Buruse muri Kaminuza yakuwe kuri 25000Frw ishyirwa kuri 35 000Frw
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda ntibahwemye kugaragaza ko inguzanyo ya 25000Frw ya buruse bahabwaga na Leta mu gihe cy’imyaka hafi 10 ishize, itari ikijyanye n’ ibiciro byo ku isoko.
Ibi bikaba byaratumaga babaho ubuzima bubi, ndetse bikanagira ingaruka ku myigire ya bo, kuko iyi nguzanyo yazaga ari nke ntibagirire akamaro kandi akenshi ikanabageraho itinze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare 2018, Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko Inama y’abaminisitiri iheruka guterana yemeje ko inguzanyo ihabwa abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, igiye kuzamurwa igakurwa kuri 25000Frw ikagezwa kuri 35 000Frw.
Yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubwo yagezaga kuri Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko, ibijyaye n’ingendo bamaze iminsi bakorera mu mashuri makuru na kaminuza.
Minisitiri Mutimura yavuze ko kongera iyi buruse bigamije kongerera ubushobozi abanyeshuri ba Kaminuza, ndetse no kubungabunga ubuzima bwabo, bikzabafasha mu myigire.
Minisitiri Mutimura yanabwiye abadepite ko mu rwego rwo kongerera ubushobozi za kaminuza, hazanazamurwa amafaranga yagenerwaga abanyeshuri bitewe n’ibyo biga.
Ibi ngo bigamije gukemura ikibazo cy’ibikorwa bya Kaminuza byadindiraga kubera za kaminuza zabonaga amafaranga adahagije.
Kuri iyi ngingo yavuze ko umunyeshuri wigaga ibitajyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga yagenerwaga 600,000frw ku mwaka, akaba agiye kuzajya agenerwa 800,000Frw.
Abiga ubumenyi n’ikoranabuhanga ngo bagenerwaga 900,000 Frw, ariko ubu ngo bazajya bagenerwa agera kuri Miliyoni ebyiri.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubyihorere sha jye bije ndangije!!! Kdi agashomeri kameze faux!!
twebwe abarihirirwa na FARG biga ubuvuzi, REMERA campus, tumaze amezi 6 tutarahabwa bruce .twarakubiswe kabisa.
amanota yumwaka wagatandatu azasohoka ryari?
Twebwe twafataga 5000frw, ariko icyo gihe (1997-2000) twafatiraga ifunguro ku ishuri. N’ubwo ritari rishamaje.
byiza peeeeeeeeeeeeeeee, komereza aho, abana bige neza