Haracyagaragara abanyeshuri bimurwa batazi gusoma no kwandika mu mashuri abanza

Mu bugenzuzi bw’ireme ry’uburezi Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iri gukorera mu gihugu hose mu mashuri abanza n’ayisumbuye, hagaragayemo bimwe mu bigo bifite abana bari mu myaka yo hejuru mu mashuri abanza, batazi gusoma no kwandika Ikinyarwanda.

Dr Munyakazi Isaac yavuze ko abimurwaga batazi gusoma neza Ikinyarwanda mu mashuri abanza babonewe igisubizo kirambye
Dr Munyakazi Isaac yavuze ko abimurwaga batazi gusoma neza Ikinyarwanda mu mashuri abanza babonewe igisubizo kirambye

Ubu bugenzuzi ubu bugeze mu Karere ka Kamonyi, bwasanze mu Rwunge rw’amashuri rwa Buye mu Murenge wa Nyamiyaga, hagaragaramo abana biga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, batazi gusoma amagambo ubusanzwe yigwa mu mwaka wa mbere.

Abarimu bo muri uwo mwaka bagaragaje ko ikibazo giterwa n’ababigishije muri iyi myaka ibanza batabitayeho, cyangwa se ubwinshi bw’abanyeshuri butuma umwalimu atabasha kwita kuri buri umwe.

Umwe mu barimu agira ati” Ni ikosa ry’abigishije mu wa mbere, nanjye ntacyo nabikoraho uretse gusaba koroherezwa kwigisha abana bake kugira ngo mbashe gukurikirana buri mwana".

Undi nawe agira ati” Abimurirwa mu yindi myaka badatsinze amasomo y’imyaka ibanza, bagakwiriye gusibizwa cyangwa gusubizwa inyuma bakabanza kwigishwa neza ibyo muri iyo myaka.”

MINEDUC yababoneye igisubizo kirambye

Ku ruhande rwa Ministeri y’Uburezi, ngo yo isanga gusibiza abanyeshuri no kubasubiza inyuma atari cyo gisubizo, nk’uko bitangazwa n’ Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi.

Avuga ko MINEDUC ifatanije n’imiryango itagengwa na Leta, batangije gahunda zo gutoza abana gusoma, haba mu gihe cy’amasomo asanzwe na nyuma yaho bari ku ishuri cyangwa mu ngo iwabo.

Agira ati"Hari imishinga nk’uwitwa ’Soma umenye’ na ’Mureke dusome’ yatanze umusaruro ugaragara muri Musanze, tukifuza ko byakorwa n’ahandi".

"Ikijyanye n’umubare munini buri mwarimu yigisha bigatuma atagera kuri buri mwana, tugifitiye gahunda y’uko tuzubaka amashuri mashya kugira ngo abana bajye biga ingunga imwe ku munsi. Ntibizarenza imyaka itanu".

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi akomeza asaba abikorera gushinga amashuri y’incuke, kugira ngo abana bajye bagira ubumenyi bakiri bato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

uburezi butangirira mu muryango, igitsure Cy’ababyeyi, impanuro, bituma umwana amenya icyogukora. Ariko ubu,childright niyo u mwana, agenderaho gusa.mwarimu ntavuga umubyeyi Nuko.ahandi,mwarimu ushonje ntamusaruro yatanga. nibakore research, Bamenye I miziy’ibura rya quality of education bazabona, igisubizo kiza..

alias yanditse ku itariki ya: 28-05-2018  →  Musubize

Nyamara gusibiza umwana watsinzwe no guhana uwakoze ikosa byari byiza doreko byafashaga mwarimu n’ababyeyi gukurikirana umwana. None ubu umwana yatsinda yatsindwa ntacyo bibwiye umwana cg mwarimu kuberako uko byagenda kose agomba kwimuka. Nyabuneka gusibiza umwana watsinzwe ndetse no kugira igutsure ku mwana wakojeje byaba byiza .

Eliab yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Nyamara gusibiza umwana watsinzwe no guhana uwakoze ikosa byari byiza doreko byafashaga mwarimu n’ababyeyi gukurikirana umwana. None ubu umwana yatsinda yatsindwa ntacyo bibwiye umwana cg mwarimu kuberako uko byagenda kose agomba kwimuka. Nyabuneka gusibiza umwana watsinzwe ndetse no kugira igutsure ku mwana wakojeje byaba byiza .

Eliab yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

izo nizangaruka zumushahara wa mwarimu u wavuze ko bakajya ho alibo bijyanye yo ubwo arumva ikivamo niba mwariganye cyangwa yarakwigishije uzamukuba umushahara incuro 10 wowe wumve, azigisha umwana akamenya gusoma iyo uhinze duke usarura ubusa

gakuba yanditse ku itariki ya: 6-05-2018  →  Musubize

Ireme ry’uburezi ryabaye ikibazo nonese ko ntamunyeshuri ugishyirwamo akuka .ntibagicicwaho akanyafu ’ngo ntamwana usibira ngo bose bagomba kwimuka .ugasanga umwana mu rugo iwabo ntawe uvuga ku ishuri ni uko ubwo se ubwo ni ugutanga uburere nyabaki .Nibidasubirwamo bizaba ikibazo gikomeye .Noneho rero n’abarezi nabo basigaye batinya

Alias yanditse ku itariki ya: 5-05-2018  →  Musubize

Ese gahunda yo gusibiza umwana yaviriye ho iki ko mbona bikomeye rwose.kwimura umwana atazi gusoma cg kwandika izina rye mbona ari ukumuhemukira .Harya ubwo umusaruro wa Mwarimu witezwe wo ni uwuhe?

Nosco yanditse ku itariki ya: 4-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka