Ecobank yatanze ibikoresho bya Miliyoni 7 mu burezi

Ecobank yahaye ishuri ribanza rya Nyundo mu karere ka Ruhango ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni zirindwi, tariki 24/10/2015.

Muri ibi bikoresho byatanzwe, harimo ibitabo byo gusoma biri mu ndimi zitandukanye, imashini za mudasobwa, ndetse inabagenera amafaranga angana na Miliyoni ebyiri.

Bashyikirijwe Sheki ya Miliyoni ebyiri
Bashyikirijwe Sheki ya Miliyoni ebyiri

Umuyobozi wungirije wa Ecobank ushInzwe ibikorwa n’ikoranabuhanga Rwandinga Babla, avuga ko iki gikorwa ari ngarukamwaka cyo gufasha muri gahunda za Leta zitandukanye

Bimwe mu bikoresho bahawe
Bimwe mu bikoresho bahawe

Akavuga ko buri mwaka bihaye intego y’uko buri kwezi k’Ukwakira, bazajya bareba imwe muri gahunda ya Leta bakayitera inkunga.

Ati “Ubu tubikoze ku nshuro ya gatatu, ubushize twashoye amafaranga mu buzima, ubu twahisemo uburezi, umwaka utaha tuzareba ibindi dufashamo, mu rwego rwo gushyigikira gahunza za Leta zifite iterambere ku baturage”.

Bahisemo guteza imbere ireme ry'uburezi
Bahisemo guteza imbere ireme ry’uburezi

Akavuga ko guhitamo uburezi muri uyu mwaka, ari uko basanze uburezi ari ingenzi mu iterambere rya buri wese, agasaba abyeyi kwibuka ko nta wundi murage waha umwana wawe uretse kumwigisha.

Mutuyimana Collette umuyobozi, umuyobozi w’iri shuri, akaba yavuze ko bishimiye cyane iyi nkunga batewe, kuko ngo igiye gutuma ireme ry’uburezi rirushaho kuzamuka.

Ati “Urabona abarimu bacu bagiye kujya babona aho bihugurira, bityo batange ubumenyi ku bana bumeze neza, ikindi n’abanyeshuri bacu, bazajya bahabwa akanya basome bunguke byinshi ku byo abarimu baba babahaye.

Bagize umwanya wo gukina n'abana
Bagize umwanya wo gukina n’abana

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, akaba yavuze ko muri aka karere bagifite ibigo byinshi bitagira amasomero, agashimira umuterankunga wa Ecobank wagize iki gitekerezo, akavuga ko bafite icyizere ko bazakomeza gukorana n’abaterankunga batandukanye, bakabasha gukuraho imbogamizi zo kutagira amasomero.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka