“Gusoma ni ipfundo ry’ubumenyi mu mikurire y’umwana”- Jeannette Kagame

"Umuco wo gusoma ni ipfundo ry’ubumenyi bwose abana bagomba gutozwa hakiri kare kuko bidasaba ubukungu bisaba kubikunda kandi ukabitangira kare".

Ni ibyashimangiwe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda yiswe "Uyu munsi ndi umusomyi, ejo ndi umuyobozi”, kuri uyu wa 25 Mata muri Centre Culturel ya Gisenyi mu karere ka Rubavu.

Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame yasabye abana kugira amatsiko n’inyota byo gushaka ubumenyi bakihatira, bakabigira umuhigo akaba yaboneyeho n’umwanya wo gutangiza amarushanwa yo gusoma ku bigo byitabiriye, ku buryo umwaka utaha abazaba barahize abandi bazahembwa.

Yanashishikarije ababyeyi n’abarezi gukundisha abana gusoma kuva bakiri bato kugira ngo bakurane uwo muco. Ibyo babigire intego nk’uko bita ku kubabonera indyo yuzuye.

Yagize ati: “Mujye mugerageza gusoma nibura iminota 30 ikinyamakuru cyangwa igitabo uri kumwe n’umwana, mugurire igitabo kimwe nibura buri gihembwe, mubwire inkuru wasomye nawe akubwire indi”.

Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame yakanguriye inzego bireba gushyiraho amasomero ahantu henshi hashoboka bakegereza abana ibitabo, ndetse n’ahari amasomero bakorohereza abana kuyitabira.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba na we yashimiye Imbuto Foundation kuba yatangiriye gahunda yo gushishikariza abantu gusoma muri iyi ntara.

Yaboneyeho gusaba ababyeyi n’abarezi kutibagirwa ururimi rw’Ikinyarwanda mu bitabo baha abana kuko ni indangamuntu yabo.

Fall Deguene, wari ahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri icyo gikorwa yatangaje ko yashimishijwe no kubona abana bafite inzara yo gusoma n’inyota yo kumenya.

Yongeyeho ko UNICEF yatangije gahunda yo gushyira ibitabo byinshi ku mashuri mu rwego rwo gufatanya na Leta n’abandi bafatanyabikorwa mu guteza imbere umuco wo gusoma muri gahunda yiswe «Rwanda Soma».

Umunyamabaga wa Leta muri Ministeri y’uburezi Dr Mathias Harebamungu nawe yibukije ko n’ubwo amashuri abanza, n’ayisumbuye ya Leta cyangwa yigenga yakoresha mudasobwa cyangwa amafoto mu myigishirije, ariko ibitabo biguma ku mwanya wa mbere mu kwiga no kwiyigisha ku banyeshuri.

Iyi gahunda yari yitabariwe n’abana biga mubigo 17 by’amashuri abanza agize umurenge wa Gisenyi, abayobozi, ababyeyi n’abarezi.

Mu byo bigishijwe bose, harimo amoko y’imyandikire, uko bakoresha amasomero no kumenya guhitamo igitabo gishimishije, gusoma inkuru ndetse no kumenya kwandika inkuru ngufi.

Iyi gahunda izakomeza hose mu gihugu. Tubibutse ko hanatanzwe ibitabo byo gusoma ku bana bitabiriye iki gikorwa.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka