Burera: Ikibazo cy’abana bata ishuri ngo kizakemurwa no kwita ku mashuri y’incuke

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri, ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye gushyira imbaraga mu kongera amashuri y’incuke kugira ngo abana bose bo muri ako karere bajye batangira kwiga bakiri bato.

Kuva umwaka wa 2014 watangira nta mubare nyawo uzwi w’abana bo mu karere ka Burera bataye ishuri bageze mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye.

Gusa ariko mu mwaka wa 2013 habaruwe abana b’abanyeshuri 445 bataye ishuri bakajya gupagasa cyangwa bakajya gufasha ababyeyi babo imirimo itandukanye yo mu rugo.

Umuryango wita ku bana “Save The Children” uvuga ko impamvu nyamukuru ituma abana bata ishuri ari uko baba bataratangiye kwiga bakiri bato mu mashuri y’incuke, ngo babimenyere, babikuriremo.

Setaha Benjamin, umukozi wa “Save The Children” avuga ko umwana utangiye kwiga hakiri kare adashobora guta ishuri.
Setaha Benjamin, umukozi wa “Save The Children” avuga ko umwana utangiye kwiga hakiri kare adashobora guta ishuri.

Setaha Benjamin, umukozi wa “Save The Children” mu mushinga wo gushishikariza abana n’ababyeyi babo gutangira ishuri hakiri kare, abisobanura muri aya magambo:

“Hari ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko umwana wize amashuri y’incuke ntabwo ashobora guta ishuri. Kubera y’uko aba yarakunze ishuri hakiri kare. Nibwo buzima aba azi. Ariko wa mwana utegereje imyaka irindwi haba hari ubuzima bundi yanyuzemo:

Bajya kotsa za nyirarunonko, ugasanga bafitanye n’abandi bana ubundi bucuti, kuburyo iyo agiye ku ishuri aba yumva ataye ubuzima bwiza yari amaze kumenyera. Ariko umwana wagiye ku ishuri akiri mutoya akura azi ko umwana ari umuntu ugomba kujya ku ishuri.”

Akomeza avuga ko abana batangiye kwiga bakiri bato byatuma n’ababyeyi babo babafasha muri iyo myigire yabo ngo kuko umwarimu wa mbere ari umubyeyi bityo bigatuma abo bana badata ishuri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko nabwo bugiye gushyira imbaraga mu mashuri y’incuke mu rwego rwo kureba ko ikibazo cy’abana bata ishuri cyashakirwa umuti.

Buri burenge w'akarere ka Burera ufite ishuri ry'incuke ariko ntafite ibikoresho bihagije.
Buri burenge w’akarere ka Burera ufite ishuri ry’incuke ariko ntafite ibikoresho bihagije.

Nubwo muri buri murenge, mu murenge 17 igize akarere ka Burera, hari ishuri ry’incuke ngo bagiye kuyongera kandi ahabwe ibikoresho bisabwa; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, abihamya.

Agira ati “Ahenshi usanga ayo mashuri adafite ibyangombwa bihagije. Twifuje ko twakongeramo imbaraga. N’ababyeyi tukaganira nabo: hakorwa iki kugira ngo ariya mashuri y’incuke yongerwe kandi abe meza, abana bigiremo bishimye.

Turashaka rero rwose kubikora neza; kuburyo dufite umuhigo wo kongera ayo mashuri, aho ari agahabwa ibikoresho, aho atari tukayubaka. Ndetse hagatekerezwa n’uburyo ababyeyi bagombye gufasha abarimu barera abo bana kandi bafite impamyabushobozi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwari busanzwe bufite ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri. Aho basaba abayobozi b’inzego z’ibanze kugenzura abanyeshuri bakabamenya. Ababyeyi bo babwirwa ko uzafatwa yakuye umwana we mu ishuri azabihanirwa.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo   ( 1 )

Amashuri yincuke ndetse n’imboneza mikurire yabana bato nihame ritagomba kwirengagizwa. Amashuri yincuke nicyo gisubizo kibibazo byishi biri muburezi bwibihugu bikiri munzira yamajyambere.

Ben yanditse ku itariki ya: 25-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka