Buri munyeshuri ateye igiti, ikibazo cy’igabanuka ry’amashyamba cyakemuka burundu - MINEDUC

Ministeri yuburezi(MINEDUC) hamwe n’iyibikorwaremezo (MININFRA), zivuga ko ziteganya kongera amashyamba no gushaka ingufu zisimbura icanwa ry’ibiti mu mashuri.

Amashyamba yangizwa cyane n'ikoreshwa ry'inkwi mu bigo by'amashuri
Amashyamba yangizwa cyane n’ikoreshwa ry’inkwi mu bigo by’amashuri

MINEDUC ivuga ko buri mwana muri miliyoni zirenga eshatu z’abiga amashuri abanza, ayisumbuye cyangwa imyuga, azasabwa gutera igiti no kwita ku mikurire yacyo guhera mu mpera z’uyu mwaka wa 2018.

MININFRA nayo yongeraho ko izafasha amashuri, ibigo bya gisirikare na Polisi gucana gaz mu mwaka w’Ingengo y’imari wa 2019/2020, mu rwego rwo kwirinda icanwa ry’ibiti.

Hari abantu bavuga ko batewe impungenge n’igabanuka ry’amashyamba hirya no hino mu gihugu, bitewe nuko nta kindi gicanwa ibyo bigo bikoresha kitari inkwi.

Uwitwa Rebero André ushinzwe imirire y’abanyeshuri mu Rwunge rw’amashuri rwa Kivumu mu karere ka Kamonyi, avuga ko buri gihembwe icyo kigo gitemesha byibura ishyamba riri ku buso bungana na 1/4 cya hegitare y’ubutaka.

Ati "Buri gihembwe dukenera amasiteri arenga 30 y’ibiti, kubona inkwi zo gucana biratugora. Ku misozi hasigaye utwana tw’ibiti, nta biti binini bikiboneka.

Avuga ko nta bushobozi iryo shuri rifite bwo kwiyubakira ibikorwaremezo kugira ngo babashe gukoresha gaz mu gutegurira abana amafunguro.

Abanyamabanga ba Leta, Isaak Munyakazi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri MINEDUC, hamwe na Kamayirese Germaine ushinzwe ingufu n’amazi muri MININFRA, bavuga ko bagiye gufata ingamba.

Isaak Munyakazi yatangarije Kigali Today ko ikibazo cyicanwa ry’inkwi mu mashuri cyateye impungenge amatsinda arimo gukora ubukanguramabaga ku ireme ryuburezi hirya no hino mu gihugu.

Ati:Turashaka kuzahuza ubu bukangurambaga n’umunsi wo gutera ibiti mu kwezi k’Ugushyingo k’uyu mwaka, kandi buri munyeshuri wese guhera ku mashuri abanza kugera muri Kaminuza agomba kubyumva.

Ministeri y’uburezi ivuga ko izifashisha abanyeshuri bose ifite mu mashuri abanza, ayisumbuye n’abiga imyuga n’ubumenyingiro, kuri ubu bangana na 3, 179, 252.

Uretse iyo gahunda yo kongera amashyamba, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Kamayirese Germaine nawe yongerahoko umushinga wo gukoresha gaz mu mashuri no mu bigo bya gisirikare na Polisi uzaba wanogejwe mu mwaka utaha.

Avuga ko Leta izafasha ibyo bigo kubaka ibigega bya gaz, kubishakira amasafuriya yabugenewe ndetse n’amaziko yo gutekaho.

Inzego zitandukanye zigize Leta, abikorera n’imiryango yigenga bitezweho kugaragaza uruhare buri muntu afite mu kongera amashyamba no kurengera asanzweho kugira ngo adakomeza gutemwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nkundibinyamakuru byanyu byose murakoze

manirafasha yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka