Coronavirus yazamuye ubushake bwo kwigisha hifashishijwe iyakure

Ikigo cy’igihugu cyita ku Burezi (REB), cyongereye ubushobozi bwo kwigisha amasomo anyuraye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Iyakure, mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri muri iki gihe icyorezo cya Coronavirus cyatumye amasomo ahagarara.

Abana bashobora kwigira mu rugo
Abana bashobora kwigira mu rugo

Ubwo mu Rwanda byemezwaga ko umuntu wa mbere yanduye icyo cyorezo ku ya 14 Werurwe uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yategetse ko ibigo by’amashuri byose na za kaminuza byaba ibya Leta n’ibyigenga bifunga, abana bagataha iwabo mu rwego rwo kubarinda Coronavirus.

Ibyo byatumye REB ihagarika indi mirimo yakoraga, yibanda ku gutunganya uburyo bwo gukomeza kwegereza amasomo abanyeshuri aho bari mu miryango yabo hifashishijwe iyakure, abana bakaba banyura ku rubuga rwa http://elearning.reb.rw mu gihe babyifuje.

Ubwo buryo bw’ikoranabuhanga, bukubiyemo amasomo yafasha abana bo mu mashuri abanza, ayisumbuye, inderabarezi (TTC), amasuzumabumenyi, imfashanyigisho z’abarimu ku buryo bw’imyigishirize bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO), ikoranabuhanga, imiyoborere y’amashuri n’uburyo bwo kuvugana n’ababyeyi.

Muri iki gihe kigoye, REB igira inama abanyeshuri b’amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga, gukoresha iyakure kugira ngo bakomeze kwiyibutsa amasomo yabo, bikabasaba kubona interineti ndetse n’ibikoresho nka mudasobwa, ‘tablet’ cyangwa telefone igezweho (Smart phone).

Umunyeshuri iyo amaze kwinjira muri urwo rubuga, ahita abona amasomo atandukanye kandi akurikiranye mu byiciro, uhereye mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugera mu wa gatandatu w’ayisumbuye.

Nk’uko bitangazwa na Christine Niyizamwiyitira, ukuriye ishami ry’ikoranabuhanga muri REB, avuga ko hari ibyo bateguye byafasha abana kongera ubumenyi bashobora no kubaza.

Ati “Hari amasomo arindwi abarimu bateguye na yo ari ku rubuga ku buryo umunyeshuri akurikira ndetse akaba yanabaza agasubizwa. Ayo ni imibare, ubugenge, ibinyabuzima, ikoranabuhanga, ubutabire, ‘humanities’ n’Icyongereza”.

REB ivuga ko muri iki gihe Coronavirus ituma abantu batagenda, umubare w’abana basura urwo rubuga wiyongereye, uva ku 5,000 ugera ku bihumbi 15,000 ku munsi, ikongeraho ko bakoreshaga imashini ifasha izindi imwe (Server), ariko ko bagiye kwimukira ku yindi nini kurushaho ishobora kwakirira rimwe miliyoni y’abajya ku rubuga.

Kugira ngo urwo rubuga rukomeze gukora neza, REB ivuga ko irimo gushaka abarimu bazajya bahora biteguye kuganira n’abanyeshuri kandi ko umubare wabo uzakomeza kuzamuka.

Kugeza ubu hari abarimu 129 biteguye guhugura abandi 1,500 bari kuri urwo rubuga, bukaba ari n’uburyo bwo gushishikariza n’abandi ngo babyitabire nk’uko Niyizamwiyitira abivuga.

Umubyeyi witwa Kambanda ukurikirana iby’urwo rubuga, avuga ko rwagombye no kugira uburyo bw’isuzuma bw’ibyo rwigisha.

Ati “Iyo system yagombye kongererwa ubushobozi ku buryo abanyeshuri babazwa ku byo bigiye ku Iyakure. Ibyo byatuma abanyeshuri ubwabo bamenya niba ibyo biga babimenya cyangwa batarabimenya neza”.

Mu Rwanda hari miliyoni 2.5 z’abanyeshuri bari mu mashuri abanza n’abagera ku bihumbi 600 mu yisumbuye, ariko ngo abari kuri urwo rubuga ni bake.

Abatarimo gukoresha urwo rubuga rwo kwigiraho wenda ni ukutamenya amakuru cyangwa badakunda kwiga mu kiruhuko, mu gihe abandi baba bafite ubundi buryo bubafasha, nk’uko uyu mubyeyi wo muri Rubavu, Sebuharara Syldio abisobanura.

Ati “Benshi hano dukoresha urubuga rwa Whatsapp ruhurirwaho n’ababyeyi n’abarimu, tukaganiriraho ibirebana n’ishuri n’uburyo abana bakomeza kwiga”.

Yongeraho ko babona imikoro buri munsi kuri urwo rubuga, bakajya kuyifotoza noneho bagafatanya n’abana gukora imyitozo irimo mu rwego rwo kubategura kugira ngo nibasubira ku ishuri bazakore neza ibizamini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nkumuntu ashaka kwi joining muriyo system yaca muzihe nzira? Nicyo nababazaga murakoze.

Jyambere marc yanditse ku itariki ya: 24-03-2020  →  Musubize

Dushimiye leta y’u Rwanda ibinyujije muri gahunda za Minisiteri y’uburezi kwita kuri iyi porogaramu izafasha abana b’u Rwanda mu gukomeza kwihugura no kutibagirwa amasomo yabo cyane cyane muri iki gihe kitoroheye isi muri rusange, ku ngaruka zitandukanye icyorezo cya COVID-19 yateje isi.
Rwanda yacu Nziza, komeza ube ku isonga! Abawe tukwifurije ibyiza gusa!

Rushema yanditse ku itariki ya: 23-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka