Haracyari imbogamizi ku myigire y’abanyeshuri ba kaminuza bari mu ngo
Zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda zashyiriyeho abanyeshuri bazo uburyo bwo gukomeza amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe kwigira ku ishuri byahagaze kubera Covid-19, gusa benshi bavuga ko batabishobora kubera impamvu zitandukanye.
- Kaminuza y’u Rwanda (Photo:Internet)
Ibyo ni ibitangazwa n’abanyeshuri batandukanye, cyane cyane abo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) baganiriye na Kigali Today, imbogamizi ahanini bahuriraho ikaba ari uko nta bushobozi bafite bwo kubona ibisabwa ngo bakurikire ayo masomo, kuko hakenerwa interineti n’ibindi.
Uwineza wo muri kaminuza y’u Rwanda utuye mu Karere ka Rusizi, akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’Icungamutungo, avuga ko aho aba iwabo mu cyaro nta buryo na bumwe afite bwatuma akurikira ayo masomo.
Agira ati “Nkanjye aho nibereye iwacu ntibyankundira kwiga kuko nk’ubu mfite agatelefone gato kamfasha guhamagara no kwitaba gusa. Nta bushobozi nabona bwo kwigurira ‘Smart phone’, icyakora mfite mudasobwa nahawe na kaminuza ariko sinabona interineti, ubu sinakubwira ngo hari icyo nzi kuri ayo masomo”.
Karuranga wo mu Bugarama muri Rusizi wiga mu wa kabiri w’Ikoranabuhanga muri UR, na we avuga ko atorohewe no kubona interinreti.
Ati “Ikibazo gihari ni amikoro make atuma umuntu atabona amafaranga yatuma yigurira interineti. Icyifuzo cyanjye ni uko Leta yadufasha igakomeza kuduha ya mafaranga yadutungaga turi ku ishuri (buruse), tukaba twayakoresha mu kubona ibikenerwa ngo umuntu abashe gukurikira amasomo kuko bitashoborwa na bose”.
Uretse n’ikibazo cy’ubukene, hari n’abatuye ahantu hatagera interineti ihagije ku buryo n’ubwo umunyeshuri yabona amafaranga bitamworohera, nk’uko Uwimpuhwe wiga mu wa gatatu w’Itumanaho mpuzamahanga muri UR, utuye mu Karere ka Gisagara abisobanura.
Ati “Gukurikira ayo masomo jyewe byarananiye bitewe n’aho mperereye. Mba muri Gisagara hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Interineti ntabwo ihagera neza kuko nshobora kugura ‘bandles’ z’icyumweru kikazarinda kirangira bidakunze ko mfungura ngo ndebe amasomo bikanca intege”.
Arongera ati “Ni ihurizo rero kuri twebwe ukuntu tuzahurira ku ishuri muri Nzeri hari bake bakomeje kwiga n’abandi byananiye, ntituzaba turi ku rwego rumwe. Bibaye byiza twazasubira mu ishuri twese tugasa n’abiga bushyashya, bitabaye uko urumva ko hari abaharenganira nta ruhare babigizemo”.
Abo banyeshuri icyo bahurizaho ni impungenge z’uko umwaka wabapfira ubusa kuko ngo babona bizabasaba gusubiramo amasomo biyibutsa ndetse hakazabaho no kwiga ayagombye kuba yarizwe hifashishijwe ikoranabuhanga, bikazafata igihe kirekire.
Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere, Dr. Charles Murigande, avuga ko byumvikana ko abanyeshuri bose badafite ubushobozi bwo gukurikira ayo masomo, ariko ngo bazitabwaho bihagije nibagaruka ku ishuri.
Ati “Niba badashoboye gukurikira amasomo ku buryo bw’ikoranabuhanga, biragoye ngo tugire ikindi twabakorera bari iwabo. Tuvuge niba umunyeshuri adafite mudasobwa kuko nzi ko hari abatazifite, ntagire smart phone cyangwa bakaba bari ahantu hatagera interineti, ubwo ni ukuvuga ko batize”.
- Dr. Charles Murigande umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere
Ati “Igihe bazagarukira ku ishuri tuzashyiraho umwete wo kubigisha mu buryo budasanzwe kugira ngo bashobore gushyikira abandi. Nubwo byatinda gato igikuru ni uko barangiza neza amasomo yabo”.
Uwo muyobozi yongeyeho ko batarakora ubugenzuzi bwimbitse ngo babe bamenya ikigereranyo cy’abanyeshuri bakurikira neza ayo masomo, icyakora hari umwarimu wo muri iyo kaminuza utifuje ko amazina ye atangazwa, uvuga ko arebye abakurikira amasomo atanga ku buryo buhoraho batarenga 20%.
Umuyobozi w’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC), Dr. Rose Mukankomeje, avuga ko ubwo Guma mu rugo igenda yoroha, bagiye gukora ubugenzuzi ku by’ayo masomo.
Ati “Kubera icyorezo cya Coronavirus ntabwo twabashije gukora ubugenzuzi ngo tumenye uko bihagaze. Icyakora ubu ubwo ingendo zorohejwe tugiye kuzajya muri UR no mu zindi kaminuza turebe uko bimeze, gusa igihugu kirabitekereza kandi kizabafasha kuko ni abana b’u Rwanda”.
Kwigisha abanyeshuri ba kaminuza hifashishijwe ikoranabuhanga bikorwa n’ibigo bike birimo UR, Carnegie Melon University (CMU), African Leadership School of Business (ALUSB) na Oklahoma Christian University, nk’uko bigaragazwa na HEC.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
- Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo (Inama y’Abaminisitiri)
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabasaba ko mwatuvuganira twe abanyeshuri ba kaminuza twasigaye mumacumbi yacu yaho twiga ko badushakira uburyo dutaha byihuse kuko nta bushobozi tugifite bwo kuba muri getto.murakoze
abanyeshuli bo mu wambere nta mudasobwa twahawe kandi abenshi nta smartphone dufite nabazifite kwigurira internet nikibazo kuko buruse yarahagaritswe.kwiga byo biratugoye pee.
Turasaba ubuyobozi kudufasha
Muriyi gahunda ya guma murugo dukurikirana amasomo.
Kandi nubwo Hari abadafite
Mashine,ariko birashoboka ko
Smart phone zagurwa zizadufasha cyane mumyigire.
Murakoze
Mwatuvuganira kugirango niba byashoboka bashake uko bageza za mudasobwa(computers)kubantu biga mu mwaka wa mbere wa kaminuza kuko biratugora gukurikira amasomo no gusubiza ama cat na assignment.murakoze