Gutoza abakiri bato imiyoborere bituma bavamo abayobozi beza

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) isanga gutoza urubyiruko iby’imiyoborere bakayikurana, byabafasha kuzavamo abayobozi beza b’ahazaza.

Byatangajwe na Dr. Marie Christine Gasingirwa ukuriye ishami ry’ubushakashatsi muri MINEDUC, mu muhango wo guhemba abana batsinze amarushanwa yo kwandika ibitekerezo biganisha ku miyoborere, kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2016.

Abana bitwaye neza mu marushanwa barahembwe.
Abana bitwaye neza mu marushanwa barahembwe.

Yagize ati “Iyo atangiye kwitoza kuyobora hakiri kare na we ubwe ntibimuvuna, kuko iyo ubimushyizemo atarigeze abibona mu buzima busanzwe biramukomerera, ni byiza rero ko abitangira kare akamenya uruhare rwe, aho kubimuturaho yaramaze gukura.”

Yavuze ko bituma amenya gutekereza no gusesengura impamvu ibintu bikorwa muri ubu buryo cyangwa buriya, nta kuvuga ngo ni ihame kubikora uku.

Tuyishimire Chlevine wiga muri muri Gashora Girls School niwe wabaye uwa mbere muri aya yarateguwe n’Umuryango w’urubyiruko ruteza imbere imiyoborere myiza (RGPYD). Yavuze ko uyu mwitozo ufite akamaro.

Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa.
Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa.

Ati “Bimfasha kumenya gukora ubushakashatsi nkiri muto, bigatuma mpamenyera byinshi bijyanye n’imibereho y’igihugu n’abagituye, nkamenya kandi gusesengura ibyo numvise cyangwa nasomye kuko ntagomba gukurikiza ibintu uko mbibonye cyangwa mbibwiwe.”

Yakanguriye urubyiruko bagenzi be kugira umuco wo gusoma no kwimenyereza kwandika hakiri kare kuko ngo ari byo birimo ishingiro ry’ubumenyi.

Karahamuheto Claudius, umuyobozi mukuru wa RGPYD, yavuze ko ubu buryo babunyujije mu rubyiruko kuko ari rwo bayobozi b’ejo.

Ati “Nk’uko mu nshingano zacu harimo kwimakaza amahame y’imiyoborere myiza na demokarasi, twasanze umurongo nyawo twanyuzamo ibitekerezo byubaka bigafasha igihugu muri rusange ari urubyiruko.”

Yongeraho ko ibi ngo bituma urubyiruko cyane cyane abo mu mashuri yisumbuye, batinyuka gukora ubushakashatsi no gutanga ibitekerezo byabo aho kumira bunguri iby’abandi.

Abana babiri bahize abandi mu mashuri atandatu yitabiriye amarushanwa, bahembwe mudasobwa ngendanwa n’impamyabumenyi.

Umuryango RGPYB wavutse mu 2012 utangijwe na bamwe mu urubyiruko rwari rurangije kaminuza rugamije kwimakaza imiyoborere myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka