Bugesera: Hatashywe inyubako zo kwita ku burere bw’abana bato

Umuryango Hope and Homes for Children ku bufatanye n’akarere ka Bugesera batashye ku mugaragaro inyubako ebyiri zubatswe kugira ngo zijye zitangirwamo uburere bw’abana bakiri munsi y’imyaka itatu.

Izi nyubako zubatswe mu rwego rwo kwita ku burere bw’abana kuko ari bo mizero y’ejo hazaza; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Hope and Homes for Children, Nyinawagaga Claudine, muri uwo muhango wabaye tariki 30/06/2012.

Yagize ati : “icyo tugamije ni uburere bw’umwana. Iyo umwana yitaweho akiri umwana abasha guhangana n’ikibazo cyavuka, abo bana nibo twifuza b’ejo hazaza h’u Rwanda niyo mpamvu ibyo byose tubikora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, we yavuze ko uretse kuba iyi nzu izafasha mu burere bw’abana bato, izanaha amahirwe menshi abaturage bo muri aka gace kwiteza imbere.

Abayobozi ba Hope and Homes for Children bari kumwe n'umuyobozi w'akarere.
Abayobozi ba Hope and Homes for Children bari kumwe n’umuyobozi w’akarere.

Rwagaju yagize ati : “Ni Igikorwa cy’indashyikirwa Akarere kagezeho ku bufatanye na Hope and Homes for Children. Iyo igikorwa nk’iki kiri ahantu nk’aha gikora ibyo cyateganijwe kigakora n’ibyo kitateganijwe. Ni byabindi Abanyarwanda bavuga ngo utera ibuye rimwe ukica inyoni ebyiri.”

Izi nyubako ziherereye mu mirenge ya Nyarugenge no muri Nyamata zifasha abaturage bazegereye mu mirimo ituma bagera ku iterambere.

Kuva zatangira kubakwa, umuryango Hope and Homes for Children wahise utangiza gahunda yo guhugura abakorerabushake n’abarimu bafasha abo bana.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka