Gakenke: Abayobozi b’ibigo by’amashuri umunani bakuwe ku buyobozi

Inama Njyanama y’Akarere yakuye ku buyobozi bw’ibigo, abayobozi b’ibigo by’amashuri umunani bazira kudatanga umusaruro uhagije mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange mu myaka ibiri yikurikiranya.

Abagize iyi Njyanama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24/04/2012, bavuga ko umusaruro mucye watewe n’abayobozi b’ibigo badakora akazi kabo uko bikwiye.

Bavuga ko bituruka ku buryo icyumweru gishira bataragera ku bigo bayobora, bigatuma n’abarezi bagera ku ishuri batinze, bityo ntibasohoze inshingano zabo uko babisabwa.

Icyo cyemezo cyafashwe cyigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu karere, nyuma y’uko akarere ka Gakenke kaje mu myanya ya nyuma mu gutsindisha abanyeshuri mu rwego rw’gihugu cyose.

Ubusanzwe mu mihigo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagirana n’Akarere, bahiga kuzatsindisha abanyeshuri kuri 80%.

Abasezerewe ni umuyobozi umwe w’ishuri ryisumbuye rya E.S.P. Ruli n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza ari yo: Muyaga, Mugera, Buheta, Murandi, Huro, Jango na Nemba II.

Bashinjwa kuba batarabashije gutsindisha abana hejuru ya 50% kandi bose bamaze byibura imyaka ibiri ku buyobozi kuzamura.

Gusa abo bayobozi b’ibigo birukanwe ku kazi k’ubuyobozi, bemerewe gukomeza akazi nk’abarezi.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka