo cyo kutavuga no kutumva bashobore gufashwa mu burezi.”

Amwe mu mashuri yigisha ururimi rw’amarenga mu Rwanda avuga ko iyi gahunda igiyeho byafasha abanyarwanda benshi ndetse bigakuraho ihezwa n’akato abafite ubumuga bwo kutumva bakorerwa bitewe n’ubumenyi buke ku rurimi rw’amarenga.

Dusingizimana Zachary umuyobozi w’Ubumwe Community center yigisha ururimi rw’amarenga mu bana bahigira avuga ko kwigisha ururimi rw’amarenga byatangirira mu mashuri yigisha uburezi (TTC) kugira ngo abayarangizamo bashobore gutanga ubwo bumenyi.

Dusingizimana avuga ko mu gihe bamaze bigisha uru rurimi babonye ntabigoranye, cyakora atanga imbogamizi babonye ziterwa n’uko ikigo gishinzwe uburezi REB kitajya gitegura ikizami kirebana n’abana bihariye bakoresha ururimi rw’amarenga.

“Bisa nk’aho ikizami kibazwa mu rurimi rusanzwe kandi abana batavuga hari ibyo baba badasobanukiwe, bagombye gutegura integanyanyigisho yihariye, hakaba n’ikizami kihariye kijyanye n’imyigishirize kuko nk’abafite ubumuga bwo kutumva ntibavuge ntibanakoresha amasaku, iyo abajijwe bituma abana batsindwa.”

Dr. Irenee Ndayambaje avuga ko iyi nteganyanyigisho nitangira gushyirwaho igomba kujyana n’uburyo bw’imibarize.

“ibi ni ibitekerezo biza kandi bidufasha kuvugurura. Mu gihe hateguwe integanyanyigisho y’ururimi rw’amarenga haba n’itegura imibarize, nkuko umwarimu wigisha siporo ategura isomo ryo gusimbuka, ariko se umwana udafite amaguru we bigenda bite? Ubwo mu gutegura ibazwa n’ibi bizajya byitabwaho hategurwe ibibazo bitandukanye n’ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona yisangemo.”

Mu ibarura rusange riheruka gukorwa mu Rwanda 2012, ryagaragaje ko Abanyarwanda ibihumbi 446 bafite ubumuga.

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda yo ivuga ko mu Rwanda habarurwa abanyeshuri ibihumbi 42 bafite ubumuga biga mu mashuri kandi bakeneye koroherezwa mu myigire yabo kuko hari ubumenyi bwihariye bakenera butaboneka mu mashuri ya Leta asanzwe, ahubwo buboneka mu mashuri yihariye kandi ahenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka