Bimwe mu bihano ababyeyi baha abana bigaragaramo ihohoterwa

Umuryango SOS Rwanda, utangaza ko mu bihano ababyeyi n’abarezi bahanisha abana, harimo ibigaragaramo kubahohotera no kubabuza uburenganzira.

Umuyobozi wa Porogaramu muri SOS, Murangira Gakuba Flanclin
Umuyobozi wa Porogaramu muri SOS, Murangira Gakuba Flanclin

Ibyo bihano ngo byiganjemo kwima umwana ibyo kurya, kumubuza kujya ku ishuri, kumuraza hanze, kumukorera ibikorwa bibabaza umubiri n’ibindi.

Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2014, SOS Rwanda yatangije umushinga wo gutoza abana 6000, kugira uruhare mu guharanira uburenganzira bwabo,umushinga watangijwe mu turere tune, turimo Gasabo, Nyamagabe, Gicumbi na Kayonza,

Uwo mushinga ukorera mu bigo by’amashuri 130 yo muri utwo turere, ugakorana n’abana bibumbiye mu mahuriro aharanira umurenganzira bw’umwana (Children Rights Clubs), bakora ubuvugizi n’ubukangurambaga bwo kurengera uburenganzira bw’umwana.

Kabera Rogers, umunyeshuri muri GS Gihogwe mu Karere ka Gasabo, ahamya ko amahugurwa bahawe yahinduye imyitwarire y’ababyeyi n’abarezi ku bijyanye n’ibihano bahaga abana.

Ati “Wasangaga umunyeshuri akererwa kugera ku ishuri, ikigo kikamuhanisha kwirirwa akora imirimo abandi bari kwiga. Icyo gihe yabaga abujijwe uburenganzira bwo kwiga.

Hari n’ababyeyi bahanisha abana kubatwika intoki,kubajundikisha ikirayi gishyushye ngo n’uko bakoze mu nkono,hakaba n’ababima umwanya wo gukina”.

Umwe mu bana bahuguwe na na SOS Rwanda ku burenganzira bw'umwana
Umwe mu bana bahuguwe na na SOS Rwanda ku burenganzira bw’umwana

Tariki 30 Ugushyingo 2017, mu kumurika ibyo uwo mushinga umaze kugeraho mu myaka itatu (3), Rose Iyadede umuhuzabikorwa wawo, yatangaje ko kwifashisha abana bari mu mahuriro n’Imboni z’uburenganzira bw’umwana zatoranijwe mu babyeyi, byagabanije ibibazo by’abana bamburwaga uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Nko muri uyu mwaka mu bigo biri mu Murenge wa Miyove, mu Karere ka Gicumbi, babaruye abana basaga 300 bataye ishuri, bajya kubakorera ubukangurambaga baragaruka. Hari n’aho wasangaga umwarimu yahanishaga abana ibihano bivunanye ariko abana bagiye babigaragaza mu dukino ukabona mwarimu na we bimuteye ikibazo, agahita abivaho”.

Rose Iyadede Umuhuzabikorwa wa porogaramu ikangurira abana kumenya uburenganzira bwabo
Rose Iyadede Umuhuzabikorwa wa porogaramu ikangurira abana kumenya uburenganzira bwabo

Nubwo mu bigo by’amashuri byagezweho n’umushinga hagaragaye impinduka mu myumvire y’ababyeyi n’abarezi, ngo haracyari urugendo kuko hakiri ababyeyi bakigaragaraho gutanga ibihano bibabaza umubiri.

Murangira Gakuba Franklin, ukuriye imishinga muri SOS Rwanda, ati “Inkoni ivuna igufwa ntivura ingeso. Birakwiye rero ko ababyeyi begera abana bakabaganiriza, niba ari ibijyanye n’ingeso umwana agomba guhindura, icya ngombwa si inkoni kuko ishobora guhungabanya umwana akakubera ikirumbo”.

SOS Rwanda ni ikigo cyita ku bana b’imfubyi, ndetse kikanafasha ababyeyi batishoboye kurera abana babo, bahabwa ibikenerwa byose kugira ngo bakure neza , bazigirire akamaro ndetse banakagirire igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka