Buruse y’abiga muri UR yagizwe ibihumbi 40

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yatangarije abitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ko buruse yakuwe ku bihumbi 35 igashyirwa ku bihumbi 40 y’u Rwanda ku kwezi.

Barahiriye kuzaba intangarugero mu myitwarire no guteza imbere u Rwannda
Barahiriye kuzaba intangarugero mu myitwarire no guteza imbere u Rwannda

Muri ibi birori byabereye muri Sitade Huye kuri uyu wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Amafaranga agenerwa umunyeshuri amufasha mu mibereho ya buri munsi, yarongerewe ava ku bihumbi 25 ashyirwa ku bihumbi 35 nk’uko mubizi, kandi azongerwa agere ku bihumbi 40 nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Gashyantare umwaka wa 2018”.

Yasabye abahawe impamyabumenyi kuzaba umusemburo w’impinduka nziza mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, na bo babimwemerera mu ndahiro.

Pascal Sindihokubwabo urangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ati “Twarahiriye ko tuzarinda indangagaciro za Kaminuza y’u Rwanda n’iz’igihugu, ko tuzakoresha ubumenyi ndetse n’ubwenge dukuye muri kaminuza ku nyungu z’Abanyarwanda bose.

Bishimiye guhabwa impamyabushobozi
Bishimiye guhabwa impamyabushobozi

Kandi tuzubahiriza inshingano, tuzane ubumwe aho dukorera, turinde ibidukikije, tureme icyizere hagati yacu n’abo dukorana”.

Naho ku bijyanye no kongera amafaranga ya buruse, abanyeshuri bari baje guhabwa impamyabumenyi babishimye kuko ngo bizafasha barumuna babo.

Jean Claude Iratuzi urangije mu cyiciro cya masters ati “Tucyiga muri undergraduate baduhaga ibihumbi 25. Twahoraga dusaba ko byongerwa, umwaka ushize biba 35, ubungubu bibaye 40. Barumuna bacu bizabafasha mu mibereho myiza, bibarinde kujya mu ngeso mbi. Ni byiza cyane.”

Mary Kayitesi urangije mu cyiciro cya A0 ati “Kongera amafaranga byari bikenewe. Udafite ubundi buryo bwo kubaho uretse buruse, ibihumbi 35 yari makeya pe! Cyane ko akenshi aza nyuma y’amezi abiri umuntu yaramaze kujya mu madeni. Ibihumbi 40 byari bikenewe. Bibaye byiza yarenga, ariko byibuze ubu.”

Pascal Sindihokubwabo na we ati “Muri kaminuza bakunda gufotoza notes, icumbi, kurya, kugenda, ibyo byose ibihumbi 35 ntibyahuraga. Nibura 40, ariko 50 ni yo yaba ahagije.”

Ni ku nshuro ya gatandatu Kaminuza y’u Rwanda itanga impamyabumenyi ku banyeshuri bayizemo. Kuri iyi nshuro zikaba zahawe 9,382.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

hari hakwiye kurebwa uburyo abanyeshuli basibira mwishuri, bafaswa bakishyurirwa amasomo batsinzwe. murakoze!

Bikorimana Jean Damascene yanditse ku itariki ya: 19-11-2019  →  Musubize

Yego nibyiza turabashimiye ko bayongereye ariko se nkabayauabwa nabi cyangwa umwaka ugashira ntanamake baramuha ubwo ibyo byo nibiki bajye bamenya ko twese turi kimwe imibereho yacu arimwe bayatange neza Kandi kuri Bose ubwo ndabwira bank ibishinzwevBRD nabo barimo ibirarane babiduhe vuba kuko undi mwaka uratangiye.murakoze

Renatha yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Mutuvuganire byihute kigalitoday turabakunda

Alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Mutuvuganire byihute kigalitoday turabakunda

Alias yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Namafaranga afasha abanyeshuri muri stage arakenewe nukuri nabyo babyigeho, turebeko babyihutisha.babyeyi

Christian kubwimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

Namafaranga afasha abanyeshuri muri stage arakenewe nukuri nabyo babyigeho, turebeko babyihutisha.babyeyi

Christian kubwimana yanditse ku itariki ya: 10-11-2019  →  Musubize

turabashimiye kdi turabyishimiye gusa muri buruse haracyagaragaramo utubazo dutandukanye kugeza ubu ndi umunyeshuri muri kaminuza y’urwanda ariko abiga programe y’imyaka itatu hari amezi abiri twiga nyuma y’uko abandi batashye gusa amafaranga yayo ntituyabona duhabwa amezi 10 asanzwe ahabwa abiga imyaka4 muri kaminuza biratugora mu mezi twiga abandi batiga kubera ikibazo cyo kubaho mutuvuganire murakoze

Justin yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Wauhhhh! Nibyiza cyane nukur Leta ikomeje gukora I ibishoboka byose ngo abana bayo babeho neza! Dushimiye byimazeyo iki cyemezo cyo kuzamura Busary y’abanyeshuri kuko 25k ntakintu yarakigura!
Murakoze

Venuste yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Ibi ibyo kabisa. Ariko nanone biteye kwibaza ukuntu umunyeshuri umwe abana 40000, naho Umwalimu ufite umuryango agahembwa 44,000

Abdullah yanditse ku itariki ya: 8-11-2019  →  Musubize

Marimu ayo ahabwa ni umushahara nago umunyeshuri ni inguzanyo izishyurwa

TITI yanditse ku itariki ya: 9-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka