Habonetse ikoranabuhanga rifasha abasoma ibitabo by’ikinyarwanda
Umuryango mpuzamahanga ugamije guteza imbere umuco wo gusoma ibitabo hakoreshejwe ikoranabuhanga (NABU), watangije ikoranabuhanga rifasha Abanyarwanda gusoma ibitabo by’ikinyarwanda bakoresheje telephone zigendanwa.

Ni uburyo buzajya bukoreshwa n’umuntu ufite telefoni ikoranye ikoranabuhanga rigezweho ‘smartphone’, abanje gushyiramo ‘application’ yitwa NABU App, ikamufasha kugera kuri ibyo bitabo.
Mu rwego rwo gushishikaiza abana gusoma ibitabo by’ikinyarwanda, ibishyirwa kuri iryo koranabuhanga byiganjemo inkuru z’amashusho ku buryo bikururira cyane abana kubisoma.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga muri NABU, Furaha Amos, avuga ko bifuza ko ababyeyi bashyira iyo ‘application’ muri telephone zabo, hanyuma bakabasha gusoma ibitabo byose bashaka mu kinyarwanda.
Furaha avuga ko hateguwe irushanwa bise ‘igihembo cy’igitabo’ (NABU book prize), aho umuntu uzatanga inkuru nziza azahembwa amadorari ya Amerika ibihumbi bitanu.
Muri iryo rushanwa, abantu bazatanga ibitabo banyuze ku rubuga rwa NABU, hanyuma bijye mu ikoranabuhanga rya NABU.

Furaha agira ati “Abantu barinjira mu marushanwa guhera uyu munsi. Umuntu azajya ajya ku rubuga rwacu abashe gushyiraho inkuru yanditse inashushanyije ijye mu marushanwa, nitsinda izabe inkuru y’ukwezi, yinjire mu irushanwa ryo kuba inkuru y’umwaka. Niba inkuru y’umwaka izahembwa ibihumbi bitanu by’amadorari ya Amerika”.
Umuyobozi w’agateganyo w’isomero rusange rya Kigali, Sylvain Mudahinyuka, avuga ko iryo koranabuhanga rizabafasha gukwirakwiza ibitabo by’ikinyarwanda.
Agira ati “Iyi gahunda dutangiranye na NABU izadufasha gukwirakwiza ibitabo biri mu rurimi rw’ikinyarwanda twifashishije ikoranabuhanga. Usanga Abanyarwanda benshi batunze ibikoresho by’ikoranabuhanga”.

Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi Dr. Irené Ndayambaje, we agira ati “Twizeye ko iri somero ry’ikoranabuhanga rizamara amatsiko y’abana bacu, ndeste n’umuco wo guhanga ibishya uziyongera mu bana bacu”.
Mu masomero 62 akora neza mu gihugu hose, 40 ni yo arimo ibitabo byo gusoma by’ibyiciro byose, gusa ibyinshi bikaba biri mu rurimi rw’icyongereza naho iby’ikinyarwanda bikaba bike.

Urubuga rwa interineti rwa NABU rugaragaza ko kugeza ubu, abantu ibihumbi 30.855 bamaze gushyira ‘application’ ya NABU mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga, mu gihe hamaze gusomwa paji (pages) ibihumbi 191.668, naho ‘application’ ubwayo ikaba imaze gukoreshwa mu gihe kingana n’amasaha 3.700.

Ohereza igitekerezo
|
Wandangira Aho nakura ibitabo bya cyprien niyomugabo kwikoranabuhanga(internet). please!!
Ndashimira igitekerezo mwagize cyisomero ryikinyarwanda mfite imyaka50 sinagize amahirwe yo gukomeza ayisumbuye, ariko ndi umuphilosophe umushakashatsi muri politiki bibiliya niyindi myemerere yo ku’isi yose nkaba mfite umuti wibyo bibazo byose nkaba mbikesha mugusoma ukeneye ibindi bisobanuro mwamamagara(+250)787244626(+250)728244626
inyungu ni nyinshi cyane ku muntu ukunda gusoma kandi n’abatabikunda nibarebe kure isi iri kugendera ku muvuduko ukomeye mu iterambere1
Njyewe nk’umuntu uba mu buzima busaba kuba abantu basomye ndetse cyane,ndagira inama umubyeyi wese ufite uburyo bwo kubona smart phone kandi ndabizi ni umubare munini cyane ubishoboye ko bakwihutira gutangirana n’iyi gahundamu biruhuko cyane ko politiki y’uburezi mu rwanda ishishikariza abana biga mu mashuri abanza mu cyiciro cya mbere kwiga amasomo yose mu rurimi kavukire( ikinyarwanda) ndetse no muy’incuke niko bimeze.
umwana rero bizamufasha kuva muri ibi biruhuko binini bafite urwego runaka kandi rwiza bariho mu gusoma inkuru ziri mu kinyarwanda; bamenye amagambo akomeye,ikibonezamvugo,igikeshamvugon’ibindi...
abarezi bazishimira kubona abana bafite inyota yo kubona andi masomo nka siyansi, amasomo mbonezamubano,imibare n’andi mu kinyarwanda kandi muzabona itandukaniro rizaba riri hagati yabo na bagenzi babo batagize ubwo bushake!
Gusoma ni byiza cyane.Bituma umuntu ajijuka.Urugero,umuherwe Bill Gates avuga ko yakijijwe no gukunda gusoma.Ikibazo nuko abanyarwanda hafi ya bose badakunda gusoma.Gusa ngewe nk’umukristu,ndibutsa abantu ko Imana yaduhaye bible ngo tuyisome ndetse dushake umuntu uyizi neza ngo ayitwigishe.Urugero,kugirango menye bible,nashatse umuhamya wa yehova arayinyigisha.Nawe ubishatse wabikora.Benshi nubwo batunze bible,bazimo ibintu bike.
Urugero,ntabwo bazi ko dutegereje isi nshya n’ijuru rishya nkuko 2 petero 3:13 havuga.Ntabwo bazi ko imana yashyizeho umunsi w’imperuka kandi ko kuri uwo munsi,imana izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Kudakunda gusoma biri mu bintu bizatuma benshi babura ubuzima bw’iteka.Kubera ko batazi ibyo bible ivuga.
Wihangane ujye utandukanya Imana n’imana
@ TUZA,menya ko hari abandi bitwa imana.Urugero,Yesu nawe yitwa imana.MUSA yiswe imana muli Kuva 7:1,ndetse na Satani yitwa imana muli 2 Abakorinto 4:3,4.Muli Zaburi 82:6,natwe abantu twitwa imana.Niba ushaka gutandukanya aba bose bitwa imana n’imana imwe rukumbi ishobora byose,jya wongeraho imana Yehova.Ikibazo ufite,kimwe n’abandi benshi, nuko utari uzi ko hari abandi bitwa imana.Guhera ubu noneho urabimenye.Imana Yehova itandukanye n’ibyo amadini ahimba ngo Imana ni Ubutatu.Ni ikinyoma.Imana ishobora byose,ni imwe gusa,yitwa Yehova,SE wa Yesu.Ntabwo ari ubutatu.Nta hantu na hamwe usanga ijambo Ubutatu muli Bible.Iryo jambo ryahimbwe mu kinyejana cya 3 n’umuntu witwaga TERTULLIEN wali umugaturika.