Gutoza umwana gutegura no gucunga imishinga byamutegurira guhangana n’ubuzima

Umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu ‘Teach A Man To Fish’, uvuga ko gutangira gutoza abana bakiri bato gutegura no gucunga imishinga ibyara inyungu, bituma bakurana ubumenyi buhagije bubafasha kwihangira imirimo, kubona akazi no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bashobora guhura na byo.

Abo kuri ES Butare ni bo begukanye igihembo mpuzamahanga, kubera gukora isabune y'amazi
Abo kuri ES Butare ni bo begukanye igihembo mpuzamahanga, kubera gukora isabune y’amazi

Uyu muryango usanzwe wigisha abanyeshuri biga mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ayimyuga gutegura no gucunga imishinga ibyara inyungu.

Mu muhango wo kwishimira ibyagezweho mu mwaka wa 2019 mu mushinga wa ‘School Enterprise Challenge’, guhemba amashuri, abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi b’amashuri babaye indashyikirwa, wabaye mu mpera z’icyumweru cyo kuwa 07 Werurwe 2020, Sharon Munyazikwiye, Umuyobozi wa Teach A Man To Fish ishami ry’u Rwanda, yashimiye abateguye imishinga ndetse n’uburyo bayicunga.
Munyazikwiye avuga ko gutangira gutoza abana bakiri bato gutegura imishinga ibyara inyungu atari ukubashora mu bucuruzi bakiri bato.

Uyu muyobozi avuga ko ubwo bumenyi ari na bwo abantu bakuru bari mu kazi gatandukanye, baba abikorera imishinga ibyara inyungu ndetse n’abakorera abandi, bakoresha umunsi ku munsi, ku buryo umwana ubuhawe akiri muto, aba yiteguye kuzahangana n’ikibazo yahura na cyo uko cyaba kimeze kose.

Sharon Munyazikwiye, Umuyobozi wa Teach A Man To Fish mu Rwanda
Sharon Munyazikwiye, Umuyobozi wa Teach A Man To Fish mu Rwanda

Agira ati “Ibyo ni byo umukozi ubundi akenera mu kazi. Iyo ubyitegereje neza, ni byo natwe abari mu kazi dukoresha. Umwana ategurirwa aho akiri mutoya, agakura ameze nk’uri gutegurirwa kugira ubumenyi n’ubushobozi, guhangana n’ibibazo byo ku isoko ry’umurimo n’ iby’ubuzima”.

Akomeza agira ati “Iyo bigenze neza ya bizinesi ikabyara umusaruro, ubundi aba yakagombye kurangiza ashobora gukora ibintu nk’ibyo natwe dukora abari mu kazi”.

Ishuri ryisumbuye rya Butare (ES Butare), riherereye mu Karere ka Huye, ni ryo ryahawe igihembo mpuzamahanga, gihwanye n’amadolari ya Amerika 1000, ni ukuvuga hafi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, kubera isabune y’amazi abanyeshuri biga muri iri shuri bakora muri uwo mushinga wa School Enterprise Challenge.

Iyi sabune ikorwa n'abanyeshuri biga muri ES Butare
Iyi sabune ikorwa n’abanyeshuri biga muri ES Butare

Dieudoné Hagenimana, umwarimu ufasha abanyeshuri bakorana n’umushinga mu ishuri ryisumbuye rya Butare, avuga ko umushinga wabo wabashije gutsinda ku rwego rw’igihugu, nyuma ukajya guhangana ku rwego mpuzamahanga na ho ugatsinda.

Uyu mwarimu agira ati “No mu ishuri habamo isomo ryo kwihangira imirimo, bikaba rero bifasha umwana kurangiza amashuri afite ubumenyi rusange, ariko afite n’ubumenyi ngiro”.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Kicukiro, Jean Claude Munyantore, avuga ko uburezi bw’u Rwanda ari bwo bufite uruhare mu iterambere ryarwo.

Avuga ko ibikorwa byo gufasha amashuri gushyira mu bikorwa isomo ryo kwihangira imirimo (entrepreneurship) bikorwa na Teach A Man To Fish, bituma abanyeshuri barangiza bafite ubumenyi bwabafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize.

Ati “Integanyanyigisho nshyashya, ni integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi. Bityo rero Teach A Man To Fish ifasha amashuri gushyira mu bikorwa cyane cyane isomo ryo kwihangira imirimo. Nyuma y’uko umuntu yize, agomba gukoresha bwa bumenyi akagira icyo akora”.

Amashuri, abanyeshuri, abarimu ndetse n’abayobozi b’amashuri bitwaye neza mu mwaka wa 2019, bahawe ibihembo binyuranye, birimo amafaranga, ibikoresho nka kamera (camera), ndetse hakaba n’abahawe ibyemezo by’ishimwe (certificates).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gutoza Ababa imishinga bizabafasha kwihangira imirimo bibace gutega Amaso leta. Bityo bahe abandi akazi.

Dieudonne yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Yego nibyo bikwiye mugufasha abana guhangana nibura ryakazi!

Hagenimana Eric yanditse ku itariki ya: 10-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka