Gahunda yo guhuza kaminuza n’amashuri makuru igeze kure

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Harebamungu Mathias, avuga ko gahunda yo gushyiraho Kaminuza imwe igeze kure kuko za kaminuza n’amashuri makuru byatangiye kwigisha amashami yihariye atigishwa ahandi.

Ibi yabitangaje ubwo yasobanuriraga komisiyo y’uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko mu nteko ishinga amategeko ibirimo gukorwa mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, tariki 11/01/2012.

Umushinga wo guhuza za kaminuza n’amashuri makuru uteganya ko kaminuza zose zizayoborerwa hamwe hanyuma buri shuri cyangwa kaminuza igahinduka nk’agashami kigisha amasomo yihariye atigishwa mu zindi kaminuza cyangwa amashuri makuru mu Rwanda. Bitagenyijwe ko uyu mushinga uzajya mu bikorwa muri nzeri 2012.

Umunyamabanga wa Leta kandi yasobanuye iyo kimisiyo ko gahunda yo guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza nayo igenda neza kuko Minisiteri irimo gutegura gahunda yo gushyira muri buri kigo cy’ishuri umukozi ushinzwe kwigisha abarimu bo kuri icyo kigo. Iyi gahunda ngo izafasha abarimu kumenya ururimi rw’icyongereza vuba, kuko bazajya biga ari bake, bityo bigatuma basobanukirwa neza, kandi n’uwo mwarimu bikamworohera kubakurikirana.

Harebamungu yanasobanuriye abagize komisiyo y’uburezi Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko ko abarimu bose bigisha mu mashuri yisumbuye bagomba kuba bafite ikiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cya kaminuza.

Harebamungu kandi yashimangiye ko abayobozi bo mu nzego zose basabwe gukurikirana uburezi mu duce bayoboramo kugira ngo imyigishirize irusheho kugenda neza. Ubu mu mirenge yose hari abantu bashinzwe gukurikirana uburezi kandi abo bakozi batangiye guhugurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka