Gicumbi: Ibibazo by’abarimu bigiye kujya bikemurirwa ku bigo bigishaho
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwiyemeje ko bugiye kujya bukemurira ibibazo by’abarezi ku mashuri bigishaho, hagamijwe kubafasha no kuborohereza mu bibazo bahura nabyo mu kazi.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé aganira n’abarezi bo mu Murenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi tariki ya 17/02/2015, yababwiye ko ubuyobozi bw’akarere bugomba kuborohereza bukajya bubasanga ku bigo bigishirizaho akaba ariho ibibazo bikemukira batarinze gusiragira ku biro by’ushinzwe uburezi mu Karere ka Gicumbi.

Ngo ibi bizafasha abarimu kudatakaza umwanya bajya kubaza bimwe mu bibazo byaba iby’imishahara y’ibirarane, byaba ikiruhuko cyo kubyara, cyangwa gushaka indi serivise, bakawukoresha mu kwigisha abanyeshuri.
Ibi kandi bizanatuma badatakaza amafaranga bakoreshaga mu ngendo cyangwa ngo bakore ingendo ndende n’amaguru ku barimu bamwe na bamwe baba badafite n’iyo tike.
Iki kibazo cyo gukemurirwa ibibazo ku bigo bigishaho kizajyana no gukora ubuvugizi ku buryo hashingwa ihahiro ry’abarimu mu buryo bwo kuborohereza kugura ibicuruzwa ku giciro gito nk’uko bikorwa ku basirikare.

Mukandanga Dativa, umwe mu barimu bo mu Karere ka Gicumbi avuga ko nibaramuka bashyiriweho ihahiro ryihariye bizabafasha mu mushara muto bahembwa bityo nabo bakabasha kugira icyo bizigama.
Yagize ati “natwe uwaduha iguriro ry’ibicuruzwa nk’abarimu byatworohereza bitewe nuko usanga duhembwa amafaranga atari menshi”.
Uretse kwegera abarimu ku bigo muri gahunda yo kubafasha kugabanya ingendo bakoraga bajya ku karere gushaka ubuyobozi ngo bubakemurire bimwe mu bibazo baba bafite, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akomeza avuga ko bazagenda bareba ibintu byose byakorohereza umwarimu mu kazi ke kugira ngo bimufashe kuzuza inshingano ze.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abarimu nabo ntibagakabye,ubundi bahaha ibiki bituma basaba isoko?
none se iyi gahunda izagera mu gihugu hose i.e ni iya gvt?