Dukeneye abanyeshuri bazakemura ibibazo ku isoko ry’umurimo-WDA

Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu giteza Imbere Ubumenyingiro, WDA, bwatangaje ko mu Rwanda hakenewe abanyeshuri bazakemura ibibazo bigaragara ku isoko ry’umurimo.

Umuyobozi wa KFW n'Umuyobozi wa WDA batangiza icyo gikorwa cyo kwagura ibigo bitanu by'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro.
Umuyobozi wa KFW n’Umuyobozi wa WDA batangiza icyo gikorwa cyo kwagura ibigo bitanu by’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Byatangajwe na Gasana Jerome, Umuyobozi wa WDA, mu muhango wo gutangiza inyubako zo kwagura amashuri atanu yigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Uyu muhango wabereye mu ishuri ryitwa Nyamata Technical Secondary School, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata, kuri uyu wa wa 20 Kamena 2016.

Ibigo bizagurwa ni Nyamata TSS na Nelson Mandela Education Center biherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Kavumu VTC na Mpanda VTC byo mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse na Gisenyi VTC ryo mu Burengerazuba.

Gasana yagize ati “Dukeneye abanyeshuri bazaza kudufasha guhangana n’ibibazo biri ku isoko ry’umurimo.

Ni yo mpamvu tubingisha ubumenyingiro kugira ngo mwige mumenye gukora kandi mube abahanga , kugira ngo muzasoze amashuri yanyu mwinjira mu kazi, mutagombye gukomeza kwiga ngo muminuze.”

Yasabye abanyeshuri bari bitabiriye uwo muhango guhindura imyumvire no guhindura imyigire yabo, bakiga bita cyane ku kwimenyereza gukora umwuga biga bakazasoza amasomo binjira mu kazi badakeneye gukomeza kwiga.

Aha ni muri Nyamata TSS, bareba ibihigishirizwa n'ibikoresho bikenewe kuzongerwamo.
Aha ni muri Nyamata TSS, bareba ibihigishirizwa n’ibikoresho bikenewe kuzongerwamo.

Yanavuze ko uwakwifuza gukomeza amashuri yakomeza yirihira adasabirije amafaranga yo kwiga ngo agore Leta cyangwa ababyeyi, kuko yaba yiga afite umwuga akora umwinjiriza amafaranga.

Umuyobozi wa WDA yakomeje atangariza abo banyeshuri ko ari yo mpamvu batangije ibyo bikorwa byo kwagura ayo mashuri bongeramo ibyumba byo kwimenyererezamo ibyo biga (Laboratoires).

Ayo mashuri yanashikiwe ibikoresho bigezweho kandi bihagije byo kubafasha kwimenyereza imyuga biga.

Yatangiye gusanwa ku nkunga y’umushinga w’abadage uharanira iterambere witwa KFW.

Uyu mushinga uteganya gutanga amayero miliyoni 7,5 mu byiciro bibiri, aho mu cyambere cyatangiye kuri uyu wa mbere babigeneye amayero miliyoni 5,5 ku cyiciro cya kabiri bakazatanga miliyoni ebyir, ariko bakaba bakiri mu biganiro ku buryo ngo hashobora kuziyongeraho icyiciro cya gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka