Birutse ku byangombwa byo kwagura ishuri kuva muri 2017 na n’ubu

Ababikira barerera mu ishuri ry’incuke ‘Ste Josepha Rosello’ riherereye mu karere ka Huye, bifuje kuritangizamo n’amashuri abanza ariko kuva muri 2017 ntibarabona ibyangombwa byo kuryagura.

Iri shuri ry'inshuke ryigishiriza munzu yari iyo guturamo
Iri shuri ry’inshuke ryigishiriza munzu yari iyo guturamo

Nkuko bivugwa n’umuyobozi w’iri shuri, Sr Alexiane Nyirahabineza, ubuyobozi bw’iri shuri bwifuje kwagura ishuri ry’incuke barereramo abana babarirwa muri 50, kuko ababyeyi bakunze kubazanira abana ntibabakire bitewe n’ubutoya bw’ishuri bafite ubungubu.

Impamvu ni uko aho bigishiriza abana hahoze ari inzu yo kubamo, ku buryo hari n’ibyumba batashyiramo abana barenga icumi.

Ikindi, ngo ababyeyi barerera muri iryo shuri bagiye bagaragaza icyifuzo cy’uko bashyiraho n’amashuri abanza, kugira ngo abana babo bazajye bahava bagiye kwiga mu mashuri yisumbuye.

Abana baharangije bibasaba gukomereza ahandi
Abana baharangije bibasaba gukomereza ahandi

Agira ati “Twifuje kubaka ibindi byuma by’amashuri ku buryo bw’amazu agerekeranye ari atatu, duteganya ko hamwe hakwigira incuke, ahandi abo mu mashuri abanza. Iri shuri dusanganywe twateganyaga kurigira aho kurerera abana bataruzuza imyaka ibiri n’igice (pré-maternelle) na bo twakira”.

Idosiye yabo ngo yabanje gutinda muri ‘One Stop Center’ y’akarere ka Huye, aho igereye mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire (RHA), babwirwa ko kugira ngo bemererwe kubaka ari uko baba bafite parikingi, nyamara mu kibanza babashije kubona ntayihari.

Icyakora kuri ubu bavuga ko bari gushakisha uko bagura ahandi, n’abo kugurira barababonye, ariko ngo ntibariyemeza kuhabaha.

Ati “Hari ikibanza cyegeranye n’icyacu. Twari twatangiye kuvugana na ba nyiracyo ngo tukibagurire, ariko harimo ikibazo cy’uko ari icy’umuryango. Bisaba ko abana bose babanza kubyemeranywaho kandi ntibirashoboka.

Umuyobozi w'ishuri ry'Incuke, Sr Alexiane, avuga ko bashatse kwagura kuva muri 2017
Umuyobozi w’ishuri ry’Incuke, Sr Alexiane, avuga ko bashatse kwagura kuva muri 2017

Twifuza ko ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (Rwanda Housing Authority) cyaduha uburenganzira bwo kuba twubaka mu gihe ba nyir’ikibanza batarabyumvikanaho, kuko uko birushaho gutinda, amafaranga ashobora kuzaducika, abari bayatwemereye bakayakoresha ibindi”.

Umuyobozi wa One Stop Center ya Huye, Jean Pierre Musafiri, avuga ko aba babikira batakwemererwa kubaka bataragira ubuso bwifuzwa na Leta mu bigo by’amashuri.

Avuga ko baramutse baniyemeje kubaka batarabiherwa uruhushya byabaviramo gucibwa amande abarirwa muri miliyoni zirindwi.

Icyakora avuga ko akarere kagiye kuzabafasha kugira ngo babashe kumvikana n’abo bashaka kugurira, kandi ngo nibikemuka kwemererwa kubaka ntibizarenza ukwezi kumwe.

Ababyeyi baharerera bahifuza n’amashuri abanza

Ababyeyi barerera muri iri shuri ry’incuke ryitiriwe mutagatifu Josepha Rossello, bavuga ko riramutse ryaguwe abana babo bahakomereza n’amashuri abanza kuko bahakura ubumenyi n’uburere.

Ababyeyi baharerera bavuga ko haramutse hashyizwe amashuri abanza baba bagize amahirwe
Ababyeyi baharerera bavuga ko haramutse hashyizwe amashuri abanza baba bagize amahirwe

Uwitwa Jean Damascène Ndagijimana agira ati “Nari mpafite umwana waharangirije ubu wiga mu wa kabiri w’amashuri abanza, hari n’undi mpafite uzatangira mu mwaka wa mbere ejobundi. Habaye amashuri abanza ntitwajyana abana ahandi kandi hano babaha ubumenyi, bakanabubaka mu buryo bwa roho kandi bakabatoza ikinyabupfura”.

Aba babyeyi bavuga ko no kwimura umwana umukura ku kigo yari amenyereye akiri mutoya bitamubera byiza, kuko ajya kumenyera igishyashya byabanje kumutonda.

Uwitwa Anne Marie agira ati “Ahantu umwana aba yaratangiriye aba yaramaze kumenyera abarezi n’imyigishirize yaho. Hari igihe wamukura hano biga mu gifaransa, ukamubonera aho bigisha mu cyongereza, kumenyera bikabanza kumutonda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ababasha kugira icyo bakora kurikino kibazo rwose nibadutabarize bumve agahinda twe abarerera kuri kino kigo dufite,kuhavana umwana atarangije ni agahinda gakomeye.kuko batanga uburezi bufite ireme peeeee,baramutse babaretse bakagura twaba dusubijwe rwose

Antoinette yanditse ku itariki ya: 18-11-2019  →  Musubize

birakabije kweli

Salim yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

bureaucratie..zirakabije cyane..kugirango ubone impapuro z ikibanza waguze byagutwara imyaka..ariko mu gihe ukigura ntibitinda..wamara gutanga amafaranga yawe..bonjour les problemes...

Salim yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Rwose batubabariye batworohereza the ababyeyi bakabareka bakagura. Nkubu Umwana Wanjye yaharangije Umwana ushize ajya mu WA mbere ahandi, ariko arise ari natwe ababyeyi ishuri ntiriratuvamo, Ni ryiza cyane bihebuje.

Pauline yanditse ku itariki ya: 15-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka