Gukoresha mudasobwa ngo bizabongerera amahirwe yo gutsinda ibizami bya leta

Abanyeshuri ba GS Karama yo mu Murenge wa Kigali muri Nyarugenge bishimiye guhabwa uburenganzira bwo gukoresha mudasobwa bisanzuye bikazabafasha gutsinda neza ibizamini.

Bifuza ko ibikoresho by'ikoranabuhanga byakongerwa
Bifuza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byakongerwa

Babitangaje kuri uyu wa 24 Nzeri 2018, ubwo abo banyeshuri bamurikirwaga ku mugaragaro icyumba kirimo mudasobwa na Internet by’umuryango Rwanda Legacy of Hope ukorera hafi y’iryo shuri, abo banyeshuri bakabikoresha ku buntu mu rwego rwo kubafasha kwiga neza.

Icyo kigo gifite abanyeshuri basaga 3000, ngo kigira mudasobwa 13 zonyine ari zo abanyeshuri basimburanaho ku buryo ngo imwe yahurirwagaho n’abagera kuri batanu bari mu isomo bikababangamira, nk’uko bitangazwa na Ibanga Aimerance wiga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Yagize ati “Nkanjye witegura ikizamini cya Leta biranshimishije cyane kuko mbonye aho nkorera ubushakashatsi hisanzuye hari na Internet yihuta bikazamfasha gutsinda. Ku ishuri ryacu duhurira kuri mudasobwa imwe turi batanu bikatubangamira ariko hano umuntu aba ayiriho ari umwe”.

Reverand Osee Ntavuka, umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope
Reverand Osee Ntavuka, umuyobozi wa Rwanda Legacy of Hope

Icyo cyumba kirimo mudasobwa 18 ariko ngo zigiye kongerwa zibe 48, abanyeshuri bemerewe kukinjiramo amasaha abiri buri munsi, bagafashwa n’abarimu babo mu gihe bakeneye kugira ibyo basobanuza.

Umuyobozi w’iryo shuri, Niyoyita François, avuga ko bishimiye iyo mikoranire kuko ngo bizazamura ubumenyi bw’abana.

Ati “Ibi bizatuma abana bacu baba intyoza mu ikoranabuhanga n’andi masomo, ku ishuri dufite mudasobwa nke zitatumaga abanyeshuri bisanzura. Biradushimishije rero, na cyane ko nta kindi dusabwa uretse kuzana abanyeshuri, ibindi byose bigatangwa n’uyu muryango udufasha”.

Yongeraho ko ibyo bizatuma banoza imyigire y’abana kuko ibigezweho mu burezi ngo ari ukwereka umwana iby’ingenzi, byinshi akaba ari we ubyishakira.

Umuyobozi w’umuryango Rwanda Legacy of Hope, Reverand Osée Ntavuka, yemeza ko icyo gikorwa yakoze ari umusanzu we mu burezi.

Ati “Ubusanzwe abana bakuze bakoresha mudasabwa barazimenya byimbitse kandi gukora ubushakashatsi bikaborohera. Ni yo mpamvu twahisemo kuzegereza aba bana nk’umusanzu mu burenzi bw’u Rwanda cyane ko rwashyize ikoranabuhanga imbere kuko rizamura ubumenyi bw’abana byihuse”.

Ubuyobozi bw’uwo murenge nabwo bwishimiye icyo gikorwa kuko ngo kizazamura ireme ry’uburezi mu bana cyane ko ngo ikigo cya GS Karama kitaragira ubushobozi bwo kwigurira mudasobwa zihagije.

Umuryango Rwanda Legacy of Hope usanzwe utanga ubufasha butandukanye, wanahaye mituweri abaturage 100 batishoboye bo muri uwo murenge, naho abandi 30 ubaha matora zo kuryamaho kuko ngo hari benshi baryamaga ku mashara, amakarito n’imisambi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka