Bugesera : Ababyeyi barasabwa kugira uruhare ku ifunguro rihabwa abana ku ishuri

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera burasaba ababyeyi kugira umusanzu batanga ku ifunguro rihabwa abana babo ku ishuri kuko byagaragaye ko hari ingaruka nziza byagize ku myigire y’abana babo.

Nyirangirababyeyi Marie Solange umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye cya Nyamata Catholique aravuga ko impamvu basaba ababyeyi kugira uruhare mu ifunguro rihabwa abana babo ku ishuri ari uko umuterankunga wajyaga atanga iryo funguro ariwe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), ritagitanga ifunguro ry’iminsi itanu mu cyumweru ahubwo basigaye batanga iry’iminsi ibiri gusa.

Yagize ati “ turimo gushishikariza ababyeyi ko nabo bagomba kugira uruhare maze bagatanga amafaranga ibihumbi bitatu kuri buri mwana ku gihembwe bizabasha kubagaburira indi minsi ibiri isigaye”.

Umuyobozi w’ikigo avuga ko ibiganiro bigikomeje hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi ariko mu babyeyi hari abagifite imyumvire mibi batabyumva, aho bavuga ko leta na PAM yabitayeho mbere yakomeze kubitaho n’ubu.

Ati “ iyi gahunda ikaba yariteganyijwe gutangira mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ariko none urarangiye, tukaba twifuza ko byatangirana n’umwaka utaha”.

Dusingizimana Emmanuel, umuturage wo mu Murenge wa Nyamata, avuga ko afite abana batandatu biga mu mashuri abanza n’undi umwe wiga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Ati “ urabona nabona amafaranga ibihumbi 18 bya buri gihembwe maze nkongeraho amafaranga yabo bana y’ubwisungane mu kwivuza, nkashyiraho amafaranga y’umusanzu w’ishuri, ayo kubagaburira bari mu rugo nayo kubambika, biragoye kuyabona”.

Aha akaba asaba ko leta n’ishami ry’umuryango w’abibumbye PAM ko bakomeza bakagaburira abana ku ishuri iminsi yose nk’uko byakorwaga mbere.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere bubivugaho, Rwigema Israel ufite inshingano ze mu burezi yemeza ko nta mwana n’umwe uzirukanwa kubera ko umubyeyi we yabuze amafaranga yo kumutangirira kugirango abone ifunguro ku ishuri.

Ati “ ubu ikibazo kiracyaganirwaho kuko tuzabwira n’umubyeyi ufite abana benshi maze yishyurire abo ashoboye naho abandi dushake ababishyurira”.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Narumanzi Léonille avuga ko ababyeyi bari bakwiye kugira uruhare mu myigire y’abana babo maze bagatanga umusanzu wabo.

Ati “ ntabwo tuzakomeza gusindagizwa nk’uko umukuru w’igihugu abitubwira, ubuse PAM ejo cyangwa ejobundi ihagaritse gutanga ibiryo ntitwagira ibibazo? Dukwiye kubigiramo uruhare kuburyo niyo yahagarika gutanga ibiryo nta kibazo twagira kuko twaba twarabyiteguye”.

Yemeza ko, kuri ubu bagiye gukomeza kuganira n’abaturage babereka ibyiza iriya gahunda ifite ndetse n’uruhare rwabo rukagaragara.

Mu Karere ka Bugesera gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatangiye mu mwaka wa 2003, ikaba ikorerwa mu bigo by’amashuri abanza 71 na 22 by’ayisumbuye.

Egide Kayiranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka