Gakenke: Abaturage baributswa ko guha abana babo uburezi ari wo murage nyakuri

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Rulindo na Gakenke Lt Col Alex Ibambasi, arahamagarira abaturage kugira umuco wo kwigisha abana babo kuko muri kino gihe utigishije umwana wawe nta murage uba umusigiye.

Yabitangarije mu murenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke kuri uyu wa 10 Kamena 2015, ubwo ubuyobozi bw’akarere n’inzego z’umutekano baganirizaga abaturage batuye muri aka gace kuri gahunda za leta zitandukanye.

Agace gaherereyemo utugari twa Gataba, Rurembo na Nyundo impamvu bakiri inyuma mu iterambere ahanini n'imiterere yaho, kuko hasa nkaho hitaruye ahandi bityo bigatuma badakunze kugerwaho cyane n'inzego z'ubuyobozi.
Agace gaherereyemo utugari twa Gataba, Rurembo na Nyundo impamvu bakiri inyuma mu iterambere ahanini n’imiterere yaho, kuko hasa nkaho hitaruye ahandi bityo bigatuma badakunze kugerwaho cyane n’inzego z’ubuyobozi.

N’ubwo leta yagiye ishyira imbaraga mu kubaka amashuri hirya no hino ariko hakibandwa ku bice byo mu cyaro byasaga nk’ibyari byarasigaye inyuma, muri tuno tugari twa Gataba, Rurembo na Nyundo biragoye kubona abantu barangije amashuri yisumbuye.

Ni naho Col. Ibambasi yahereye asaba ababyeyi guhindura imyumvire bakigisha abana babo kuko amashuri yabegerejwe kugirango yigiremo abana babo.

Ati “Niba utarize, ntiwigishe umwana wawe uraba umusigiye murage ki? Kubona muriyi zone y’utugari dutatu abantu bafite impamyabumenyi ari abantu babiri leta yarabahaye amashuri. Ubu abana banyu bakabaye bararangije aribo bakora muri aya mashuri nibura ugasanga aribo bahembwa ariko ubu mujya gushaka abandi baza kubigishiriza abana.”

Lt Col Ibabambasi asaba ababyeyi kwita ku bana babo bakajyana n’igihe kuko icyerekezo igihugu kirimo kujyamo badashaka ko hari umuturage wasigara inyuma, ariko kandi ibyo bakora byose bakabikora barushaho gukaza umutekano bakora neza amarondo yabo.

Zimwe mu mpamvu zituma kano gace gaherereyemo tuno tugari twa Gataba, Rurembo na Nyundo bakiri inyuma mu iterambere ngo biterwa ahanini n’imiterere yahoo, kuko hasa nk’aho hitaruye ahandi bityo bigatuma badakunze kugerwaho cyane n’inzego z’ubuyobozi kugira ngo bakangurirwe gahunda zitandukanye za leta.

Abatuye muri uyu murenge usanga barahugiye mu kwenga inzoga bitewe nuko bafite urutoki rwinshi ugereranyije n’utundi duce two mu karere kuburyo n’abana bitwa ko uyu munsi bari mu ishuri biga gace gashoboka kuko akenshi baba bajyanye n’ababyeyi babo kurema amasoko abegereye.

Byagiye bituma abatuye mu tugari turi muri zone ya Nyundo basigara inyuma, kuko nko mu 2006 mu kagari ka Gataba ntiwashoboraga kuhasanga umuntu n’umwe warangije amashuri yisumbuye.

Abdul Tarib

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka