BK Foundation na UR basinye amasezerano y’ubufatanye mu gufasha abanyeshuri kubona akazi
Kuri uyu wa 08 Ugushyingo 2024, BK Foundation yasinyanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) amasezerano y’ubufatanye mu guhuza abanyeshuri n’abatanga akazi no kubazamurira imyumvire mu kwihangira imirimo, binyuze mu bujyanama butandukanye.
Amasezerano yasinywe hagati y’impande zombi, aratangiza umushinga bise Career Professionals Hub ugiye gushyiraho aho abanyeshuri bazajya bahurira n’ababaha ubumenyi, haba mu buryo bw’imbonankubone cyangwa bw’ikoranabuhanga, buzabafasha kumenya uko bitwara mu gushaka akazi no mu kugahanga.
Abanyeshuri bazafashwa kumenya uko umuntu agaragaza ibyo ashoboye (CV), uko ashaka akazi, uko bitwara mu kizamini cy’akazi, ibikenewe ngo ubashe gukora mu kigo runaka, kandi bazanahurizwamo n’abakeneye abakozi kimwe n’ababashije kwihangira imirimo babagira inama.
Ikigamijwe ni uko umunyeshuri azajya arangiza amashuri atangira akazi, kandi agakora neza, nk’uko bivugwa na Ingrid Karangwayire, umunyamabanga nshingwabikorwa wa BK Foundation.
Agira ati "Iyi gahunda igenewe gutegura abanyeshuri gushaka akazi no kwihangira imirimo mbere cyane y’uko barangiza amasomo, ikazabafasha kuva muri Kaminuza bashoboye, bifitiye icyizere kandi biteguye gukora akazi bashatse cyangwa bihangiye."
Urubyiruko rero ruzajya rubasha guhura n’abatanga akazi kugira ngo babone ubumenyi burenze ibyo biga mu ishuri bikenewe ku isoko ry’umurimo, cyane ko uko ibihe bigenda bisimburana usanga hari igihe ibyo abantu biga mu ishuri biba ari bikeya cyane ugereranyije n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bumvise ibya Career Professionals Hub bayishimiye.
Nk’uwitwa Patrick Mizero yagize ati "Urubyiruko tuba dukeneye ahantu duhurira, bakatugira inama. Bizadufasha kwitegura neza, ku buryo nk’igihe umuntu abonye akazi yakitwaramo neza kuko aba yarabonye ubumenyi bukamuteguramo."
Dr. Joseph Nkurunziza, umuyobozi w’ishami ry’ubukungu muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko Career Professionals Hub yatangirijwe mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye, ariko ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bizashyirwamo bizafasha n’abanyeshuri ba UR bari hirya no hino mu guhigu gukurikira ibihavugirwa.
Ohereza igitekerezo
|
Iyi gahunda ni nziza ahubwo yari yaratinze nkatwe abarangije muri kaminuza twacikanywe n’amahirwe akameye rwose gusa turayishimiye ni byiza cyane ku rubyiruko.