Bitarenze ukwa kane haratangwa miliyoni zirindwi z’ibitabo by’Ikinyarwanda

Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID), ugiye guha amashuri abanza miliyoni zirindwi z’ibitabo bizafasha abana bato kumenya Ikinyarwanda.

Abayobozi batandukanye n'abana baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire
Abayobozi batandukanye n’abana baje kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire

Byatangarijwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ururimi kavukire wabereye mu karere ka Rulindo kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019. Abitabiriye icyo gikorwa bakaba bashimye uko abana bafashwa n’imishinga ya Mureke Dusome na Soma Umenye iterwa inkunga na USAID basoma Ikinyarwanda.

Ibyo bitabo ngo bizatangwa bitarenze ukwezi kwa Mata uyu mwaka, bikazagezwa ku bigo by’amashuri byose byo mu Rwanda, bikaba bigenewe abana bo mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu b’amashuri abanza, hagamijwe ko bose bamenya gusoma neza Ikinyarwanda kuko ngo ari umusingi w’ubundi bumenyi.

Rose Baguma ushinzwe igenamigambi na politiki y’uburezi muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko kugeza ibyo bitabo ku bana bose bizazamura ireme ry’uburezi.

Yagize ati “Kuri twe iki ni ikintu gikomeye kuko ibyo bitabo bifasha abana kumenya ururimi rw’Ikinyarwanda, cyane ko ari rwo shingiro ryo kumenya n’ibindi biga. Ibyo rero bizamura ireme ry’uburezi kuko iyo umwana atangiriye ku rurimi yumva neza bimufasha no kumenya izindi”.

Arongera ati “Ahanini ni ibitabo birimo udukuru tugufi tutarambira abana, tubaryohera ku buryo bituma bakurikira no mu ishuri. Gahunda rero za Mureke Dusome na Soma Umenye zifite akamaro kanini, kuko udutabo batanga tuba turimo n’amashusho afasha umwana gutekereza”.

Rose Baguma avuga ko kumenya neza Ikinyarwanda bituma byorohera abana kumenya izindi ndimi z'amahanga
Rose Baguma avuga ko kumenya neza Ikinyarwanda bituma byorohera abana kumenya izindi ndimi z’amahanga

Nisingizwe Olive ufite umwana wiga mu wa kabiri, ahamya ko gahunda ya Soma Umenye yatumye umwana we yongera ubumenyi.

Ati “Mbere wabonaga bimugora gusoma ariko ubu inyuguti zose arazizi, arasoma interuro neza, mbese mbona ashabutse. Ndumva n’abandi bana nzabazana na bo bigire hamwe”.

Undi ati “Izi gahunda zaradufashije cyane kuko mbere sinumvaga ko ari ngombwa kujya ku ishuri kureba uko umwana wanjye yiga, numvaga ibyo ku ishuri bireba mwarimu. Ubu byarahindutse, njyayo, nkamenya uko asoma Ikinyarwanda bityo nanjye nkabasha kumufasha mu rugo”.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yavuze ko ururimi kavukure ari ingenzi mu myigire ahantu hose ari yo mpamvu batanga ibitabo by’Ikinyarwanda.

Ati “Ikinyarwanda ni ururimi rw’igihugu, ni byiza ko abana bato ari rwo bigamo mu ntangiriro, bakamenya kuruvuga, kurwandika no kurusoma neza. Ibyo bizatuma kumenya izindi ndimi z’amahanga biborohera cyane ari yo mpamvu dutanga ibitabo nk’ibi mu mashuri ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi”.

Muri uwo muhango witabiriwe n’abayobozi mu karere ka Rulindo, ababyeyi n’abarimu, Ambasaderi Vroom yafatanyije n’abana gusoma Ikinyarwanda, cyane ko na we ari umunyeshuri kuko ngo arimo kucyiga.

Umushinga Soma Umenye kandi ufasha abarimu bo mu turere ukoreramo kubona amahugurwa yimbitse mu kwigisha Ikinyarwanda, bagahamya ko hari byinshi bayungukiyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igitekerezo ni cyiza cyane kuko umwana iyo avuga ibyo abona bituma abyumva uzi kubona umwana avuga voiture de papa atayibona ubwo aba avuga icyo atazi bityo ntigifata mu mutwe ngo gitume atekereza n’ibindi agishingiyeho

clement yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka