#EdTechMondays izanye ibisubizo ku bibazo by’ikoranabuhanga mu burezi

Birazwi neza ko muri iki kinyejana ikoranabuhanga ari kimwe mu by’ingenzi bikenerwa mu iterambere rya buri rwego harimo n’urw’uburezi. KT Radio, mu mushinga uterwa inkunga na Mastercard Foundation ndetse n’ishami ry’Ikoranabuhanga ry’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera, kuri uyu wa Mbere iragaragaza uko ikoranabuhanga rishobora gutezwa imbere mu burezi hibandwa ku bikorwa remezo.

Ni ikiganiro gitambuka kuri uyu wa 23 Gashyantare, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kiza kuba gifite insanganyamatsiko igira iti:
“Guteza Imbere Ikoranabuhanga mu Burezi Hibandwa ku Bikowa-remezo.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwinjiza ikoranabuhanga (ICT) muri gahunda z’uburezi, ibikorwa remezo bifatwa nk’inkingi y’ingenzi mu myigire ishingiye ku ikoranabuhanga.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), amashuri arenga 2,000 amaze kugerwamo na internet, kandi gahunda nka Smart Education Project yazanye internet yihuta n’ibyumba by’amashuri bigezweho mu bigo birenga 1,500.

Nubwo hari intambwe yatewe kandi ishimishije, haracyagaragara icyuho, kuko amashuri yose ataragira internet, kandi amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga ntibiragera hose mu mashuri nkuko bikwiye, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Ikindi ni uko ishoramari mu bikorwa remezo ritagarukira gusa kuri internet, ahubwo harimo no gukwirakwiza ibikoresho nka mudasobwa zigendanwa, ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri n’imbuga zo kwigiraho.

Ibi bigamije kwagura amahirwe ku banyeshuri, gushyigikira imyigishirize ishingiye ku bushobozi (competence-basedcurriculum) no gutegura abanyeshuri bafite ubumenyi bujyanye n’igihe tugezemo.

Ku rundi ruhande ariko, bikorwa remezo bidaherekejwe no kongerera ubushobozi abarimu ntibyatanga umusaruro uhagije, ari nayo mpamvu haba hakenewe amahugurwa ahoraho ku barimu, kugira ngo bashobore gukoresha neza ikoranabuhanga mu buryo bufite ireme mu myigishirize.

Muri iki kiganiro abatumirwa baragaragaza ibisubizo bihari hashingiwe ku ntego Igihugu cyihaye n’ibyo kimaze kugeraho mu guhuza amashuri na internet hamwe no kubaka ibyumba by’amashuri bishingiye ku ikoranabuhanga.

Uko REB ishyira imbere ishoramari mu bikorwa remezo by’ibanze, haba mu mashuri yo mu mijyi no mu cyaro.

Imbogamizi REB yahuye na zo mu gushyira mu bikorwa no kubungabunga ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga hamwe n’uko zirimo gukemurwa.

Uko kwiyongera k’uburyo bwo kubona internet n’ibikoresho by’ikoranabuhanga byahinduye imikorere y’ishuri n’imyigire y’abanyeshuri.

Imbogamizi z’ibikorwa remezo bakomeje guhura na zo ku mashuri, n’ingaruka zigira ku myigishirize n’imyigire.

Uko amahugurwa ku barimu ku bijyanye n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga yabaye ingirakamaro n’ubwoko bwayo bwagize akamaro kurusha ubundi.

Uko ba rwiyemezamirimo bashya mu ikoranabuhanga mu burezi, bakorana n’amashuri na Leta mu kunoza ibikorwa remezo by’ibanze

Akamaro n’uruhare rw’ishoramari ry’abikorera mu kwagura amahirwe yo kugera ku bikoresho by’ikoranabuhanga bifite ireme ku rwego rw’Igihugu.

Ibi hamwe ni ibindi ni kuri uyu mugoroba kuri KT radio, aho mushobora guhamagara abatumirwa mukabungura inama cyangwa se mukababaza ikibazo mu gihe batanze urubuga mu isaha iki kiganiro kimara, mushobora no kwandika ubutumwa mukabunyuza kuri email: [email protected].

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka