Dore umushahara abarimu muri buri cyiciro bazahembwa nyuma yo kuwongera

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA yagaragaje umushahara buri cyiciro cy’abayobozi, abarimu n’abakozi b’amashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye n’ayigisha imyuga bazajya bahembwa, hagendewe ku mpamyabumenyi bafite hamwe n’uburambe mu kazi.

Ku wa 16 Kanama 2022 Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yandikiye ibaruwa mugenzi we w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana amumenyesha uburyo imishahara y’abarimu izaba ingana nyuma y’uko Inama y’Abaminitiri yo ku wa 29 Nyakanga 2022 yemeje umwanzuro wo kuyizamura.

Imbonerahamwe yometse kuri iyi baruwa igaragaza ko Umuyobozi w’ishuri ufite impamyabumenyi ya A0 iyo agitangira akazi, ahembwa umushahara mbumbe w’amafaranga 541,644Frw ariko hamara kuvaho ibisabwa byose agatahana 314,450Frw.

Mu bigomba gukatwa ku mushahara hari ubwishingizi bw’indwara bwa RSSB(RAMA), amafaranga ahabwa umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara, Amafaranga ya Pansiyo, Umusoro w’Abakozi ndetse n’umusanzu wo kunganira gahunda ya Mituelle de Santé.

MIFOTRA ivuga ko umukozi wa Leta agenda yongezwa umushahara buri myaka itatu inshuro zigera kuri 14, ku buryo Umuyobozi w’ishuri ufite impamyabumenyi ya A0 urambye mu kazi imyaka 42 azajya atahana umushahara w’amafaranga arenga miliyoni imwe n’ibihumbi 32Frw.

Umwarimu w’umutangizi ufite impamyabumenyi ya A0 azajya ahabwa umushahara mbumbe w’ibihumbi 418,147Frw, atahane 246,384Frw, mu gihe uwaminuje mu burambe azajya atahana umushahara wa 709,811 Frw.

Umuyobozi ushinzwe amasomo cyangwa ushinzwe imyifatire(discipline) w’umutangizi ufite diplome ya A0 atahana umushahara wa 283,656Frw, mu gihe umaze imyaka itatu ahabwa 306,990 Frw, itandatu agahabwa 323,742Frw, kugera k’ufite uburambe bw’imyaka 42 uhabwa amushahara wa buri kwezi ungana na 747,083Frw.

Umukozi w’ishuri utari umwarimu ufite impamyabumenyi ya A0 w’umutangizi azajya atahana umushahara wa 225,439Frw, yaba aminuje mu burambe agahabwa umushahara wa 688,868Frw.

Umuyobozi w’Ishuri ufite impamyabumenyi ya A1 w’umutangizi azajya atahana umushahara w’amafaranga 314,450Frw, akazagera ku burambe bw’imyaka 42 atahana umushahara wa 849,191Frw.

Umuyobozi w’ishuri wungirije ushinzwe amasomo cyangwa ushinzwe imyifatire ufite impamyabumenyi ya A1 w’umutangizi atahana umushahara w’amafaranga 283,656Frw, awageze ku burambe bw’imyaka 42 agatahana umushahara wa 633,759Frw.

Umwarimu w’umutangizi ufite impamyabumenyi ya A1 atahana umushahara ungana na 191,811Frw, ufite uburambe mu kazi bw’imyaka 42 akaba ahembwa umushahara fatizo ungana na 541,914Frw.

Umuyobozi w’ishuri w’umutangizi ufite impamyabumenyi ya A2 abona umushahara fatizo wa 152,525Frw, ku burambe bwa mbere bwitwa grade 3 agahabwa 164,543Frw, ubukurikiraho agahabwa 173,954Frw, kugera ku waminuje uhabwa 394,806Frw.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ufite impamyabumenyi ya A2 abona umushahara w’umutangizi ungana na 108,488Frw, ukurikiraho mu burambe agahabwa 115,294Frw, ukurikiraho 121,229Frw, ukurikiraho 127,669Frw, kugeza ku waminuje mu burambe uhabwa 239,513Frw.

Umwarimu ufite impamyabumenyi ya A2 w’umutangizi ahabwa umushahara ungana na 108,488Frw, ufite uburambe bwa mbere agahabwa 115,294Frw, uburikiraho 121,229Frw, uburikiraho 127,669Frw, kugeza ku waminuje mu burambe uhabwa 239,513Frw.

Ni mu gihe umukozi w’ishuri utari mwarimu ufite impamyabumenyi ya A2 w’umutangizi ahabwa umushahara fatizo wa 97,826Frw naho uwaminuje mu burambe agahabwa 228,851Frw.

MIFOTRA yanagaragaje imbonerahamwe y’imishahara yagenewe abarimu n’abandi bakozi bafite impamyabumenyi ya A3, ava bakaba bafite umushahara wenda kungana n’uw’abafite impamyabumenyi ya A2.

Kopi y’ibaruwa ya MIFOTRA iherekejwe n’imbonerahamwe y’imishahara ya buri cyiciro cy’abarimu, abayobozi b’amashuri n’abandi bakozi, yagenewe Abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Intebe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

NI ubwo mwarimu yongejwe umushahara byasubiye inyuma uko byahoze ,gusa icyakemutse ni aho kubona icumbi rye ryihariye.ariko ibihahwa ntakiyongereye.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

NI ubwo mwarimu yongejwe umushahara byasubiye inyuma uko byahoze ,gusa icyakemutse ni aho kubona icumbi rye ryihariye.ariko ibihahwa ntakiyongereye.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

NI ubwo mwarimu yongejwe umushahara byasubiye inyuma uko byahoze ,gusa icyakemutse ni aho kubona icumbi rye ryihariye.ariko ibihahwa ntakiyongereye.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

NI ubwo mwarimu yongejwe umushahara byasubiye inyuma uko byahoze ,gusa icyakemutse ni aho kubona icumbi rye ryihariye.ariko ibihahwa ntakiyongereye.

ELIAS yanditse ku itariki ya: 10-09-2023  →  Musubize

Turashimira ubuyobozi bwigihugu cyacu butekereza kubakozibabo byumwihariko kuzamura abarezi mumishahara. Bizazamura nuburezi murirusange mrkz

Kanani cylvin yanditse ku itariki ya: 27-04-2023  →  Musubize

Hanyuma se iyo baviga ko buri myaka itatu babazamurira imishahara abatangiye akazi 2017 haribyo bari bakora?
Njye ko maze itanu ntabyo bakoze kd biba bigaragara muri status ya mwarimu.
Ahubwo muzatubarize impamvu.

Dushime yanditse ku itariki ya: 17-10-2022  →  Musubize

Turashima reta yatekereje kubarezi bacu bakoraakazi kingenzi cyane kuko usubije amasomo inyuma usanga byose itangiriro ari kwamwarimu .gusa nge ngira impungenge kubantu bigisha batarize ubwarimu,nukongera amahugurwa pe.

Adelphine yanditse ku itariki ya: 23-08-2022  →  Musubize

Mutubwire nigihe ishure rizatangirira murakoze.

Euphrem yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Ni Euphrem Bayubahe ikirehe.

Turashima ingingo ubuyobozi bwafashemukuzamura umushahara wamwarimu.

Ahubwo mutubwire nigihe ishure rizatangirira murakoze.

Euphrem yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Mwarakoze kubwo gutekereza kwabobantu ariko mwibuke nabomubigo byigenga.Turimoturarengana

Umutoni Meddia yanditse ku itariki ya: 22-08-2022  →  Musubize

Njye ndabona hari inzego zurengagijwe Kandi zifitiye igihugu akamari.1)security guard aba abenshi usanga bahembwa amafaranga atarenze ibihumbi Mirongwine ,mirongwitatu cyangwa mirongwitatu ubwo Kandi akarinda umukiriya nimitungo irengeje miliyari y’amafaranga yurwanda ndetse rimwe na rimwe bakabambura ntibabahembe
2)abakozi bakora amasuku haba mubigo byamashuri ,mumihanda nahandi hantu hatandukanye ababo usanga bahembwa amafaranga menshi atarenze ibihumbi mirongwitatu akenshi na kenshi barabambura cyangwa agahembwa rimwe mumezi atanu Kandi akenera kurya kugirango abone imbaraga anatekereze neza.namwe mwibaze uko abo bantu babayeho Aho ikiro cyibishyimbo cyavuye kumafaranga 250 kikagera kumafaranga 1000,litiro yamavuta yo guteka ikava kumafaranga 1500 ikagura 4000frw.gukodesha inzu nabyo ntibyoroshye biba byayimariye.Murakoze!

Niramure JMV yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize

Turashimira reta ya u kimigambi yo kwiga kukibazo cyabarezi Bacu,ndi muri zambia

Kubaho Samuel yanditse ku itariki ya: 21-08-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka