Gisagara: Kwiga imyuga byabahaye ikizere cy’ejo heza

Benshi mu rubyiruko rwo mu karere ka Gisagara bavuga ko kwiga imyuga byaje ari igisubizo ku buzima bwabo, kuko hari abacikirizaga amashuri kubera ibibazo binyuranye ugasanga nticyo bimariye, ariko ubu bakaba biga imyuga bakabona imirimo.

Muri iyi minsi bigenda bigaragara ko mu dusantere dutandukanye two mu karere ka Gisagara urubyiruko rutagira imirimo rugenda ruhagabanuka, ku buryo hari aho usanga ku manywa nta rubyiruko rwicaye ruharangwa.

Kwiga imyuga biha urubyiruko rwa Gisagara ikizere cy'ejo heza.
Kwiga imyuga biha urubyiruko rwa Gisagara ikizere cy’ejo heza.

Benshi bahamya ko byavuye kukuba hari abagiye biga imyuga itandukanye bakajya gushaka imirimo, nk’uko bitangazwa n’umwe muri bo witwa Munyaneza Jean Claude ukora ububaji mu gakiriro ka Rwanza mu murenge wa Save aravuga ko babonye igisubizo ku bukene babagamo.

Agira ati “Mbere wasangaga tuyagara kubera kuba tutarabashije gukomeza amashuri twarabuze amafaranga yo kuriha, ariko ubu turi mu myuga turakora kandi mbona bigenda kuko ntawe ugisabiriza cyangwa ngo aburare kandi yarize umwuga.”

Umurerwa Francine w’imyaka 19 utuye mu murenge wa Ndora, we avuga ko ubu amaze kumenya gutunganya imisatsi y’abakobwa ndetse ko anakunze kubona ibiraka mu mujyi wa Huye, bityo amafaranga akoreye akabasha gufasha umuryango we nawe ntasabirize.

Ati “Ntize gutunganya imisatsi, ubu mu cyumweru nshobora nko kubona ibihumbi icumi cyangwa arenzeho, ubwo mba mbonye ayo duhahisha mu rugo kandi nanjye nkiyitaho simbure isabune cyangwa umwambaro.”

Uru rubyiruko ariko icyo rugarukaho ni uko kugera ubu amashuri y’imyuga ataragera mu mirenge yose y’akarere ka Gisagara, kandi n’abize imyuga ntibabone igishoro ngo babe batangira kwikorera ku bwabo.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Gisagara Léandre Karekezi avuga ko amashuri bagenda bayegereza mu mirenge uko bishoboka, cyane ko ari amashuri aba agomba n’imfashanyigisho, naho ku bijyanye n’igishoro agahamagarira urubyiruko kwibumbira mu makoperative kuko gufasha buri umwe bitashoboka.

Ati “Icyo dusaba urubyiruko ni ugukorera hamwe mu makoperative kuko na ya nkunga iyo ije niho ibashyikira kuko umwe ku giti cye bitashoboka.”

Clarisse Umuhire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka