Guhugura abarimu Icyongereza bizatwara miliyari 30 Frw

Miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda niyo ngengo y’imari izifashishwa muri gahunda yo guhugura abarimu mu rurimi rw’icyongereza n’imibare, yateguwe na Leta y’u Rwanda binyuze mu mushinga wayo BLF (Building Learning Foundations).

Abarimu bari mu mikoro - ngiro
Abarimu bari mu mikoro - ngiro

Ni gahunda yatewe inkunga n’ikigega cy’abongereza gishinzwe iterambere (DFID), muri iyo ngengo y’imari izifashishwa.

Ni gahunda imaze ibyumweru bibiri itangiye igerageza, ahari guhugurwa abarimu 150 baturutse mu turere twa Gicumbi, Gakenke na Nyagatare, mu rurimi rw’icyongereza bafite ubumenyi buke muri urwo rurimi, bigisha mu mashuri abanza kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu.

Stephen Harvey, Umujyanama mu burezi wa DFID, avuga ko icyo kigega kitazahwema gushyikikira Politiki nziza y’uburezi igaragara mu Rwanda, abona ko kugira ngo uburezi buzatera imbere, ari uko bwahera mu mashuri abanza.

Abahugura ni impuguke mu guhugura zifashisha uburyo bugezweho bwo kwigisha buha uwiga imikoro k'uburyo buhoraho
Abahugura ni impuguke mu guhugura zifashisha uburyo bugezweho bwo kwigisha buha uwiga imikoro k’uburyo buhoraho

Avuga ko ariyo mpamvu nyamukuru hatangijwe gahunda yo guhugura abarimu bo mu mashuri yo hasi, mu kunoza imivugire y’icyongereza, umushinga uzashorwamo amafaranga miliyari 30 y’u Rwanda.

Agira ati“mu Rwanda, ururimi rw’icyongereza ruri ku isonga mu gutanga uburezi bufite intego, niyo mpamvu twiyemeje guhugura abarimu kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme, ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni 25,6 z’amapawundi, mu manyarwanda agera kuri miliyari 30”.

Abarimu bari guhugurwa ni abatsinzwe ikizamini cy’isuzuma cyatanzwe na BLF, aho byagaragaye ko urwego rwabo mu rurimi rw’icyongereza ruri hasi cyane.

Stephan Hervey, ubwo yasuraga abarimu 74 bari guhugurirwa muri TTC-Byumba tariki 13 Ukuboza 2018, yishimiye intera bamaze kugeraho mu gihe gito bahugurwa, ashima ubunyamwuga ku barimu batanga amahugurwa.

Mu biganiro bagirana, Abarimu baradidibuza Icyongereza
Mu biganiro bagirana, Abarimu baradidibuza Icyongereza

Ati “aya mahugurwa atanganwa ubuhanga, kandi gushyira hamwe kw’abahugurwa n’ubwitabire birashimishije, ndabona ko abahugurwa bamaze kuzamura urwego mu mivugire y’ururimi rw’icyongereza, baratanga icyizere mu gihe gito bamaze bahugurwa, abahugura baragaragaza intego n’ubushake bwo guhindura abarimu baje bari ku rwego ruri hasi”.

Bamwe mubitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko bayungukiyemo byinshi bizabafasha kurushaho kunoza umwuga wabo dore ko ngo mbere bigishaga urwo rurimi mu kurangiza umuhango.

Mukakabanda Vestine ati“nize mu gifaransa, bampaye kwigisha icyongereza nanjye ubwanjye ntazi kukivuga, ntazi kucyandika numva ni ikibazo, aya mahugurwa aramfashije, ngiye kwigisha abana icyongereza cyiza nk’uko nagihuguriwe”.

Mukahirwa Seraphine ati “maze imyaka itanu nigisha abana icyongereza nanjye ntazi, nitabaza bagenzi banjye, ariko ubumenyi duhawe buradufashije, ubu mfite ubushobozi bwo kwigisha icyongereza ntategwa”.

Ayo mahugurwa ni igeragezwa ryatangiriye ku barimu 150 nk’uko bivugwa na Faith Mbabazi ushinzwe itumanaho muri BLF.

Ati “twahereye ku barimu bigisha kuva muwa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza batari ku rwego rwiza rwo kwigisha icyongereza,barigishwa n’inzobere z’abarimu baturuka hirya no hino ku isi, babafasha kuzamura ubumenyi bwabo no gushirika ubwoba mu kuvuga ururimi rw’icyongereza intera bagezeho irashimishije, baratinyuka bakaganira muri urwo rurimi”.

Ni gahunda izatangirwamo n’amahugurwa ku isomo ry’imibare,ikazagera hose mu turere 30 tw’u Rwanda, Gakenke;Gicumbi na Nyagatare nitwo turere twatangiriyemo amahugurwa,ni gahunda izakorana n’amashuri yose ya Leta n’afashwa na Leta.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka