BRD yahawe guha abanyeshuri inguzanyo no kuyishyuza

Ministeri y’Uburezi(MINEDUC) na Banki Itsura Amajyambere(BRD), kuri uyu wa 15 Ukwakira 2015, bumvikanye uko inguzanyo ku bafite buruse ya Kaminuza izatangwa ikanagaruzwa.

Amasezerano ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda yashyizweho umukono na Ministiri w’Uburezi, Dr Malimba Musafiri Papias, akaba yayagiranye n’Umuyobozi wa BRD, Alexis Kanyankore.

Basinya amasezerano
Basinya amasezerano

Ministiri Musafiri yasobanuye ko guhera ubu inshingano zo gutanga no kugaruza inguzanyo y’abanyeshuri biga muri kaminuza, ziri mu maboko ya BRD zitakiri iz’Urwego rushinzwe uburezi(REB).

Yagize ati ”Inshingano twe dusigaranye ni iyo kugena abagomba guhabwa iyo nguzanyo, naho ibyo gucunga aya mafaranga, kuyatanga no kuyakurikirana akagaruzwa mu isanduku ya Leta, biri mu nshingano z’iki kigo cy’imari kibifitiye ububasha”.

Impamvu Leta yahaye abikorera izi nshingano, nk’uko Ministiri w’Uburezi yabitangaje, ngo ni ukugira ngo amafaranga y’inguzanyo azajye ahita agaruzwa, ahabwe abandi banyeshuri bashya batangira kwiga muri kaminuza.

Abazahabwa iyi nguzanyo yo kwiga muri kaminuza, bazajya bayishyura bongeyeho inyungu ya 11%, nk’uko amasezerano bashyizeho umukono abiteganya.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa BRD yijeje ko iyi nguzanyo itazongera gutinda kugera ku bo igenewe. Abazayihabwa bazajya bishyura byibuze 10% by’umushara bahembwa buri kwezi, nyuma yo kurangiza amashuri no kubona akazi.

Nyuma yo gusinya amasezerano
Nyuma yo gusinya amasezerano

Yagize ati “Itegeko rinaduha uburenganzira bwo gukurikirana umuntu kugeza aho akorera, haba mu kigo cya Leta, icyigenga n’icy’umuntu ku giti cye; mbese apfa kuba afite ikintu kimwinjiriza”.

MINEDUC yavuze ko BRD yanahawe inshingano zo gukurikirana amafaranga y’inguzanyo yahawe abize mbere y’uko itegeko ryo muri 2015 rigenga inguzanyo na buruse rishyirwaho.

Iri tegeko riteganya ko umuntu utazamenyesha umukoresha we ko yize ahabwa inguzanyo ya Leta, bikamenyekana atabigizemo uruhare, ngo azajya ahita atangira kwishyura ya nguzanyo asabwa, ageretseho ihazabu ya 10% byayo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibatugirire vuba bayohereze ibintu bimeze nabi.

alias yanditse ku itariki ya: 17-10-2015  →  Musubize

ok nibyiza kuba bitazongera gutinda ahubwo brd ishiremo ingufu
uburezi butere imbere.ariko basobanure neza abize mbere yuko brd itarakira ishingano bazishura ute tuvuge niga muwa4 brd ingurije umwaka1 bizagenda bite .murakoze.SIKIYA INNOCENT HUYE CAMPUS

SIKIYA INNOCENT yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka