Burera: Abakobwa 90 bavukijwe ishuri no gutwita barisubijwemo

Abakobwa 90 bo mu mirenge ine yo mu Karere ka Burera bemerewe kurihirwa amashuri bari barataye nyuma yo gutwita inda zitateganyijwe.

Bavuga ko biteguye kwiga bakazatsinda neza
Bavuga ko biteguye kwiga bakazatsinda neza

Ni abakobwa bari mu byiciro binyuranye aho bamwe bigaga amashuri abanza, no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Abo bakobwa bo mu mirenge ya Gahunga,Kinoni, Rugarama na Cyanika bari baritakarije icyizere cyo kwiga nyuma yo kumenya ko batwite imiryango yabo ikabanga.

Nyuma yo kubona ko abo bakobwa bugarijwe n’ibibazo binyuranye, umuryango Réseau des Femmes wabahurije hamwe ubashyira mu itsinda rya ‘Uri Nyampinga’ ,aho bagiye bahabwa amahugurwa ajyanye no kwibumbira hamwe bahugurirwa uburyo bwo kwishakamo ibisubizo.

Bakoze urugendo rwo kwishimira amahirwe bahawe yo gusubizwa mu ishuri
Bakoze urugendo rwo kwishimira amahirwe bahawe yo gusubizwa mu ishuri

Nyuma yo guhurizwa mu matsinda, abo bakobwa bagaragaje ko bifuza gusubira mu ishuri, abafite uburezi mu nshingano zabo mu Karere ka Burera babyakira neza nk’uko bivugwa na Mutoni Aliane uhagarariye umuryango ‘Uri Nyampinga’ mu Karere ka Burera.

Ati “Nyuma yo guhuriza abo bana mu matsinda tukabahugura, uko iminsi yagendaga ishira bakomeje kwigarurira icyizere bigera aho batwereka ko bashaka gusubira mu ishuri. Twabyakiriye neza, ni na cyo cyaduhurije hamwe n’abashinzwe uburezi mu Karere ka Burera hagamijwe gushakira imyanya abo bana mu mashuri anyuranye″.

Mu nama yahuje abo bana b’abakobwa, abayobozi banyuranye mu Karere ka Burera n’abafite uburezi mu nshingano zabo muri ako karere, tariki 13 Werurwe 2019 banzuye ko abo bana batangira amasomo yabo mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi nk’uko byemejwe na Ruhanika Félix ushinzwe iterambere ry’umuryango mu Karere ka Burera wari uhagarariye akarere.

Abenshi muri abo bakobwa, ni abagiye gukomeza amasomo yabo mu mashuri yigisha imyuga aho bemerewe imyanya 55 muri TVET Kabona, ishuri ry’imyuga ry’akarere ka Burera.

Mutoni Aliane wahurije hamwe abo bana abashyira mu muryango Uri Nyampinga,avuga ko abafitiye icyizere cyo kwiga bakagera ku ntego bahoranye
Mutoni Aliane wahurije hamwe abo bana abashyira mu muryango Uri Nyampinga,avuga ko abafitiye icyizere cyo kwiga bakagera ku ntego bahoranye

Bizimana Jean Bosco, umuyobozi w’iryo shuri arizeza abo bakobwa ko bazafashwa bagahabwa ibyangombwa byose nta kiguzi mu rwego rwo kubasubiza icyizere cyo kwiga.

Agira ati “Dufite abaterankunga batandukanye bazabafasha, ndabizeye nk’uko abahungu babishobora namwe muzabishobora, abavuga ko batazi gusoma ntibagire impungenge turabigisha bakabimenya bagakomeza amasomo yabo y’imyuga. Mubishyiremo umwete umwuga ntusaza, uzabafasha kwihangira imirimo″.

Ni umwanzuro washimishije abo bana, bavuga ko kuba basubiye mu ishuri bigiye kubafasha gukabya inzozi zabo bahoranye batarahura n’ibizazane byo gutwita inda zidateganyijwe nk’uko bamwe babivuga.

Nyirasababera Adele, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes asaba abo bana kubyaza umusaruro amahirwe bahawe
Nyirasababera Adele, Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes asaba abo bana kubyaza umusaruro amahirwe bahawe

Umwe muri bo witwa Uwizeyemariya Claire yagize ati “Batarantera inda nari mfite gahunda yo kuzaba umuntu utwara indege, kuba rero banyemereye kujya kwiga gukanika nzabikurikira neza nimbirangiza nzige indimi ahasigaye nkabye inzozi zanjye nzabe umupilote″.

Akimana Latifa ati “Nasamye inda niga mu wa gatandatu w’amashuri abanza, nkomeza kwihangana mbyara ngeze mu wa mbere w’amashuri yisumbuye ,ishuri ndivamo mbaho nabi none bansubije mu ishuri, ntabwo nakongera gupfusha ubusa amahirwe mpawe″.

Nyirasababera Adèle, umuhuzabikorwa w’umuryango Réseau des Femmes mu Ntara y’Amajyaruguru, yasabye abo bana gukura isomo mu buzima bubi banyuzemo, abasaba kugira intego imwe ibaganisha ku ndoto zabo baharanira kwigirira akamaro no kukagirira igihugu muri rusange.

Mu Karere ka Burera, mu myaka ibiri ishize hamaze kubarurwa abangavu bagera kuri 450 batwaye inda zidateganyijwe, abenshi muri bo bibaviramo guta ishuri.

Abakobwa 90 bataye ishuri mu mirenge ine igize Akarere ka Burera bagiye gufashwa kurisubiramo
Abakobwa 90 bataye ishuri mu mirenge ine igize Akarere ka Burera bagiye gufashwa kurisubiramo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urabona ko bose ari abana (teenagers).Ibi kandi bibera mu isi hose.Ndetse mu bihugu byateye imbere,batoza teenagers uko bazakira abana bazabyara.UMUTI wo guca burundu ubusambanyi,tuwusanga muli bible gusa.Imana ikomeje "kwihangana" kugirango irebe ko abantu bihana nkuko 2 Petero 3:9 havuga.Ariko ntabwo izakomeza kwihangana.Abantu bumviye Imana,bagira amahoro nkuko Imana ibasaba muli Yesaya 48:18.Kubera ko abantu bananiye Imana,bagakora ibyo itubuza nyamara yaratweretse "ingaruka" zo gusuzugura amategeko yayo, yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza.

gatare yanditse ku itariki ya: 14-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka