Bugesera: Banki ya Kigali yateye inkunga igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa

Umuryango w’Urubyiruko ‘Our Past Initiative’ ku bufatanye na Banki ya Kigali (BK) batangije igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka.

Ni igikorwa cyatangijwe n’abakozi ba BK hamwe n’abagize umuryango Our Past Initiative bafatanyije n’abatuye mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera, mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Nzeri, waranzwe no gutangiza igikorwa cyo kubaka icyumba cy’abakobwa ku ishuri ribanza rya Ngeruka hamwe no gucukura imiringoti mu kagari ka Karugondo.

Abatuye mu Murenge wa Ngeruka by’umwihariko abo mu Kagari ka Karugondo bavuga ko icyumba cy’abakobwa bagiye kubakirwa kije gikenewe kuko ntacyo bari basanzwe bafite, ku buryo hari abana byaviragamo kureka ishuri mu gihe babaga bagiye mu mihango.

Donatha Uzamukunda ni umubyeyi urerera ku ishuri ribanza rya Ngeruka. Avuga ko icyumba cy’abakobwa cyari gikenewe cyane, kuko kutakigira hari ibibazo byateraga abana b’abakobwa.

Ati “Abana bahuraga n’ibibazo bitandukanye, ni ukuvuga ngo niba agiye mu mihango, byasabaga ko ahita ataha, amasomo y’uwo munsi akayahomba, ugasanga niba yahombye amasomo y’uwo munsi ejo azasanga bamuciyeho, ariko kuba kiriya cyumba kigiye kuza, umwana azajya ajya mu mihango, agende yitunganye akomeze amasomo ye, twabyishimiye cyane nk’ababyeyi”.

Solange Umumararungu ni umunyeshuri utuye mu Kagari ka Karugondo. Avuga ko ari ngombwa ko bagira icyumba cy’abakobwa, kuko akenshi bakunze guhura n’ibibazo byo kubura ibikoresho byifashishwa mu isuku y’abakobwa, mu gihe bagiye mu mihango.

Ati “Wajyaga kugura nk’ibikoresho bikaguhenda, ariko iyo uri ku ishuri kubera icyumba cy’abakobwa, bakagufasha ku bibona ku buntu. Dukunda kubibura bitewe n’ubushobozi buke tuba dufite. Kuba tugiye kucyubakirwa bigiye kuzakemura ibyo bibazo”.

Umuyobozi w’umuryango w’urubyiruko Our Past Initiative, Christian Intwari, avuga ko bateganya ko mu gihe cy’amezi abiri icyumba batangiye kubaka kizaba cyuzuye.

Ati “Tugiye kubaka icyumba tuzubaka mu gihe cy’amezi abiri, nyuma yaho tukazagira hagati y’amezi atandatu n’umwaka wo guhugura abarimu bita ku bana ndetse no gushaka uburyo icyo cyumba cyakora mu buryo buhoraho, ntikibe icyumba twubaka nitugaruka nyuma y’umwaka dusange ntikigikoreshwa cyarabaye nk’igikoni”.

Uretse icyumba cy’abakobwa, hazanubakwa ikigega cy’amazi, kizashyirwamo akayunguruzo kayayungurura ku buryo atazajya yifashishwa mu isuku y’icyumba cy’abakobwa gusa ahubwo azajya ananyobwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashimiye cyane iki gikorwa, kuko kizakemura bimwe mu bibazo bamwe mu bana b’abakobwa batuye mu Murenge wa Ngeruka bakundaga guhura na byo.

Ni igikorwa cyatewe inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30, yatanzwe na Banki ya Kigali, azakoreshwa mu bikorwa byo kubaka, akazanifashishwa mu mahugurwa azahabwa abazajya bita ku bana b’abakobwa, ndetse ko kuguramo ibikoresho byifashishwa mu isuku y’abakobwa.

Umuryango w’Urubyiruko Our Past Initiative watangiye muri 2012, bakaba bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwibuka mu bihugu by’amahanga, gufasha abatishoboye mu bice bitandukanye by’Igihugu, kuvugurura amazu, gutanga amazi, n’ibindi. Ufite abanyamuryango barenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2,500) barimo abarenga 300 batuye mu bihugu by’amahanga.

Habayeho umwanya w'ibiganiro
Habayeho umwanya w’ibiganiro
Bishimiye ko ikigo cyabo kigiye kugira icyumba cy'abakobwa
Bishimiye ko ikigo cyabo kigiye kugira icyumba cy’abakobwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka