Gatsibo : Abana 59 bo ku ishuri rimwe bataye ishuri 2011

Abana 59 bigaga ku kigo cy’amashuri cya Groupe Scolaire Murambi ya Mbere mu karere ka Gatsibo bataye ishuri kubera impamvu zitandukanye mu mwaka wa 2011 ; nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’icyo kigo.

Umurenge wa Murambi icyo kigo cyubatsemo ni umwe mu mirenge ikora ku gishanga gihingwamo umuceri ku buryo mu gihe cy’isarura ababyeyi bakura abana mu ishuri bakajya kurinda umuceri no kuwusarura.

Abana bakurwa mu ishuri cyane ni abakobwa basabwa gusigara mu ngo ababyeyi bagiye mu mirimo. Uretse bajya gukora mu muceri no mu ikawa mu gihe cy’isarura, abandi bajyanwa kuragira inka mu Mutara, abandi bakajya kuba abakozi bo mu rugo.

Umwalimu wigisha ku ishuri rya Murambi yagize ati « abana batangira mu mashuri ari benshi cyane ndetse nk’ubu dufite ubucucike burenga 50 mu ishuri mu mashuri yo hasi, ariko iyo ugeze mu myaka ya 5 na 6 usanga abana mu ishuri ari bacye».

Ibi bikunze kubaho kubera ko abana bagorwa n’imirimo bakora mu miryango yabo igatuma badakurikira amasomo neza babona batsindwa bagahitamo kurivamo. Hari ubwo kandi abana bataha bakabura ibiryo kubera ko ababyeyi baba bagiye mu mirimo bakicwa n’inzara bikabaviramo gusiba. Uko gusiba bituma cyane birangira bavuye mu ishuri.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka