Biganye uko abahagarariye ibihugu 54 bazaba baganira mu nama ya CHOGM
Urubyiruko ruratangaza ko rwishimira amahirwe atandukanye ruhabwa na Leta y’u Rwanda, arimo no kumenya byinshi ku nama ihuza Abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, izwi nka CHOGM.

Babitangaje nyuma y’ibiganiro byahuje ibigo by’amashuri yisumbuye 54 byo mu turere twose tw’Igihugu, aho baganiraga ku ngingo zitandukanye ziganisha ku kurebera hamwe iterambere ry’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth.
Muri ibi biganiro byabereye i Kigali mu nyubako ya Convention Centre ku wa Gatandatu tariki 21 Gicurasi 2022, urubyiruko rw’abanyeshuri rwari rwishyize mu mwanya w’abakuru b’ibihugu 54 bihuriye mu muryango wa Commonwealth, buri wese agatanga ibitekerezo nk’umukuru w’igihugu nk’uko bikorwa neza mu nama ya CHOGM.

Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kigali Today nyuma y’ibiganiro, bayitangarije ko guhabwa amahirwe nk’ayo bahawe bagashyirwa mu mwanya w’Abakuru b’Ibihugu, hari byinshi byabafashije kwiyungura ku bijyanye n’inama ya CHOGM.
Jean Pierre Ngoga, umwe mu banyeshuri bitabiriye ibiganiro aturutse mu Karere ka Rwamagana, avuga ko kujya mu mwanya w’abakuru b’ibihugu byaberetse neza ko baba bafite akazi katoroshye ko gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati “Iyo bahagaze hariya kugira ngo babishakire ibisubizo, bitwereka ko ari ikintu gikomeye, twebwe nk’urubyiruko tubyigiraho, tukavuga tuti natwe ahazaza ni ahacu, dufite byinshi byo gukora kugira ngo natwe tube mu mwanya w’abakuru b’ibihugu, tubashe kuba twakemura ibibazo byinshi byugarije isi, ariko by’umwihariko ibihugu biri mu muryango wa Commonwealth”.

Mugenzi we witwa Liza Umubyeyi Ineza, avuga ko kuba baratumiwe kugira ngo baze mu nama ariko bakisanisha n’abakuru b’ibihugu hari byinshi byabigishije.
Yagize ati “Ni ikintu cyiza cyane kandi ni iby’agaciro, kuko byatumye tumenya byinshi ku muryango wa Commonwealth, abenshi muri twe ntabwo bari basanzwe bawuzi ariko byatumye tuwumenyaho byinshi”.
Uwitwa Abi Benny Umwali yagize ati “Ni ibintu byiza bituma wiyumva bitandukanye, kuko bwa mbere mu mateka uba urimo kuvuga utivugira, ariko urimo kwimenyereza ukumva uko bimera kuba wavugira abantu benshi n’igihugu muri rusange, byatwigishije byinshi”.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya avuga ko urubyiruko ruri mu mashuri, ruri ku rugero rwiza ku bumenyi bujyanye n’ibihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth.
Yagize ati “Ubumenyi barabufite bariteguye bakora n’ubushakashatsi kuko baraturuka mu gihugu cyose. Buriya mu turere twose bavuyeyo, bakoze n’ubushakashatsi bamenya uko inama itegurwa, ibitekerezo bitangwamo, bafite amakuru ahagije kuri CHOGM, kugera no kumenya uko inama y’abakuru b’ibihugu iba ihagaze, uko ifata ibyemezo. Birashimishije kuko bari ku rugero rwiza.”
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’urubyiruko rusaga 100 rwaturutse ku mashuri yisumbuye yo mu bice bitandukanye by’Igihugu.











Inkuru zijyanye na: CHOGM 2022
- Dore umusaruro u Rwanda rwakuye muri CHOGM 2022
- Exclusive Interview with Dr Donald Kaberuka on the sidelines of #CHOGM2022
- Video: Tumwe mu dushya twaranze #CHOGM2022
- Sena y’u Rwanda yageneye Perezida Kagame ubutumwa bw’ishimwe
- Urubyiruko rwa Commonwealth rwagaragarije abayobozi ibyifuzo byarwo
- Perezida Kagame yashimiye abitabiriye CHOGM, abifuriza urugendo ruhire
- Gabon na Togo byabaye abanyamuryango bashya ba Commonwealth
- Hari abantu batari muri gereza bari bakwiye kuba bariyo - Perezida Kagame
- Igice kimwe cy’Isi ntigikwiye kugenera abandi indangagaciro - Perezida Kagame
- Ibibazo ntibihora ari iby’urubyiruko gusa, n’abakuze hari bimwe duhuriraho - Perezida Kagame
- Igikomangoma Charles n’umugore we Camilla birebeye imideri nyafurika
- Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe n’Igikomangoma Charles
- #CHOGM2022: Ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga baganiriye ku guhangana n’ingaruka za Covid-19
- Boris Johnson yifurije ishya n’ihirwe Perezida Kagame ugiye kuyobora Commonwealth
- Turi igihugu cyashenywe na Jenoside, ariko ubu cyarahindutse mu mutima, mu bwenge no ku mubiri - Perezida Kagame
- Perezida Kagame yakiriye ku meza abakuru b’Ibihugu bitabiriye CHOGM
- Abitabiriye #CHOGM2022 baryohewe n’umukino wa Cricket
- #CHOGM2022: Uko imihanda y’i Kigali ikoreshwa kuri uyu wa Gatanu
- Perezida Kagame yakiriye Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza
- Imodoka zisaga 100 zikoresha amashanyarazi zirimo gutwara abitabiriye CHOGM
Ohereza igitekerezo
|