Dusangire Lunch: Dore uko Abanyarwanda barinda abana bagiye ku ishuri kwirirwa bayura
Kuva gahunda ya "Dusangire Lunch" itangijwe, abana barenga miliyoni enye biga mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda nibo bafatira ifunguro ku ishuri.
MINEDUC ivuga ko ifunguro rihabwa abanyeshuri ku ishuri ritagamije gusa kubamara inzara, ahubwo bifite uruhare runini mi mibereho myiza y’abana, imitsindire yabo ndetse n’uko bakora mu ishuri.
Nubwo gahunda igeze ku rwego rushimishije kugeza ubu, MINEDUC ivuga ko inkunga ya buri wese igikenewe kuko ishobora gutuma "Dusangire Lunch" ikomeza kwaguka ikagera ku bandi banyeshuri benshi kurushaho.
Uburyo bwo gutanga inkunga ku bari mu Rwanda bashobora gukoresha telefoni bakanda *182*3*10*3#. Inkunga inyuzwa kandi kuri Koperative Umwalimu SACCO.
Gahunda ya "Dusangire Lunch" yatangijwe mu mwaka wa 2019, igamije gushishikariza inzego zitandukanye zirimo abakozi ba Leta, abikorera, imiryango ya sosiyete sivile, abanyarwanda baba mu mahanga ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugira ngo bashobore gukomeza amasomo yabo neza batekanye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|