Guverineri Nyirarugero yakanguye ababyeyi birengagiza uruhare rwabo mu kugaburira abanyeshuri ku ishuri

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, akomeje gushishikariza ababyeyi kugira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri, aho abibutsa ko udafite ubushobozi bw’amafaranga yemerewe kuzana n’ibiribwa, udafite byose akaba yajya no gukora imirimo inyuranye ku ishuri.

Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza
Kugaburira abanyeshuri ku ishuri bituma biga neza

Ni ubutumwa akomeje gutanga mu cyumweru cyatangijwe mu Ntara y’Amajyaruguru, tariki 25 Mata 2022 cyahariwe uburezi hagamijwe guhangana n’ibibazo bikigaragara mu burezi, birimo abana bata ishuri no guharanira ko abana bose bafatira ifunguro ku ishuri.

Aganira n’ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri ya Butete mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, Guverineri Nyirarugero yabibukije ko basabwa kugira uruhare muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

Ni nyuma y’uko bamwe mu babyeyi bamugaragarije ikibazo cy’ubukene, ko badashobora kubona amafaranga basabwa ku ishuri agenewe amafunguro, abibutsa ko kugira uruhare mu kugaburira abana bidasaba amafaranga gusa, aho yababwiye ko bashobora no gutanga ibiribwa, ndetse abafite ubushobozi bakaba bajya no ku kigo gukora imirimo inyuranye.

Yagize ati “Hari ubwo ababyeyi bavuga ko amafaranga basabwa ari menshi, ariko dukurikije ubushobozi bwanyu, turavuga tuti uyu munsi niba nta mafaranga ufite, mumaze iminsi musarura, reba mu mpungure wasaruye uzane nk’ibiro 10. Ibaze muri nk’ababyeyi 20 buri wese akazana ibiro byibura bitanu bakajya kubisya, ntabwo mwumva kawunga yavamo?”

Guverineri Nyirarugero
Guverineri Nyirarugero

Arongera ati “Uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku ishuri si amafaranga gusa, nta rwitwazo na busa. Hari uwazanye ibigori umuyobozi w’ikigo aramwirukana? Hari uwazanye ibirayi barabyanga? Hari uwazanye impungure barazanga? Hari uwaciye igitoki arakizana bagisubizayo? Hari uwasoromye dodo azizanye bazisubizayo?”

Hari bamwe muri abo babyeyi bagaragaje ko n’ibiribwa badashobora kubibona bitewe n’ubukene bafite. Urugero ni urw’umukecuru witwa Nyirakamana Venantie wavuze ko atunze abuzukuru nyuma y’uko umukobwa we abazanye akabasiga mu rugo akajya kuba i Kigali.

Ati “Njye nta bushobozi, nta mafaranga nta n’ibiryo nabona, mfite abuzukuru babiri biga, baba iwanjye nyuma y’uko nyina abazanye arabanjugunyira ubu aba i Kigali, none se abo bana babirukanye baba batabangamiwe? Simfite se ngo ndamubaha, simfite nyina ngo arabarera, none se barambaza ibyo kurya ku ishuri byava he, ko na hano iyo babonye icyo bararira nshima Imana?”

Guverineri Nyirarugero yabwiye abo babyeyi ko hari amahirwe ibigo by’amashuri bitanga aho udashoboye kubona ibyo biribwa, ajya ku ishuri agakora imirimo ihwanye n’ikiguzi asabwa kugira ngo umwana afate amafunguro.

Ati “Nta n’umuntu waje gutanga umubyizi wenda ngo aze kwasa inkwi ku ishuri ngo babimwangire, abasa inkwi tubahemba amafaranga kuko utaza ngo ukore iyo mirimo y’amafaranga yagendaga ku mukozi ngo akore ibindi. Iki gikorwa cyo kurira ku ishuri ababyeyi mukigire icyanyu, hari abo usanga bataka ngo babirukaniye abana kandi ejo yarasaruye amatoni y’ibirayi ariko akaba adashobora kwibwiriza ngo agire icyo azana ku ishuri.

Hari ababyeyi bishimiye izo mpanuro z’ubuyobozi, biyemeza gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, bazana ibiribwa ku byo batunze.

Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri
Ababyeyi basabwe kugira uruhare mu kugaburira abana ku ishuri

Ni byo uwitwa Ruribikiye Saveri yasobanuye, ati “Ibyo kurya tugomba kubyohereza ku badafite ubushobozi bwo kubona amafaranga dusabwa. Igikorwa cyo kugaburira abana ku ishuri kirasaba ubufatanye bwacu twese, twiyemeje guhindura imyumvire”.

Abayobozi b’ikigo basabwe kutirukana abanyeshuri bataratanga ibisabwa kugira ngo babone igaburo ku ishuri, bakangurirwa gukora ubukangurambaga mu babyeyi, babumvisha neza akamaro ku kugaburira abana ku ishuri, ubuyobozi mu nzego z’ibanze nabwo busabwa gutegura ibiganiro bigenewe abaturage, bibakangurira kwitabira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, bafatanyije n’abakuriye amadini n’amatorero.

Igenzura ryakozwe mu Ntara y’Amajyaruguru, rimaze kugaragaza ko umubare w’abana bitabira gahunda yo kurya ku ishuri bagera kuri 85,9% mu mashuri abanza, mu gihe mu mashuri yisumbuye bagera kuri 95,1%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze,ariko iyo muvuga igitoki cyangwa Dodo,byazagwiza ibihumbi 12000 ku gihembwe ryari? Ubuse nta bana bicaye birukanwe kuri G.S. Tero muri Musanze? Ubuse Kampanga Gardienne 23000 wapfa kubibona? Wagirango ibigo bya Leta byabaye Privé

Clodia yanditse ku itariki ya: 28-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka